“Abanyabwenge batatu” bari ba nde? Ese bakurikiye “inyenyeri” y’i Betelehemu?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Bibiliya ntivuga ko abantu bagiye kureba Yesu amaze kuvuka ari “abanyabwenge batatu” cyangwa “abami batatu,” nk’uko abizihiza Noheli babivuga mu migenzo yabo (Matayo 2:1). Ahubwo umwanditsi w’ivanjiri witwa Matayo, yakoresheje ijambo ry’Ikigiriki (ma’goi) ashaka kuvuga abo bantu basuye Yesu. Iryo jambo rishobora kwerekeza ku bantu baragurisha inyenyeri cyangwa bakora ibikorwa bifitanye isano n’imbaraga zituruka ku badayimoni.a Hari Bibiliya zivuga ko abo bantu ari “abahanga mu by’inyenyeri” cyangwa “abamaji.”b
Abo bantu bari bangahe?
Bibiliya nta cyo ibivugaho, kandi umubare wabo na wo ntuvugwaho rumwe. Hari igitabo cyagize kiti: “Imigenzo yo muri Aziya igaragaza ko abo bantu baragurishaga inyenyeri bari 12, ariko iyo mu Burayi na Amerika yo ikagaragaza ko bari batatu, wenda bitewe n’impano za ‘zahabu n’ububani n’ishangi’ bazaniye uwo mwana.”—Matayo 2:11; Encyclopedia Britannica.
Ese abo bantu bari abami?
Nubwo abizihiza Noheli bakunze kugaragaza ko abo bantu bari abami, nta hantu na hamwe byanditse muri Bibiliya. Cya gitabo cyavuzwe haruguru, cyavuze ko nyuma y’imyaka ibarirwa mu magana Yesu avutse, ari bwo abantu bongeye ibyo bitekerezo mu nkuru y’ivuka rye, kugira ngo “bayiryoshye.”
Abo bantu bitwaga ba nde?
Bibiliya ntivuga amazina y’abantu baragurishaga inyenyeri. Hari igitabo cyavuze ko mu nkuru z’impimbano, abantu bagiye babahimba amazina, urugero nka Gasipari, Melikiyoru na Balitazari.—The International Standard Bible Encyclopedia
Basuye Yesu ryari?
Abantu baragurisha inyenyeri bashobora kuba barasuye Yesu nyuma y’amezi runaka avutse. Ibyo tubibwirwa n’uko Umwami Herode washakaga kwica Yesu, yategetse ko abana b’abahungu bose bafite imyaka ibiri n’abatarayigezaho bicwa. Uwo mwanzuro yawufashe akurikije ibyo abaragurisha inyenyeri bari bamubwiye.—Matayo 2:16.
Abo bantu baragurisha inyenyeri ntibasuye Yesu mu ijoro yavutsemo. Bibiliya igira iti: “Binjiye mu nzu babona umwana ari kumwe na nyina Mariya” (Matayo 2:11). Ibyo bigaragaza ko umuryango wa Yesu wari usigaye uba mu nzu kandi ko Yesu atari akiri uruhinja ruri aho amatungo arira.—Luka 2:16.
Ese Imana ni yo yakoresheje inyenyeri ibajyana i Betelehemu?
Hari abatekereza ko Imana ari yo yakoresheje icyo abantu bita inyenyeri, ikayobora abo bantu aho Yesu yari ari. Ariko dore impamvu ibyo atari ukuri:
Iyo nyenyeri yabanje kujyana abo bantu i Yerusalemu. Bibiliya igira iti: “Abantu baragurisha inyenyeri baturutse iburasirazuba baje i Yerusalemu, barabaza bati ‘umwami w’Abayahudi wavutse ari he? Twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tuje kumuramya.’”—Matayo 2:1, 2.
Umwami Herode ni we wayoboye abo bantu i Betelehemu, si iyo nyenyeri. Igihe Herode yumvaga ko hari undi ‘mwami w’Abayahudi’ wavutse, yarabaririje kugira ngo amenye aho Kristo yagombaga kuvukira (Matayo 2:3-6). Amaze kumenya ko yagombaga kuvukira i Betelehemu, yoherejeyo abo bantu ngo bamushake, maze bagaruke bamubwire aho bamubonye.
Icyo gihe ni bwo abo bantu bagiye i Betelehemu. Bibiliya igira iti: “Bamaze kumva ibyo umwami ababwiye baragenda. Ya nyenyeri bari babonye bakiri iburasirazuba ibajya imbere, maze igeze hejuru y’aho uwo mwana yari ari irahagarara.”—Matayo 2:9.
Kuba iyo nyenyeri yaragaragaye, byashyize ubuzima bwa Yesu mu kaga kandi bituma hicwa abana benshi b’inzirakarengane. Ba bantu baragurishaga inyenyeri bavuye i Betelehemu, Imana yarababuriye, ibabuza gusubira kwa Herode.—Matayo 2:12.
byo byatumye Herode akora iki? Bibiliya igira iti: “Herode abonye ko ba bantu baragurisha inyenyeri bamubeshye, azabiranywa n’uburakari maze yohereza abantu bajya kwica abana b’abahungu bose b’i Betelehemu no mu turere twaho twose bamaze imyaka ibiri n’abatarayigezaho, akurikije igihe abaragurisha inyenyeri bari bamubwiye, kuko yari yabasobanuje neza” (Matayo 2:16). Imana ntiyari guteza ibintu bibi nk’ibyo.—Yobu 34:10.
a Umugiriki w’umuhanga mu by’amateka witwa Hérodote wabayeho mu kinyejana cya gatanu mbere ya Yesu, yavuze ko mu gihe ke, ijambo ma’goi barikoreshaga berekeza ku bwoko bw’Abamidiyani (mu Buperesi), bari bazwiho kuragurisha inyenyeri no kurotora inzozi.
b Reba Bibiliya Ijambo ry’Imana na Bibiliya Ntagatifu. Izo Bibiliya zombi ntizivuga ko abo bantu bari batatu.