Yesaya
14 Yehova azagirira Yakobo imbabazi+ kandi azongera atoranye Abisirayeli.+ Azabatuza* mu gihugu cyabo+ kandi abanyamahanga bazabasanga bifatanye n’umuryango wa Yakobo.+ 2 Abantu bo mu bindi bihugu bazabafata babasubize mu gihugu cyabo kandi abo mu muryango wa Isirayeli bazabafata babagire abagaragu n’abaja,+ mu gihugu cya Yehova. Bazafunga abari barabagize imfungwa kandi bazategeka abahoze babakoresha imirimo y’agahato.
3 Yehova namara kubaruhura imibabaro yanyu, imihangayiko n’imirimo y’agahato mwakoreshwaga,+ 4 muzacira umwami w’i Babuloni uyu mugani* mumuseka, muti:
“Mbega ukuntu uwakoreshaga abandi imirimo y’agahato ibye birangiye!
Mbega ukuntu kugirira abandi nabi byarangiye!+
5 Yehova yavunaguye inkoni y’ababi,
Yavunnye inkoni y’abayobozi,+
6 Avunagura uwahoraga akubitana umujinya+ abantu bo mu bindi bihugu,
Uwategekeshaga ibihugu uburakari kandi agahora abitoteza.+
7 Ubu noneho isi yose iraruhutse kandi iratuje.
Abantu barasakuza bishimye.+
8 Ndetse n’ibiti by’imiberoshi n’amasederi yo muri Libani,
Byishimiye ibyakubayeho,
Biravuga biti: ‘uhereye igihe wagwiriye hasi,
Nta muntu utema ibiti wari waza kudutema.’
Watumye hakangura abapfuye batagira icyo bimarira,
Abayobozi* bose b’isi b’abagome.
Hahagurutsa abami bose ku ntebe zabo z’ubwami.
10 Bose barakubwira bati:
‘Ese nawe wagize intege nke nkatwe?
Nawe wabaye nkatwe?
11 Ubwibone bwawe bwaramanutse bujya mu Mva,*
Hamwe n’ijwi ry’ibikoresho byawe by’umuziki, bifite imirya.+
Wisasira inyo
Kandi wiyorosa iminyorogoto.’
12 Mbega ngo urahanuka uvuye mu ijuru,
Wa nyenyeri we irabagirana, iboneka mu gitondo bwenda gucya!
Mbega ngo urajugunywa ku isi,
Wowe watsindaga ibihugu!+
13 Dore waribwiye mu mutima wawe uti: ‘nzazamuka njye mu ijuru.+
Nzazamura intebe yanjye y’ubwami nyishyire hejuru y’inyenyeri z’Imana,+
Nicare ku musozi bateraniraho,
Mu bice bya kure cyane byo mu majyaruguru.+
14 Nzazamuka njye hejuru y’ibicu,
Nzaba nk’Isumbabyose.’
15 Nyamara uzajugunywa mu Mva,
Mu rwobo rwo hasi cyane.
16 Abazakubona bazakwitegereza,
Bakugenzure babyitondeye, bavuge bati:
‘Ese uyu si wa wundi wajyaga ahungabanya isi,
Agatera ubwoba ibihugu,+
17 Watumaga isi imera nk’ubutayu,
Agasenya imijyi yayo+
Kandi akanga ko abo yafunze basubira iwabo?’+
19 Ariko wowe warajugunywe ntiwashyingurwa mu mva,
Umera nk’ishami ry’igiti ryanzwe,
Witwikira intumbi z’abicishijwe inkota,
Bamanuka bajya ku mabuye yo hasi mu rwobo,
Umera nk’intumbi banyukanyutse.
Abakomoka ku bakora ibibi ntibazongera kuvugwa.
21 Mutegure aho kwicira abahungu be,
Bitewe n’icyaha cya ba sogokuruza babo,
Kugira ngo batazahaguruka bakigarurira isi
Maze bakuzuza igihugu imijyi yabo.”
22 “Nzabatera,”+ ni ko Yehova nyiri ingabo avuga.
“Kandi i Babuloni nzahavana izina n’abasigaye, ababakomokaho n’urubyaro,”+ ni ko Yehova avuga.
23 “Nzahahindura aho ibinyogote biba, mpahindure ibishanga kandi nzahakubuza umweyo wo kurimbura,”+ ni ko Yehova nyiri ingabo avuga.
24 Yehova nyiri ingabo yararahiye ati:
“Uko nabishatse ni ko bizaba
Kandi uko nabigennye ni ko bizagenda.
Umugogo* bahekeshaga abantu banjye uzabakurwaho
Kandi umutwaro babikorezaga ukurwe ku bitugu byabo.”+
Ukuboko kwe kurarambuye,
Ni nde waguhina?+
28 Mu mwaka Umwami Ahazi yapfuyemo,+ hatangajwe urubanza rugira ruti:
29 “Yewe Bufilisitiya we, ntihagire n’umwe wishima,
Bitewe n’uko inkoni yagukubitaga yavunitse.
Kuko ku muzi w’inzoka+ hazazaho inzoka y’ubumara+
Kandi urubyaro rwayo ruzaba inzoka iteye ubwoba iguruka.*
30 Mu gihe abana b’imfura b’abantu boroheje bazarya,
Abakene bakaryama bafite umutekano,
Umuzi wawe nzawicisha inzara
Kandi abawe basigaye bazicwa.+
31 Yewe wa rembo we, rira cyane! Na we wa mujyi we utake.
Abo mu Bufilisitiya mwese mwihebe,
Kuko mu majyaruguru haturutse umwotsi
Kandi nta musirikare utandukana n’abandi.”
32 None se ni iki bazasubiza intumwa z’igihugu?
Bazasubiza ko Yehova yashyizeho fondasiyo ya Siyoni+
Kandi ko aboroheje bo mu bantu be bazayihungiramo.