Amosi
8 Ibi ni byo Yehova Umwami w’Ikirenga yanyeretse: Nagiye kubona mbona igitebo kirimo imbuto zo mu mpeshyi. 2 Nuko arambaza ati: “Amosi we ubonye iki?” Ndavuga nti: “Mbonye igitebo kirimo imbuto zo mu mpeshyi.” Hanyuma Yehova arambwira ati: “Iherezo ry’abantu banjye ari bo Bisirayeli rirageze. Sinzongera kubababarira.+ 3 ‘Kuri uwo munsi abantu bazumva amajwi y’abarira, aho kumva indirimbo zo mu rusengero.’+ Uko ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuze. ‘Hazaba hari imirambo myinshi. Imirambo izaba iri ahantu hose,+ ku buryo nta jwi na rimwe rizaba ryumvikana.’
4 Nimutege amatwi mwebwe abakandamiza abakene,
Namwe muba mushaka kugirira nabi* abicisha bugufi bo mu isi.+
5 Dore muba muvuga muti: ‘iminsi mikuru iba mu gihe ukwezi kwagaragaye izarangira ryari,+ ngo twigurishirize ibinyampeke?
Isabato izarangira ryari,+ ngo twicururize imyaka?
Igipimo gipima ibinyampeke* tuzakigira gito,
Ibiciro tubizamure,*
Kandi twice iminzani kugira ngo twibe.+
6 Umuntu ubaho mu buzima bworoheje tuzamugura ifeza,
Umukene tumugure igiciro nk’icy’umuguru w’inkweto+
Kandi twicururize ibisigazwa by’ibinyampeke.’*
7 Yehova, we cyubahiro cy’abakomoka kuri Yakobo,+ we ubwe yararahiye ati:
‘Sinzigera nibagirwa ibikorwa byabo.+
8 Ni yo mpamvu abatuye mu gihugu bose bazagira ubwoba bwinshi bagatitira,
N’umuntu wese ugituyemo akajya mu cyunamo.+
Nanone igihugu cyose kizuzura nk’uko Nili yo muri Egiputa yuzura,
Maze ikongera ikagabanuka.’+
9 ‘Kuri uwo munsi,’ ni ko Yehova Umwami w’Ikirenga avuze,
‘Nzatuma izuba rirenga ari ku manywa,
Kandi nzateza icyo gihugu umwijima ku munsi w’umucyo.+
10 Iminsi mikuru yanyu nzayihindura igihe cy’icyunamo,+
Indirimbo zanyu zose zihinduke indirimbo z’agahinda.
Abantu bose nzabambika imyenda y’akababaro,* imitwe yose nyogoshe ibe uruhara.
Nzatuma mugira agahinda kenshi murire cyane nk’umuntu wapfushije umuhungu we w’ikinege,*
Kandi iherezo ry’uwo munsi rizababera ribi cyane.’
11 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuze ati: ‘Dore igihe kizagera,
Ubwo nzateza inzara mu gihugu,
Itari inzara y’ibyokurya kandi nkateza inyota mu gihugu, itari inyota yo gushaka amazi.
Ahubwo bizaba ari inzara n’inyota byo kumva amagambo ya Yehova.+
12 Bazagenda badandabirana* bave ku nyanja imwe bagere ku yindi,
Bave no mu majyaruguru bajye mu burasirazuba.
Bazakomeza kuzerera bashakisha ijambo rya Yehova, ariko ntibazaribona.
13 Icyo gihe, inyota izatuma abakobwa beza bacika intege biture hasi
N’abasore imbaraga zibabane nke bitewe n’inyota.
14 Abo ni bo barahira mu izina ry’ibigirwamana by’i Samariya+ bavuga bati:
“Dani we, harakabaho imana yawe!”+
Kandi bati: “Ndahiye inzira y’i Beri-sheba!”+
Abo bose bazagwa, kandi ntibazongera guhaguruka.’”+