Zaburi
Indirimbo yo ku munsi w’Isabato.
92 Yehova ni byiza ko ngushimira,+
Kandi ni byiza ko ndirimba nsingiza izina ryawe, wowe Usumbabyose,
2 Nkavuga urukundo rwawe rudahemuka+ buri gitondo,
Kandi nkavuga ubudahemuka bwawe buri joro,
3 Ncuranga inanga y’imirya icumi na nebelu,*
N’umuziki w’inanga wirangira.+
4 Yehova, watumye nishima bitewe n’ibikorwa byawe.
Imirimo yawe ituma ndangurura ijwi ry’ibyishimo.
5 Yehova, mbega ukuntu imirimo yawe ikomeye!+
Ibyo utekereza birahambaye cyane.+
6 Umuntu utagira ubwenge ntashobora kubimenya.
Umupfapfa ntashobora gusobanukirwa ibi bintu:+
7 Iyo ababi babaye benshi nk’ibyatsi,
N’abanyabyaha bakiyongera,
Aba ari ukugira ngo barimbuke iteka ryose.+
8 Ariko wowe Yehova uzahora ufite icyubahiro kugeza iteka ryose.
9 Yehova, uzatsinda abanzi bawe.
Abanzi bawe bazarimbuka.
Inkozi z’ibibi zose zizatatana.+
10 Ariko njye uzatuma ngira imbaraga nyinshi nk’iz’ikimasa cy’ishyamba.
Nzisiga amavuta meza cyane.+
11 Nzishimira cyane ko abanzi banjye batsinzwe,+
Kandi nzumva inkuru z’ukuntu abagome bangabaho ibitero batsinzwe.
12 Ariko abakiranutsi bo bazashisha nk’ibiti by’imikindo.
Bazakura babe banini nk’ibiti by’amasederi yo muri Libani.+
13 Bameze nk’ibiti byatewe mu nzu ya Yehova.
Bakurira mu bikari by’inzu y’Imana yacu, kandi baba bamerewe neza.+
14 No mu gihe bazaba bashaje bazakomeza kumererwa neza.+
Bazakomeza kugira imbaraga n’ubuzima bwiza.+
15 Bazatangaza ko Yehova atunganye.
Ni we Gitare cyanjye,+ kandi ntakora ibibi.