Zaburi
Indirimbo ya Dawidi.
24 Isi n’ibiyiriho byose ni ibya Yehova.+
Ubutaka n’ababutuyeho na byo ni ibye.
2 Kuko yashyize ubutaka bwumutse hejuru y’inyanja akabukomeza,+
Kandi yabushyize hejuru y’imigezi arabushimangira.
3 Ni nde uzazamuka akajya ku musozi wa Yehova?+
Kandi se ni nde uzahagarara ahantu he hera?
4 Ni umuntu wese ukora ibikorwa byiza kandi ufite umutima utanduye,+
Utararahiye ibinyoma mu izina ryanjye,*
Cyangwa ngo arahire agamije kubeshya.+
6 Abamushaka ni uko bitwara.
Mana ya Yakobo, abo ni bo bashaka kwemerwa nawe. (Sela)
7 Nimwigire hejuru mwa marembo mwe.+
Nimwaguke mwa marembo ya kera mwe,
Kugira ngo Umwami ufite icyubahiro yinjire!+
8 Uwo Mwami ufite icyubahiro ni nde?
Ni Yehova ukomeye kandi w’umunyambaraga.+
Ni Yehova, intwari ku rugamba.+
9 Nimwigire hejuru mwa marembo mwe.+
Nimwaguke, mwa marembo ya kera mwe,
Kugira ngo Umwami ufite icyubahiro yinjire!
10 Uwo Mwami ufite icyubahiro ni nde?
Ni Yehova nyiri ingabo, we Mwami ukomeye.+ (Sela)