Igitabo cya kabiri cy’Abami
17 Mu mwaka wa 12 w’ubutegetsi bwa Ahazi umwami w’u Buyuda, Hoseya+ umuhungu wa Ela yabaye umwami muri Isirayeli, amara imyaka icyenda ategekera i Samariya. 2 Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga, ariko ntiyakoze ibibi bingana n’iby’abami ba Isirayeli bamubanjirije. 3 Shalumaneseri umwami wa Ashuri yarazamutse atera Hoseya,+ nuko Hoseya ahinduka umugaragu we akajya amuha imisoro.+ 4 Ariko umwami wa Ashuri aza kumenya ko Hoseya yamugambaniye, kuko yohereje abantu ku mwami wa Egiputa witwaga So+ kandi akaba atari acyoherereza imisoro umwami wa Ashuri nk’uko yajyaga ayohereza mu yindi myaka. Nuko umwami wa Ashuri aramuboha amufungira muri gereza.
5 Umwami wa Ashuri atera igihugu cyose cya Isirayeli atera na Samariya, amara imyaka itatu ayigose. 6 Mu mwaka wa cyenda w’ubutegetsi bwa Hoseya, umwami wa Ashuri yatsinze Samariya.+ Nuko ajyana ku ngufu Abisirayeli+ muri Ashuri, abatuza i Hala n’i Habori ku ruzi rwa Gozani+ no mu mijyi y’Abamedi.+
7 Ibyo byatewe n’uko Abisirayeli bari baracumuye kuri Yehova Imana yabo yabakuye muri Egiputa, ikabakiza Farawo umwami wa Egiputa.+ Basengaga* izindi mana,+ 8 bagakora ibikorwa bibi byakorwaga n’abaturage bo mu bihugu Yehova yirukanye kugira ngo abituzemo Abisirayeli kandi bagakora ibikorwa bibi byari byaratangijwe n’abami ba Isirayeli.
9 Abisirayeli bakoraga ibyo Yehova Imana yabo ibona ko bidakwiriye. Bakomeje kubaka ahantu hirengeye mu mijyi yabo yose,+ kuva ku munara kugera ku mujyi ukikijwe n’inkuta.* 10 Bashingaga inkingi z’ibiti n’iz’amabuye* zisengwa+ kuri buri gasozi no munsi y’igiti cyose gitoshye.+ 11 Batambiraga ibitambo aho hantu hose hirengeye, umwotsi wabyo ukazamuka, nk’uko abantu bo mu bihugu Yehova yari yarirukanye kugira ngo abihe Abisirayeli babigenzaga.+ Bakomeje gukora ibintu bibi kugira ngo barakaze Yehova.
12 Bakomeje gukorera ibigirwamana biteye iseseme,*+ ibyo Yehova yari yarababwiye ati: “Ntimukabisenge!”+ 13 Yehova yakomeje kuburira Isirayeli n’u Buyuda akoresheje abahanuzi be bose n’abandi bamenyaga ibyo Imana ishaka,*+ agira ati: “Nimureke ibikorwa byanyu bibi,+ mwumvire amategeko yanjye n’amabwiriza yanjye, mukurikize ibyo nategetse ba sogokuruza banyu, nkabibabwira nkoresheje abagaragu banjye b’abahanuzi.” 14 Ariko banze kumva kandi bakomeza kwinangira* nka ba sekuruza banze kwizera Yehova Imana yabo.+ 15 Bakomeje kwanga amabwiriza ye n’isezerano+ yari yaragiranye na ba sekuruza, banga n’ibyo yabibutsaga kugira ngo ababurire,+ bakurikira ibigirwamana bitagira umumaro,+ na bo ubwabo bahinduka abantu batagira umumaro,+ bigana abantu bo mu bihugu byari bibakikije kandi Yehova yari yarababujije kubigana.+
16 Baretse amategeko yose ya Yehova Imana yabo, bicurira ibishushanyo* by’ibimasa bibiri,+ n’inkingi y’igiti* yo gusenga+ kandi bunamira ingabo zose zo mu kirere*+ bakorera na Bayali.+ 17 Nanone batwikaga abahungu babo n’abakobwa babo,+ bagakora ibikorwa by’ubupfumu+ n’ibikorwa byo kuraguza kandi bari bariyemeje* gukora ibyo Yehova yanga kugira ngo bamurakaze.
18 Ibyo byatumye Yehova arakarira Abisirayeli cyane arabanga.+ Yabirukanye muri icyo gihugu ntiyemera ko hagira n’umwe usigara, uretse abo mu muryango wa Yuda.
