Yobu
38 Nuko Yehova asubiriza Yobu mu muyaga mwinshi aramubwira ati:+
3 Ngaho itegure kandi uhagarare kigabo!
Ndakubaza, nawe unsubize.
4 Wari he igihe naremaga isi nkayikomeza?+
Ngaho mbwira niba usobanukiwe uko byagenze.
5 Ese uzi uwashyizeho ibipimo byayo?
Cyangwa se ni nde wayipimye akoresheje umugozi uyambukiranya?
6 Ese uzi ikintu gifashe isi?
Ni nde wayikomeje nk’uko umuntu ashinga ibuye ry’ifatizo agiye kubaka?+
9 Wari uri he igihe nashyiragaho ibicu ngo biyitwikire,
Kandi hejuru yayo nkahashyira umwijima mwinshi cyane?
10 Wari uri he igihe nayishyiriragaho imipaka,
Nkayishyiriraho inzugi n’ibyo kuyikingisha,+
11 Maze nkayibwira nti: ‘garukira aha ntuharenge,
13 Ese ni wowe ubwira urwo rumuri rwa mu gitondo ngo rugende rugere ku mpera z’isi,
Rwirukane abakora ibibi?+
14 Urumuri ruhindura isi nk’uko bashyira imitako ku kintu babumbye,
Maze ibiri ku isi bikagaragara nk’imitako iri ku mwenda.
15 Ariko ababi babura urumuri rwabamurikiraga,
Maze ntibongere kugira nabi.
17 Ese wigeze ubona amarembo y’urupfu?+
Cyangwa se wabonye amarembo y’umwijima mwinshi cyane?*+
18 Ese wigeze usobanukirwa ukuntu isi ari ngari?+
Ngaho mbwira niba ubizi byose.
19 Inzira igana aho urumuri ruba iba he?+
Naho se umwijima wo wawukura he?
20 Ese wabasha kubijyana aho bikomoka?
Ese uzi inzira igera aho bituruka?
21 Ese icyo gihe wari uriho ku buryo wabimenya,
Cyangwa se wari ufite imyaka myinshi ku buryo wamenya uko byagenze?
22 Ese wigeze ugera aho urubura rubitse,+
Cyangwa se wigeze ubona ububiko bw’amahindu,+
23 Ibyo nabikiye umunsi w’ibyago,
Nkabibikira umunsi w’imirwano n’intambara?+
24 None se urumuri rukwirakwira runyuze mu yihe nzira?
Cyangwa umuyaga w’iburasirazuba uhuha ku isi uturutse he?+
25 Ni nde washyizeho imiyoboro amazi y’umwuzure anyuramo,
Kandi agashyiraho inzira y’ibicu inkuba zihindiramo,+
26 Kugira ngo imvura igwe ku butaka butabaho abantu,
Igwe mu butayu budatuwe,+
27 Maze itose uturere twabaye amatongo,
Kandi itume ibyatsi bikura?+
28 Ese imvura igira papa wayo?+
Ni nde se wabyaye ikime?+
29 Ni nde uzana urubura mu isi,
Kandi se amahindu yo mu ijuru+ azanwa na nde,
30 Igihe amazi aba yakomeye akamera nk’atwikiriwe n’ibuye,
N’amazi y’inyanja agafatana, akamera nk’atwikiriwe n’urutare?+
32 Ese wabasha kuzana itsinda ry’inyenyeri* mu gihe cyaryo
Kandi se ushobora kuyobora itsinda ry’inyenyeri rya Ashi?*
33 Ese wigeze umenya amategeko agenga ingabo zo mu kirere,*+
Cyangwa se washobora gutuma yubahirizwa ku isi?*
34 Ese ushobora kurangurura ijwi ryawe rikagera mu bicu,
Kugira ngo utume hagwa imvura nyinshi cyane?+
35 Ese ushobora gutegeka imirabyo ngo igende?
Ese yagaruka ikakubwira ngo: ‘twagarutse?’
36 Ni nde washyize ubwenge mu bicu?*+
Ese wabasha gusobanukirwa ibibera mu kirere?*+
37 Ni nde muntu ufite ubwenge bwinshi ku buryo yabasha kubara ibicu?
Cyangwa se ni nde wabasha gusuka amazi yabyo akava mu ijuru,+
38 Umukungugu ugahinduka ibyondo,
N’ibinonko bigafatana?