Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo
2 Yesu amaze kuvukira i Betelehemu+ ho muri Yudaya, icyo gihe Herode*+ akaba yari umwami, abantu baragura bakoresheje inyenyeri baturutse iburasirazuba baza i Yerusalemu, 2 barabaza bati: “Umwami w’Abayahudi wavutse ari he?+ Twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tuje kumwunamira.” 3 Umwami Herode abyumvise biramuhangayikisha, we n’abantu b’i Yerusalemu bose. 4 Nuko ateranya abakuru b’abatambyi n’abanditsi bose, ababaza aho Kristo* yagombaga kuvukira. 5 Baramubwira bati: “Ni i Betelehemu+ ho muri Yudaya, kuko ari ko byanditswe n’umuhanuzi ngo: 6 ‘nawe Betelehemu yo mu gihugu cy’u Buyuda, abategetsi ntibakabone ko uri umujyi udafite icyo uvuze mu mijyi y’u Buyuda, kuko muri wowe hazaturuka umuyobozi uzayobora abantu banjye, ari bo Bisirayeli.’”+
7 Hanyuma Herode atumiza mu ibanga abo bantu baraguraga bakoresheje inyenyeri, abasobanuza neza igihe baboneye iyo nyenyeri. 8 Nuko abohereza i Betelehemu, arababwira ati: “Nimugende mushakishe uwo mwana mwitonze. Nimumara kumubona, mugaruke mubimenyeshe kugira ngo nanjye njye kumwunamira.” 9 Bamaze kumva ibyo umwami ababwiye baragenda. Ya nyenyeri bari babonye bakiri iburasirazuba+ ibajya imbere, maze igeze hejuru y’aho uwo mwana yari ari irahagarara. 10 Babonye ya nyenyeri ihagaze barishima cyane. 11 Nuko binjiye mu nzu babona umwana ari kumwe na mama we Mariya, barapfukama baramwunamira. Hanyuma bazana ubutunzi bwabo bamuha impano za zahabu n’imibavu.* 12 Icyakora, kubera ko Imana yari yababujije binyuze mu nzozi+ ngo ntibasubire kwa Herode, basubiye mu gihugu cyabo banyuze indi nzira.
13 Bamaze kugenda, umumarayika wa Yehova abonekera Yozefu mu nzozi,+ aramubwira ati: “Haguruka ufate umwana na mama we muhungire muri Egiputa, mugumeyo kugeza igihe nzakubwirira, kuko Herode agiye gushakisha uwo mwana ngo amwice.” 14 Nuko muri iryo joro, Yozefu afata umwana na mama we bahungira muri Egiputa. 15 Bagumyeyo kugeza igihe Herode yapfiriye. Ibyo byasohoje amagambo Yehova yavuze binyuze ku muhanuzi we, agira ati: “Nahamagaye umwana wanjye ngo ave muri Egiputa.”+
16 Hanyuma Herode abonye ko ba bantu baraguraga bakoresheje inyenyeri bamubeshye, ararakara cyane. Nuko yohereza abantu bajya kwica abana bose b’i Betelehemu no mu turere twaho twose bafite imyaka ibiri n’abatarayigezaho, akurikije igihe abaraguraga bakoresheje inyenyeri bari bamubwiye, kuko yari yabasobanuje neza.+ 17 Ibyo byasohoje ubuhanuzi bwa Yeremiya bugira buti: 18 “Ijwi ryo kurira no gutaka cyane ryumvikaniye i Rama. Ni Rasheli+ waririraga abana be, kandi yanze guhumurizwa kubera ko bari batakiriho.”+
19 Herode amaze gupfa, umumarayika wa Yehova yabonekeye Yozefu mu nzozi+ ari muri Egiputa, 20 aramubwira ati: “Fata umwana na mama we mujye mu gihugu cya Isirayeli, kuko abashakaga kwica umwana bapfuye.” 21 Nuko afata umwana na mama we, ajya mu gihugu cya Isirayeli. 22 Ariko amenye ko Arikelayo yategekaga i Yudaya, kuko yari yarasimbuye papa we Herode, atinya kujyayo. Nanone kubera ko Imana yari yamubonekeye mu nzozi, ikamubuza kujyayo,+ yagiye mu karere ka Galilaya.+ 23 Nuko atura mu mujyi witwa Nazareti.+ Ibyo byasohoje ibyo abahanuzi bavuze bagira bati: “Azitwa Umunyanazareti.”*+