Yesaya
49 Mwa birwa mwe, nimuntege amatwi.
Namwe mwa bihugu bya kure mwe, nimwumve.+
Yampinduye nk’umwambi utyaye
Maze ampisha mu cyo atwaramo imyambi.
3 Yarambwiye ati: “Isirayeli we, uri umugaragu wanjye+
Kandi ni wowe nzakoresha kugira ngo nerekane ubwiza bwanjye.”+
4 Ariko ndavuga nti: “Naruhiye ubusa.
Imbaraga zanjye nazimariye mu bintu bitariho, zipfa ubusa.
5 Yehova we wambumbiye mu nda ya mama, akangira umugaragu we,
Yavuze ko nzamugarurira Yakobo,
Kugira ngo Isirayeli ihurire aho ari.+
Nzahabwa icyubahiro mu maso ya Yehova
Kandi Imana yanjye ni yo izaba imbaraga zanjye.
6 Yaranambwiye ati: “Uretse kuba uri umugaragu wanjye
Uzazamura abo mu muryango wa Yakobo
Kandi ugarure Abisirayeli barokotse.
7 Yehova, Umucunguzi wa Isirayeli akaba n’Uwera we,+ yabwiye uwasuzuguwe bikabije,+ abwira uwanzwe n’ibihugu akaba n’umugaragu w’abatware, ati:
“Abami bazareba maze bahaguruke,
Abatware bazapfukama
Kubera ko Yehova, Uwera wa Isirayeli wagutoranyije,+
Ari uwizerwa.”+
8 Uku ni ko Yehova avuga ati:
Nakomeje kukurinda kugira ngo ngutange ube isezerano ry’abantu,+
Usane igihugu
Kandi utume abantu basubirana igihugu cyabo cyabaye amatongo,+
Ubwire n’abari mu mwijima+ uti: ‘nimwigaragaze!’
12 Dore aba baturutse kure cyane,+
Bariya baturutse mu majyaruguru no mu burengerazuba,
Naho bariya bandi baturutse mu gihugu cya Sinimu.”+
13 Wa juru we, vuga cyane wishimye, nawe wa si we unezerwe.+
Imisozi ninezerwe, isakuze cyane kubera ibyishimo,+
Kuko Yehova yahumurije abantu be+
Kandi agirira impuhwe abantu be bababaye.+
14 Ariko Siyoni yakomeje kuvuga iti:
“Yehova yarantaye+ kandi Yehova yaranyibagiwe.”+
15 Ese umugore yakwibagirwa umwana yonsa,
Cyangwa ntagirire impuhwe umwana yibyariye?
Nubwo umugore yamwibagirwa, njye sinshobora kukwibagirwa!+
16 Dore nanditse izina ryawe mu biganza byanjye.
Inkuta zawe zihora imbere yanjye.
17 Abana bawe bagarutse bihuta.
Abagushenye bakakurimbura, bazava iwawe bagende.
18 Nimurebe, murebe impande zose.
Bose bahuriye hamwe.+
Baje bagusanga. Yehova aravuga ati:
“Ndarahiye,
Uzabambara bose nk’uko umuntu yambara ibintu by’umurimbo
Kandi uzabakenyera nk’uko umugeni akenyera.
19 Nubwo ahantu hawe habaye amatongo, hakaba hatagituwe kandi igihugu cyawe kikaba cyarashenywe,+
Abaturage bawe hazababana hato+
20 Abana uzabyara nyuma yo gupfusha abo wahoranye bazakubwira bati:
‘Aha hantu hatubanye hato.
Dushakire ahantu hanini ho gutura.’+
21 Uzibwira mu mutima wawe uti:
‘Ni nde wambyariye aba bana?
Ko napfushije abana kandi nkaba ntabyara,
Nkaba narajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu nkanafungirwayo?
Aba ni nde wabareze?+
Dore nasigaye njyenyine.+
Ubu se aba baturutse he?’”+
22 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:
“Dore nzazamura ukuboko kwanjye ngutunge ibihugu
Kandi nzashingira abantu ikimenyetso cyanjye.+
Bazagupfukamira bakoze umutwe hasi,+
Barigate umukungugu wo ku birenge byawe+
Kandi uzamenya ko ndi Yehova;
Abanyiringira ntibazakorwa n’isoni.”+
24 Ese umugabo w’intwari yakwamburwa abo yamaze gufata,
Cyangwa abo umutegetsi w’umunyagitugu yafashe bashobora kumucika?
25 Ariko Yehova aravuga ati:
Nzarwanya abakurwanya+
Kandi nzakiza abana bawe.
26 Abakugirira nabi nzabarisha inyama z’imibiri yabo
Kandi bazasinda amaraso yabo nk’abasinda divayi iryohereye.