19 Abo mu muryango wa Yuda na bo ntibakurikije amategeko ya Yehova Imana yabo.+ Bakoze ibikorwa bibi nk’ibyo Abisirayeli bakoraga.+ 20 Yehova yanze abakomoka kuri Isirayeli bose, abakoza isoni kandi abateza abasahuzi kugeza igihe abirukaniye mu gihugu. 21 Yatumye Isirayeli idakomeza kuyoborwa n’abo mu muryango wa Dawidi maze Abisirayeli bishyiriraho Yerobowamu umuhungu wa Nebati, ngo ababere umwami.+ Ariko Yerobowamu yatandukanyije Abisirayeli na Yehova, atuma bakora icyaha gikomeye. 22 Abisirayeli bakomeje gukora ibyaha byose nk’ibyo Yerobowamu yakoze.+ Ntibigeze babireka, 23 kugeza igihe Yehova yabirukaniye mu gihugu nk’uko yari yarabivuze akoresheje abagaragu be bose b’abahanuzi.+ Uko ni ko Abisirayeli bajyanywe mu gihugu cy’Abashuri ku ngufu,+ akaba ari na ho bakiri kugeza uyu munsi.*
24 Nuko umwami wa Ashuri yimura abaturage b’i Babuloni, ab’i Kuta, abo muri Ava, ab’i Hamati n’ab’i Sefarivayimu+ ajya kubatuza mu mijyi y’i Samariya, ahari hatuye Abisirayeli. Bafata Samariya batura mu mijyi yayo. 25 Igihe abo bantu bimukiraga i Samariya ntibasengaga* Yehova. Nuko Yehova abateza intare,+ zica bamwe muri bo. 26 Abantu babwira umwami wa Ashuri bati: “Abaturage wagiye gutuza mu mijyi y’i Samariya ntibazi uko abahoze batuye muri icyo gihugu basengaga Imana yaho. None iyo Mana ikomeje kubateza intare zikabica kuko nta n’umwe uzi uko abo muri icyo gihugu basengaga iyo Mana.”
27 Umwami wa Ashuri arategeka ati: “Mushake umwe mu batambyi bakuwe muri icyo gihugu ku ngufu, asubireyo ajye kuhatura abigishe uko basenga Imana yaho.” 28 Nuko umwe mu batambyi Abashuri bari baravanye i Samariya ku ngufu, asubirayo atura i Beteli,+ abigisha uko bakwiriye gusenga Yehova.+
29 Icyakora abo bantu bari baraturutse mu bice bitandukanye bikoreye imana zabo, bazishyira mu nsengero Abasamariya bari barubatse ahantu hirengeye. Uko ni ko babigenzaga mu mijyi bari batuyemo. 30 Ab’i Babuloni bakoze ikigirwamana cya Sukoti-benoti, ab’i Kuti bakora ikigirwamana cya Nerugali, ab’i Hamati+ bakora ikigirwamana cya Ashima. 31 Abo muri Ava bakoze ikigirwamana cya Nibuhazi na Taritaki ab’i Sefarivayimu bo batwikaga abana babo bakabatambira Adurameleki na Anameleki, ibigirwamana by’i Sefarivayimu.+ 32 Nubwo basengaga Yehova, bafataga abantu bakuye mu baturage basanzwe bakabagira abatambyi bakoreraga ahantu hirengeye, bakajya babakorera mu nsengero zari ahantu hirengeye.+ 33 Batinyaga Yehova ariko bagasenga imana zabo, bakurikije ukuntu mu bihugu baje baturutsemo basengaga.+
34 Kugeza n’uyu munsi baracyasenga uko basengaga kera. Nta wusenga Yehova, ngo yumvire amabwiriza ye, ngo akurikize ibyemezo yafashe, cyangwa ngo akurikize Amategeko ya Mose n’ayo Yehova yahaye abakomoka kuri Yakobo, uwo yahinduriye izina akamwita Isirayeli.+ 35 Igihe Yehova yagiranaga na bo isezerano,+ yarabategetse ati: “Ntimugasenge izindi mana, ntimukazunamire kandi ntimukazitambire ibitambo.+ 36 Ahubwo Yehova wabakuye mu gihugu cya Egiputa akoresheje imbaraga nyinshi n’ukuboko gukomeye,*+ azabe ari We musenga,+ mumwunamire kandi abe ari We mutambira ibitambo. 37 Mujye mukurikiza mubyitondeye amabwiriza ye, ibyemezo yafashe, Amategeko ya Mose n’amategeko yabandikishirije+ kandi ntimugasenge izindi mana. 38 Ntimuzibagirwe isezerano nagiranye namwe+ kandi ntimugasenge izindi mana. 39 Ahubwo muzasenge Yehova Imana yanyu kuko ari we uzabakiza abanzi banyu bose.”
40 Icyakora ntibumviye, ahubwo bakomeje gusenga nk’uko basengaga kera.+ 41 Abo bantu basengaga Yehova+ ariko bakanakorera ibishushanyo byabo bibajwe. Kugeza n’uyu munsi abana babo n’abuzukuru babo baracyakora nk’ibyo ba sekuruza bakoraga.