Abalewi
26 “‘Ntimukiremere imana zitagira umumaro,+ kandi ntimugashinge ibishushanyo bibajwe+ cyangwa inkingi z’amabuye basenga.* Ntimugashyire mu gihugu cyanyu ibishushanyo bibajwe mu mabuye+ kugira ngo mubyunamire.+ Ndi Yehova Imana yanyu. 2 Mujye mwubahiriza amasabato yanjye kandi mujye mwubaha ihema ryanjye ryera. Ndi Yehova.
3 “‘Nimukomeza gukurikiza amabwiriza yanjye kandi mukumvira amategeko yanjye, mukayubahiriza,+ 4 nzabaha imvura mu gihe cyayo,+ kandi ubutaka buzera cyane+ n’ibiti byo mu mirima byere imbuto. 5 Muzajya musarura imizabibu mutararangiza no guhura ibyeze ubushize. Nanone kandi, igihe cyo kubiba imbuto kizajya kigera mugisarura imizabibu. Muzarya muhage, mube mu gihugu cyanyu mufite umutekano.+ 6 Nzaha iki gihugu amahoro+ kandi muzaryama nta wubatera ubwoba.+ Inyamaswa z’inkazi nzazimara muri iki gihugu, kandi nta wuzabatera yitwaje inkota. 7 Muzirukana abanzi banyu kandi muzabicisha inkota. 8 Batanu muri mwe bazirukana 100, naho 100 muri mwe birukane 10.000, kandi muzicisha inkota abanzi banyu.+
9 “‘Nzabaha umugisha mubyare abana kandi mube benshi.+ Nzasohoza isezerano nagiranye namwe.+ 10 Muzajya murya ibyo mwasaruye umwaka ushize, kandi ibyo mwasaruye kera muzajya mubisimbuza ibishya. 11 Nzashyira ihema ryanjye hagati muri mwe,+ kandi sinzabanga. 12 Nzabana namwe mbe Imana yanyu,+ namwe muzaba abantu banjye.+ 13 Ndi Yehova Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo mudakomeza kuba abagaragu babo. Nabakijije imirimo ivunanye babakoreshaga, ntuma mugira umudendezo.*
14 “‘Ariko nimutanyumvira ngo mukurikize aya mategeko yose,+ 15 mugasuzugura amabwiriza yanjye,+ mukanga cyane ibyo mbategeka kandi ntimukurikize amategeko yanjye yose kugeza ubwo mwica isezerano ryanjye,+ 16 dore uko nanjye nzabagenza: Nzabahana mbateze amakuba, murware igituntu kandi muhinde umuriro. Nzatuma amaso yanyu atareba neza kandi mumererwe nabi cyane. Muzahingira imyaka ubusa kuko ibyo muzahinga bizaribwa n’abanzi banyu.+ 17 Nzabahagurukira ntume abanzi banyu babatsinda.+ Ababanga bose bazabasiribanga+ kandi muzahunga nta wubirukanye.+
18 “‘Nimbahana ntyo ariko mukanga kunyumvira, nzabaha ibihano byikubye karindwi mbahora ibyaha byanyu. 19 Nzabacisha bugufi, ubwibone bwanyu bushire. Nzatuma imvura itagwa*+ kandi n’ubutaka ntibwere.* 20 Muzaruhira ubusa kuko ubutaka bwanyu butazera,+ n’ibiti byo mu mirima yanyu ntibyere imbuto.
