Zaburi
א [Alefu]
119 Abagira ibyishimo ni abakomeza kuba inyangamugayo mu byo bakora byose,
Kandi bagakurikiza amategeko ya Yehova.+
7 Nimenya imanza zikiranuka waciye,
Nzagusingiza mfite umutima utancira urubanza.
8 Nzubahiriza amabwiriza yawe.
Rwose ntuntererane.
ב [Beti]
9 Umuntu ukiri muto yakora ate ibikwiriye?
Yabikora akurikiza ibyo ijambo ryawe rivuga.+
11 Mbika ijambo ryawe mu mutima wanjye,+
Nk’uko umuntu abika ikintu cy’agaciro kugira ngo ntagucumuraho.+
12 Yehova, ukwiriye gusingizwa.
Unyigishe amategeko yawe.
13 Mfungura umunwa wanjye,
Nkavuga ibirebana n’imanza zose waciye.
ג [Gimeli]
18 Fungura amaso yanjye kugira ngo ndebe neza,
Menye ibintu bitangaje biri mu mategeko yawe.
20 Nifuza cyane
Kumenya ibirebana n’imanza zawe.
22 Unkureho ikimwaro no gusuzugurwa,
Kuko nitondeye ibyo utwibutsa.
23 Ndetse n’iyo abatware bateraniye hamwe bakamvuga nabi,
Njyewe umugaragu wawe nkomeza gutekereza ku mabwiriza yawe.
24 Nkunda cyane ibyo utwibutsa.+
Ni byo bingira inama.+
ד [Daleti]
25 Ibibazo byandenze, ndumva nenda gupfa.*+
Undinde nk’uko wabivuze.+
26 Nakubwiye ibyanjye byose kandi waransubije.
Unyigishe amategeko yawe.+
28 Sinkibona ibitotsi bitewe n’agahinda.
Umpe imbaraga nk’uko wabivuze.
Nzi ko uca imanza zihuje n’ukuri.
31 Mpora nzirikana ibyo utwibutsa.+
Yehova, ntiwemere ko nkorwa n’isoni.+
32 Nzakurikiza amategeko yawe mbishishikariye,
Kuko watumye umutima wanjye ujijuka.
ה [He]
34 Umfashe gusobanukirwa,
Kugira ngo nubahirize amategeko yawe,
Kandi nkomeze kuyakurikiza n’umutima wanjye wose.
36 Umfashe njye mpora ntekereza ku byo utwibutsa,
Aho gutekereza ku nyungu zanjye zishingiye ku bwikunde.+
37 Urinde amaso yanjye ntarebe ibintu bidafite akamaro.+
Umfashe gukora ibyo ushaka kugira ngo nkomeze kubaho.
38 Usohoze ibyo wansezeranyije kuko ndi umugaragu wawe,
Ku buryo bituma abantu bagutinya.
39 Ntinya gukorwa n’isoni.
Uzabindinde kuko imanza uca ari nziza.+
40 Dore nkunda cyane amategeko yawe.
Undinde nkomeze kubaho kuko ukiranuka.
ו [Wawu]
41 Yehova, ungaragarize urukundo rudahemuka,+
Unkize nk’uko wabisezeranyije,+
42 Kugira ngo mbone icyo nsubiza untuka,
Kuko niringiye ijambo ryawe.
43 Umfashe njye nkomeza kuvuga ijambo ryawe ry’ukuri,
Kuko niringiye ko uca imanza zitabera.
47 Nkunda amategeko yawe.
Rwose ndayakunda cyane.+
ז [Zayini]
49 Ibuka ibyo wambwiye,
Bigatuma ngira icyizere.
54 Aho mba ndi hose,
Mpora ndirimba ibijyanye n’amabwiriza yawe.
56 Ibyo mpora mbikora,
Kubera ko nubahirije amategeko yawe.
ח [Heti]
57 Yehova, uri umugabane wanjye.+
Nasezeranyije ko nzumvira ibyo uvuga.+
60 Sintinda!
Ahubwo nihutira gukurikiza amategeko yawe.+
64 Yehova, urukundo rwawe rudahemuka rwuzuye isi.+
Unyigishe amategeko yawe.
ט [Teti]
65 Yehova, wangiriye neza rwose,
Nk’uko wabivuze.
68 Uri mwiza+ kandi ukora ibyiza.
Nyigisha amategeko yawe.+
69 Abibone bamvugaho ibinyoma byinshi,
Ariko njyewe numvira amategeko yawe n’umutima wanjye wose.
71 Ni byiza ko nagize imibabaro.+
Byatumye menya amategeko yawe.
י [Yodi]
73 Amaboko yawe ni yo yandemye.
Umpe gusobanukirwa,
Kugira ngo menye amategeko yawe.+
78 Abibone bakorwe n’isoni,
Kuko bampemukiye banziza ubusa.
Ariko njye nzakomeza gutekereza amategeko yawe.+
79 Abagutinya,
Ni ukuvuga, abazi ibyo utwibutsa, nibangarukire.
כ [Kafu]
82 Ntegereje ko isezerano ryawe risohora.+
Mpora nibaza nti: “Uzampumuriza ryari?”+
84 Nzategereza kugeza ryari?
Abantoteza uzabacira urubanza ryari?+
85 Abibone bacukura imyobo kugira ngo nyigwemo,
Kandi ntibakurikiza amategeko yawe.
