Gutegeka kwa Kabiri
16 “Mujye mwibuka ko mugomba kwizihiriza Yehova Imana yanyu+ Pasika mu kwezi kwa Abibu,* kuko muri uko kwezi nijoro ari bwo Yehova Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Egiputa.+ 2 Mujye mutambira Yehova Imana yanyu igitambo cya Pasika+ mukuye mu ntama zanyu, mu ihene zanyu cyangwa mu nka zanyu,+ mugitambire ahantu Yehova azatoranya ngo hitirirwe izina rye.+ 3 Ntimukagire ikintu cyose kirimo umusemburo murisha icyo gitambo.+ Mu gihe cy’iminsi irindwi muzajye murya imigati itarimo umusemburo, ari yo migati y’umubabaro, kuko mwavuye mu gihugu cya Egiputa vuba vuba.+ Mujye mubigenza mutyo, mwibuka umunsi mwaviriye mu gihugu cya Egiputa, mubikore igihe cyose muzaba mukiriho.+ 4 Mu gihe cy’iminsi irindwi ntihazagire umusemburo uboneka mu gihugu cyanyu cyose+ kandi ntihazagire inyama z’igitambo muzatamba ku mugoroba w’umunsi wa mbere zirara ngo zigeze mu gitondo.+ 5 Ntimuzaba mwemerewe gutambira igitambo cya Pasika mu mujyi uwo ari wo wose Yehova Imana yanyu agiye kubaha. 6 Ahubwo ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya ngo hitirirwe izina rye, ni ho muzajya mutambira igitambo cya Pasika nimugoroba izuba rikimara kurenga,+ kuko icyo gihe ari bwo mwavuye muri Egiputa. 7 Inyama z’icyo gitambo muzazitekere ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya+ kandi abe ari ho muzirira.+ Hanyuma mu gitondo muzasubire mu mahema yanyu. 8 Muzamare iminsi itandatu murya imigati itarimo umusemburo, hanyuma ku munsi wa karindwi habe ikoraniro ryihariye rya Yehova Imana yanyu. Ntimukagire umurimo uwo ari wo wose mukora kuri uwo munsi.+
9 “Muzabare ibyumweru birindwi, mubibare muhereye ku munsi muzatangiriraho gusarura imyaka iri mu mirima yanyu.+ 10 Hanyuma muzizihirize Yehova Imana yanyu Umunsi Mukuru w’Ibyumweru,+ muzane amaturo yanyu atangwa ku bushake mukurikije uko Yehova Imana yanyu yabahaye umugisha.+ 11 Muzajye mwishimira imbere ya Yehova Imana yanyu, yaba mwe, abahungu banyu, abakobwa banyu, abagaragu banyu, abaja banyu, Abalewi bari mu mijyi yanyu, abanyamahanga, imfubyi n’abapfakazi bari muri mwe, mwishimire ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya kugira ngo hitirirwe izina rye.+ 12 Mujye mwibuka ko mwabaye abacakara mu gihugu cya Egiputa+ maze mwumvire kandi mwubahirize aya mategeko.
13 “Nimumara kubika ibyo muvanye ku mbuga muhuriraho imyaka, mukabika divayi mukuye aho mwengera n’amavuta mukuye aho muyakamurira, mujye mumara iminsi irindwi mwizihiza Umunsi Mukuru w’Ingando.*+ 14 Muzajye mwishima kuri uwo munsi mukuru,+ mwishimane n’abahungu banyu, abakobwa banyu, abagaragu banyu, abaja banyu, Abalewi, abanyamahanga, imfubyi n’abapfakazi bari mu mijyi yanyu. 15 Mujye mumara iminsi irindwi mwizihiriza Yehova Imana yanyu umunsi mukuru,+ muwizihirize ahantu Yehova azatoranya, kuko Yehova Imana yanyu azabaha umugisha, umusaruro wanyu wose ukiyongera. Azabaha imigisha mu byo muzakora byose+ kandi rwose muzishime munezerwe.+
16 “Inshuro eshatu mu mwaka, umuntu wese w’igitsina gabo wo muri mwe ajye aza imbere ya Yehova Imana yanyu, ahantu Imana yanyu izatoranya. Ajye aza ku Munsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo,+ ku Munsi Mukuru w’Ibyumweru+ no ku Munsi Mukuru w’Ingando+ kandi ntihakagire uza imbere ya Yehova nta kintu azanye. 17 Buri wese muri mwe azatange ituro akurikije umugisha Yehova Imana yanyu yamuhaye.+
18 “Muzishyirireho abacamanza+ n’abayobozi mu mijyi yose Yehova Imana yanyu agiye kubaha mukurikije imiryango yanyu kandi bajye bacira abaturage imanza zitabera. 19 Ntimukabeshye mu gihe muca urubanza.+ Nanone ntimugakoreshe ikimenyane+ cyangwa ngo mwemere ruswa, kuko ihuma amaso abanyabwenge+ kandi igatuma abakiranutsi bavuga amagambo y’ibinyoma. 20 Ku birebana n’ubutabera, mujye mukurikiza ubutabera+ kugira ngo mukomeze kubaho kandi muture mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha.
21 “Nimwubaka igicaniro cya Yehova Imana yanyu, ntimuzagire igiti icyo ari cyo cyose mutera hafi yacyo ngo mujye mugisenga.+
22 “Nanone ntimuziyubakire inkingi y’amabuye* ngo muyisenge,+ kuko ari ikintu Yehova Imana yanyu yanga rwose.