21 “‘Ariko nimukomeza kwinangira* ntimushake kunyumvira, nzabateza ibyago byikubye inshuro zirindwi, bitewe n’ibyaha byanyu. 22 Nzabateza inyamaswa+ zice abana banyu+ n’amatungo yanyu, mube bake, imihanda yanyu ibure abayinyuramo.+
23 “‘Ibyo bihano byose mbaha nibidatuma mwikosora+ mugakomeza kwinangira, 24 nanjye ubwanjye nzabarwanya, mbateze ibyago byikubye karindwi mbahora ibyaha byanyu. 25 Nzatuma abanzi banyu babatera babicishe inkota kugira ngo babahane, kuko mwishe isezerano twagiranye.+ Muzahungira mu mijyi yanyu mbateze icyorezo,+ kandi muzagwa mu maboko y’abanzi banyu.+ 26 Nimbima ibyokurya,+ abagore 10 bazajya bokereza imigati mu ifuru imwe kandi bayibahe bayirondereza.+ Muzarya ariko ntimuzahaga.+
27 “‘Ariko nyuma y’ibyo nimutanyumvira mugakomeza kwinangira, 28 nzabarwanya+ ndakaye cyane. Njye ubwanjye nzakuba karindwi ibihano nzabaha mbahora ibyaha byanyu. 29 Muzarya inyama z’abahungu banyu n’iz’abakobwa banyu.+ 30 Nzasenya aho musengera ibigirwamana byanyu,*+ menagure ibicaniro mutwikiraho umubavu, imirambo yanyu nyigereke hejuru y’ibimene by’ibigirwamana byanyu bibi cyane.*+ Nzabanga cyane.+ 31 Imijyi yanyu nzayirimbura,+ insengero zanyu nzisenye, kandi sinzishimira impumuro y’ibitambo byanyu. 32 Igihugu cyanyu kizabura abazakibamo+ ku buryo abanzi banyu bazaza kugituramo bazakireba bakumirwa.+ 33 Namwe nzabatatanyiriza mu bihugu byinshi+ kandi ntume abanzi banyu babarwanya babicishe inkota.+ Igihugu cyanyu kizabura abagituramo,+ n’imijyi yanyu ihinduke amatongo.
34 “‘Icyo gihe cyose igihugu cyanyu kizamara nta muntu ugituyemo, ubutaka buzaruhuka.* Icyo gihe muzaba mwarajyanywe mu gihugu cy’abanzi banyu, ubutaka buzaruhuka kuko butaruhutse mbere.+ 35 Iminsi yose icyo gihugu kizamara nta wugituyemo, ubutaka buzaruhuka, kuko butaruhutse mbere igihe mwari mubutuyeho.
36 “‘Abazarokoka+ muri mwe, nzabatera gukuka umutima igihe bazaba bari mu bihugu by’abanzi babo, ku buryo nibumva akababi gahushywe n’umuyaga baziruka. Baziruka nk’abahunga kugira ngo baticwa n’inkota kandi bazagwa nta wubirukankanye.+ 37 Bazagenda bagwirirana nk’abahunga ngo baticwa n’inkota kandi nta wubirukankanye. Ntimuzashobora guhangana n’abanzi banyu.+ 38 Muzarimbukira mu bindi bihugu+ kandi muzapfira mu gihugu cy’abanzi banyu mushire. 39 Abazarokoka muri mwe bazagerwaho n’imibabaro bari mu bihugu by’abanzi banyu+ bitewe n’ibyaha byanyu. Rwose, bazagerwaho n’imibabaro bitewe n’ibyaha bya ba papa babo.+ 40 Bazemera ko bo na ba papa babo bakoze ibyaha,+ bakampemukira kandi bagakomeza kwinangira,+ 41 bigatuma mbarwanya+ nkabajyana mu gihugu cy’abanzi babo.+
“‘Ibyo nzabikora kugira ngo ahari ndebe ko bakwicisha bugufi,*+ maze bakishyura ibyaha byabo. 42 Nzibuka isezerano nagiranye na Yakobo,+ nibuke isezerano nagiranye na Isaka+ n’iryo nagiranye na Aburahamu,+ kandi nzibuka igihugu cyabo. 43 Hagati aho, igihugu cyabo bataye nta muntu uzaba ukibamo, kandi ubutaka buzaba buri kuruhuka.+ Naho bo bazaba baryozwa icyaha cyabo kuko banze amategeko yanjye, n’amabwiriza yanjye bakayanga cyane.+ 44 Ariko nubwo bizagenda bityo, ubwo bazaba bakiri mu gihugu cy’abanzi babo, sinzabata burundu+ cyangwa ngo mbange cyane mbamareho, ngo ngere ubwo nica isezerano+ nagiranye na bo. Ndi Yehova Imana yabo. 45 Nzabagirira neza nibuke isezerano nagiranye na ba sekuruza,+ abo nakuye mu gihugu cya Egiputa abantu bo mu bindi bihugu babireba,+ kugira ngo bamenye ko ndi Imana yabo. Ndi Yehova.’”
46 Ayo ni yo mabwiriza n’amategeko Yehova yahereye Abisirayeli ku Musozi wa Sinayi, binyuze kuri Mose.+