Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana
7 Nyuma y’ibyo, Yesu akomeza gukora ingendo* muri Galilaya. Ntiyashakaga kujya i Yudaya kubera ko Abayahudi bashakaga kumwica.+ 2 Icyo gihe, iminsi mikuru y’Abayahudi, ari yo Minsi Mikuru y’Ingando,*+ yari yegereje. 3 Nuko abo bavukanaga+ baramubwira bati: “Va hano ujye i Yudaya, kugira ngo abigishwa bawe na bo barebe ibitangaza ukora. 4 Nta muntu ushaka kumenyekana hose ukorera ibintu mu ibanga. Ubwo rero ubwo ukora ibyo bintu byose, imenyekanishe kugira ngo abantu bose babibone.”* 5 Icyakora, abavandimwe be ntibamwizeraga.+ 6 Nuko Yesu arababwira ati: “Igihe cyanjye ntikiragera,+ ariko mwebwe igihe cyanyu gihoraho. 7 Abantu nta mpamvu bafite yo kubanga,* ariko njye baranyanga kuko nemeza ko ibikorwa byabo ari bibi.+ 8 Mwebwe nimujye muri iyo minsi mikuru. Njye sinjyayo nonaha kuko igihe cyanjye kitaragera neza.”+ 9 Nuko amaze kuvuga ibyo, yigumira i Galilaya.
10 Ariko abavandimwe be bamaze kujya muri iyo minsi mikuru, na we ajyayo. Icyakora ntiyagiyeyo ku mugaragaro, ahubwo yagiyeyo mu ibanga. 11 Nuko Abayahudi batangira kumushakira mu bantu baje muri iyo minsi mikuru, babaza bati: “Wa muntu ari he?” 12 Abantu benshi batangira kongorerana bavuga ibye. Bamwe bakavuga bati: “Ni umuntu mwiza.” Abandi bati: “Oya, ahubwo ayobya abantu.”+ 13 Ariko birumvikana ko nta watinyukaga kuvugira ibye ku mugaragaro, kuko batinyaga Abayahudi.+
14 Igihe iyo minsi mikuru yari igeze hagati, Yesu yinjiye mu rusengero atangira kwigisha. 15 Nuko Abayahudi baratangara maze baravuga bati: “Ni gute uyu muntu afite ubumenyi bwinshi mu Byanditswe+ kandi nta mashuri yize?”*+ 16 Yesu arabasubiza ati: “Ibyo nigisha si ibyanjye ahubwo ni iby’uwantumye.+ 17 Umuntu nashaka gukora ibyo uwantumye ashaka, azamenya niba ibyo nigisha bituruka ku Mana+ cyangwa niba mvuga ibyo nihimbiye. 18 Uvuga ibyo yihimbiye aba yishakira icyubahiro. Ariko ushaka icyubahiro cy’uwamutumye,+ ibyo avuga biba ari ukuri kandi n’ibyo akora biba bikwiriye. 19 Ese Mose ntiyabahaye Amategeko?+ Nyamara nta n’umwe muri mwe uyumvira. None kuki mushaka kunyica?”+ 20 Abantu baramusubiza bati: “Ufite umudayimoni. Ni nde ushaka kukwica?” 21 Yesu arabasubiza ati: “Nakoze igitangaza kimwe gusa, none mwese mwatangaye. 22 Ngaho nimutekereze kuri ibi: Mose yabategetse gukebwa,+ ariko si we byaturutseho, ahubwo byaturutse kuri ba sogokuruza banyu,+ kandi mukeba umuntu ku isabato. 23 None se niba umuntu akebwa ku isabato kugira ngo Amategeko ya Mose yubahirizwe, kuki mundakariye bigeze aha, ngo ni uko nakijije umuntu ku isabato?+ 24 Nimureke guca imanza mushingiye ku bigaragarira amaso, ahubwo mujye muca imanza zikiranuka.”+
25 Nuko bamwe mu baturage b’i Yerusalemu baravuga bati: “Ese uyu si wa muntu bashaka kwica?+ 26 Nyamara dore ari kuvugira mu ruhame kandi nta cyo bavuga. Ese noneho abayobozi bacu bageze aho bemera badashidikanya ko ari we Kristo? 27 Dore twe tuzi aho uyu muntu yaturutse,+ nyamara Kristo we naza nta wuzamenya aho yaturutse.” 28 Nuko igihe Yesu yari ari mu rusengero yigisha, arangurura ijwi aravuga ati: “Muranzi kandi muzi aho naturutse. Sinaje ku bwanjye.+ Ahubwo Imana ihoraho ni yo yantumye ariko ntimuyizi.+ 29 Njye ndayizi+ kuko ari njye uyihagarariye, kandi ni yo yantumye.” 30 Nuko bashaka uko bamufata,+ ariko ntihagira utinyuka kumufata, kuko igihe cyari kitaragera.+ 31 Nyamara abantu benshi baramwizeye,+ maze baravuga bati: “Ese mugira ngo Kristo naza, azakora ibitangaza biruta ibyo uyu muntu yakoze?”
