Ibyakozwe n’intumwa
3 Igihe kimwe Petero na Yohana bagiye mu rusengero ku isaha yo gusenga, hakaba hari saa cyenda z’amanywa.* 2 Hari umugabo wari waramugaye kuva akivuka. Buri munsi baramuhekaga bakamushyira hafi y’irembo ry’urusengero ryitwaga Ryiza, kugira ngo asabirize abinjiraga mu rusengero. 3 Abonye Petero na Yohana bagiye kwinjira mu rusengero, arabasaba ngo bagire icyo bamuha. 4 Ariko Petero, ari kumwe na Yohana, aramureba maze aramubwira ati: “Twitegereze.” 5 Nuko arabitegereza yiteze ko hari icyo bagiye kumuha. 6 Petero aramubwira ati: “Ifeza na zahabu nta byo mfite, ariko ngiye kuguha icyo mfite. Mu izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, haguruka ugende!”+ 7 Hanyuma amufata ukuboko kw’iburyo aramuhagurutsa.+ Muri uwo mwanya ibirenge bye n’amaguru birakomera.+ 8 Nuko arasimbuka+ atangira kugenda, maze yinjirana na bo mu rusengero, agenda asimbuka kandi asingiza Imana. 9 Igihe uwo muntu yagendaga asingiza Imana, abantu bose baramubonye. 10 Nuko bamenya ko ari wa wundi wajyaga yicara ku Irembo Ryiza ry’urusengero asabiriza,+ maze baratangara cyane, barumirwa bitewe n’ibyari byamubayeho.
11 Mu gihe uwo muntu yari agifashe Petero na Yohana adashaka kubarekura, abantu bose birutse bajya aho bari bari ku Ibaraza rya Salomo,+ batangaye cyane kandi bumiwe. 12 Petero abibonye abwira abo bantu ati: “Bantu bo muri Isirayeli, kuki ibi bibatangaje? Kuki muduhanze amaso nk’aho imbaraga zacu bwite cyangwa kuba dukorera Imana n’umutima wacu wose, ari byo bitumye tumukiza akagenda? 13 Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo,+ ari yo Mana ya ba sogokuruza, yahaye icyubahiro Umugaragu wayo+ Yesu,+ uwo mwebwe mwatanze+ mukamwihakanira imbere ya Pilato nubwo yari yiyemeje kumurekura. 14 Mwihakanye uwo muntu wera kandi w’umukiranutsi, ahubwo mwisabira guhabwa umuntu w’umwicanyi.+ 15 Mwishe Umuyobozi washyizweho utanga ubuzima.+ Ariko Imana yaramuzuye, kandi ibyo natwe turabihamya.+ 16 Ubwo rero, izina rye no kuba tumwizera, ni byo bitumye uyu muntu mureba kandi muzi akomera. Uko kwizera dufite, ni ko gutumye uyu muntu akira rwose mwese mubireba. 17 None rero bavandimwe, nzi ko ibyo mwakoze mwabitewe n’ubujiji,+ kandi uko ni na ko byagenze ku bayobozi banyu.+ 18 Icyakora, ibyo byatumye ibyo Imana yari yaravuze mbere y’igihe binyuze ku bahanuzi bose biba. Yari yaravuze ko Kristo yari kuzababazwa.+
19 “Nuko rero mwihane+ maze mugarukire Imana,+ kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe,+ Yehova* atume mwongera kugira imbaraga, 20 bityo aboherereze Kristo, ari we Yesu washyizweho ngo abafashe. 21 Uwo agomba kuguma mu ijuru kugeza igihe Imana izasubiriza mu buryo ibintu byose yavuze binyuze ku bahanuzi bayo bera ba kera. 22 Mose na we yaravuze ati: ‘Yehova Imana yanyu azabaha umuhanuzi umeze nkanjye+ amukuye mu bavandimwe banyu. Muzumvire ibyo azababwira byose.+ 23 Nuko rero, umuntu wese utazumvira uwo Muhanuzi, azarimburwa rwose akurwe mu bantu.’+ 24 Abahanuzi bose, uhereye kuri Samweli n’abakurikiyeho, ni ukuvuga abahanuye bose, na bo batangaje iby’iyi minsi badaciye ku ruhande.+ 25 Muri abana b’abahanuzi, mukaba n’abana b’isezerano Imana yasezeranye na ba sogokuruza banyu,+ igihe yabwiraga Aburahamu iti: ‘urubyaro rwawe ruzatuma abatuye isi babona umugisha.’+ 26 Imana imaze kuzura Umugaragu wayo, ni mwe mbere na mbere yamwoherereje+ kugira ngo ibahe umugisha, kandi ifashe buri wese kureka ibikorwa bye bibi.”