Hoseya
6 “Nimuze tugarukire Yehova.
Yaradutanyaguje+ ariko azadukiza.
Yaradukubise ariko azadupfuka.
2 Nyuma y’iminsi ibiri, azatuma tugarura imbaraga,
Maze ku munsi wa gatatu aduhagurutse,
Tube bazima imbere ye.
3 Tuzamenya Yehova kandi tuzakomeza kugira umwete wo kumumenya.
Nta kabuza, azaza ameze nk’urumuri rwo mu gitondo cya kare.
Azatugeraho ameze nk’imvura nyinshi,
Ameze nk’imvura y’itumba* ituma ubutaka bworoha.”
4 “Mwa Befurayimu mwe, nzabagira nte?
Namwe mwa Bayuda mwe nzabagenza nte,
Ko urukundo rwanyu rudahemuka rumeze nk’ibicu bya mu gitondo,
Kandi rukaba rumeze nk’ikime gishira vuba?
5 Ni yo mpamvu nzatuma abahanuzi banjye,+ bakabatangariza ubutumwa bw’urubanza,
Kandi ubwo butumwa buzatuma murimbuka.+
Urubanza muzacirwa ruzaba rwigaragaza nk’uko umucyo umurika.+
6 Icyo nishimira ni urukundo rudahemuka* si ibitambo,
kandi kumenya Imana ni byo nishimira kuruta ibitambo bitwikwa n’umuriro.+
7 Ariko Abisirayeli bishe isezerano+ nk’abantu b’abanyabyaha.
Aho ni ho bandiganyirije.
9 Amatsinda y’abatambyi yabaye nk’amatsinda y’abambuzi, batega abantu kugira ngo babagirire nabi.
Bicira abantu ku nzira hafi y’i Shekemu.+
Ni ukuri, ibikorwa byabo biteye isoni!
10 Muri Isirayeli nahabonye ibikorwa biteye ubwoba.
Aho ni ho Abefurayimu basambanira.+
11 Icyakora mwa Bayuda mwe, mumenye ko nabashyiriyeho igihe cy’isarura.
Icyo gihe nzahuriza hamwe abantu banjye bari barajyanywe ku ngufu mu kindi gihugu, maze mbagarure.”+