86 Amategeko yawe yose ni ayo kwiringirwa.
Ntabara kuko abantu bantoteza bampora ubusa.+
87 Haburaga gato ngo bandimbure mu isi,
Ariko sinigeze ndeka amategeko yawe.
88 Undinde nkomeze kubaho kuko ufite urukundo rudahemuka,
Bityo nkomeze kumvira ibyo utwibutsa.
ל [Lamedi]
90 Ubudahemuka bwawe buzahoraho uko ibihe bizakurikirana.+
Washyizeho isi urayikomeza kugira ngo itazanyeganyega.+
91 Ibyo waremye byose byakomeje kubaho kugeza n’uyu munsi, bitewe n’amategeko watanze.
Ibyaremwe byose biragukorera.
95 Ababi baba bantegereje kugira ngo banyice,
Ariko nkomeza kwita ku byo utwibutsa.
96 Nabonye ibintu byinshi cyane bitunganye,
Ariko amategeko yawe yo arabiruta byose.
מ [Memu]
97 Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe!+
Nyatekerezaho bukarinda bwira.+
100 Ngaragaza ko nzi ubwenge kurusha abakuru,
Kuko nkurikiza amategeko yawe.
102 Sinaretse gukurikiza amategeko yawe,
Kuko ari wowe wanyigishije.
103 Amagambo yawe ni meza cyane!
Aryohereye kurusha ubuki.+
104 Amategeko yawe atuma ngaragaza ubwenge mu byo nkora.+
Ni yo mpamvu nanga ibinyoma byose.+
נ [Nuni]
106 Narahiye ko nzubahiriza amategeko yawe akiranuka,
Kandi nzakora ibyo narahiriye.
Yehova, undinde nk’uko wabisezeranyije.+
108 Yehova, ndakwinginze wishimire ukuntu ngusingiza mbikuye ku mutima,*+
Kandi unyigishe amategeko yawe.+
112 Niyemeje kumvira amategeko yawe igihe cyose,
Ndetse kugeza iteka.
ס [Sameki]
115 Mwa nkozi z’ibibi mwe, ntimunyegere!+
Njye niyemeje kumvira amategeko y’Imana yanjye.
Ntiwemere ko ibyo niringiye bihinduka ubusa.+
117 Unshyigikire kugira ngo ndokoke.+
Hanyuma nanjye nzakomeza gutekereza ku mategeko yawe.+
119 Wavanyeho ababi bose bo mu isi, nk’uko umuntu akuraho imyanda.+
Ni yo mpamvu nkunda ibyo utwibutsa.
120 Ndagutinya ngahinda umushyitsi.
Imanza uca zintera ubwoba.
ע [Ayini]
121 Nakoze ibyiza kandi bikiranuka.
Ntiwemere ko abantu babi bankandamiza!
122 Nsezeranya ko nzamererwa neza.
Ntiwemere ko abantu b’abibone bankandamiza.
123 Nategereje ko unkiza, amaso ahera mu kirere.+
Nategereje isezerano ryawe rikiranuka ndaheba.+
פ [Pe]
129 Ibyo utwibutsa birahebuje.
Ni yo mpamvu nabyitondeye.
130 Gusobanukirwa ijambo ryawe bituma umuntu agira ubumenyi.+
Bituma utaraba inararibonye agira ubwenge.+
134 Unkize abankandamiza,
Nanjye nzakomeza kumvira amategeko yawe.
צ [Tsade]
138 Ibyo utwibutsa birakiranuka,
Kandi ni ibyo kwiringirwa mu buryo bwuzuye.
143 Nubwo ibibazo n’ingorane byandembeje,
Nakomeje gukunda amategeko yawe.
144 Ibyo utwibutsa bizahora bikiranuka iteka ryose.
Umpe gusobanukirwa+ kugira ngo nkomeze kubaho.
ק [Kofu]
145 Yehova, ni wowe nsenga n’umutima wanjye wose.
Nsubiza! Nanjye nzubahiriza amabwiriza yawe.
146 Naragutabaje. Nkiza!
Nanjye nzakomeza gukurikiza ibyo utwibutsa.
149 Yehova, ntega amatwi kuko ufite urukundo rudahemuka.+
Undinde nkomeze kubaho kuko urangwa n’ubutabera.
150 Abafite imyifatire iteye isoni bamereye nabi.
Banga amategeko yawe.
ר [Reshi]
Undinde nkomeze kubaho nk’uko wabisezeranyije.
156 Yehova, imbabazi zawe ni nyinshi.+
Undinde nkomeze kubaho kuko urangwa n’ubutabera.
159 Reba ukuntu nkunda cyane amategeko yawe!
Yehova, undinde nkomeze kubaho kuko ufite urukundo rudahemuka.+
160 Ijambo ryawe ryose ni ukuri.+
Imanza uca zose zirakiranuka kandi zizahoraho iteka ryose.
ש [Sini] cyangwa [Shini]
163 Nanga ikinyoma. Rwose ndacyanga cyane!+
Amategeko yawe ni yo nkunda.+
164 Ngusingiza inshuro zirindwi ku munsi,
Kubera ko uca imanza zikiranuka.
166 Yehova, niringiye ko uzankiza,
Kandi numvira amategeko yawe.
ת [Tawu]
170 Ndakwinginze nyumva ungirire neza.
Unkize nk’uko wabisezeranyije.