32 Abafarisayo bumvise abantu bongorerana bamuvugaho ibyo bintu, abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo batuma abarinzi b’urusengero kugira ngo bamufate. 33 Nuko Yesu aravuga ati: “Ndacyari kumwe namwe igihe gito, mbere y’uko nsubira ku wantumye.+ 34 Muzanshaka ariko ntimuzambona, kandi aho nzaba ndi ntimushobora kuhaza.”+ 35 Nuko Abayahudi barabazanya bati: “Uyu muntu arashaka kujya he, ku buryo tutazamubona? Ese arashaka kujya mu Bayahudi batataniye mu Bagiriki no kwigisha Abagiriki? 36 Ariya magambo avuze ngo: ‘muzanshaka ariko ntimuzambona, kandi aho nzaba ndi ntimushobora kuhaza,’ asobanura iki?”
37 Nuko ku munsi wa nyuma, ari wo munsi ukomeye muri iyo minsi mikuru,+ Yesu arahaguruka maze arangurura ijwi aravuga ati: “Niba hari ufite inyota naze aho ndi anywe amazi.+ 38 Nk’uko ibyanditswe bivuga, umuntu wese unyizera, ‘muri we hazaturuka imigezi y’amazi atanga ubuzima.’”+ 39 Icyakora, ibyo yabivuze yerekeza ku mwuka wera abamwizeye bari kuzahabwa. Icyo gihe abantu bari batarahabwa umwuka,+ kubera ko Yesu yari atarajya mu ijuru.+ 40 Nuko bamwe mu bari aho bumvise ayo magambo baravuga bati: “Rwose uyu muntu ni Umuhanuzi.”+ 41 Abandi baravuga bati: “Uyu ni we Kristo.”+ Ariko abandi bo baravuga bati: “Ese Kristo yaturuka i Galilaya?+ 42 Ese ibyanditswe ntibivuga ko Kristo yari gukomoka kuri Dawidi+ kandi agaturuka i Betelehemu+ mu mudugudu Dawidi na we yakomotsemo?”+ 43 Nuko abantu bananirwa kumvikana kuri iyo ngingo. 44 Icyakora nubwo bamwe muri bo bashakaga kumufata, nta wabitinyutse.
45 Nuko ba barinzi b’urusengero basubira ku bakuru b’abatambyi n’Abafarisayo, na bo barababaza bati: “Kuki mutamuzanye?” 46 Abarinzi b’urusengero barabasubiza bati: “Nta wundi muntu twabonye wigisha neza nka we.”+ 47 Abafarisayo barababwira bati: “Ese ubwo namwe ntiyabayobeje? 48 Ese hari umuyobozi n’umwe cyangwa Umufarisayo wigeze amwizera?+ 49 Ahubwo abo bantu bamutega amatwi ntibazi Amategeko kandi Imana ntibemera.” 50 Nuko Nikodemu wari warigeze kujya kureba Yesu, kandi akaba yari Umufarisayo, arababwira ati: 51 “Ese Amategeko yacu acira umuntu urubanza atabanje kwiregura ngo abantu bamenye ibyo yakoze?”+ 52 Baramusubiza bati: “Ese nawe uri Umunyagalilaya? Uzagenzure mu byanditswe urebe uzasanga nta muhanuzi ugomba guturuka i Galilaya.”*