Ibyakozwe n’intumwa
23 Nuko Pawulo yitegereza cyane abagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, maze aravuga ati: “Bavandimwe, kugeza ubu nkomeje kugira umutimanama ukeye rwose+ imbere y’Imana.” 2 Avuze atyo, umutambyi mukuru Ananiya ategeka ko abari bamuhagaze iruhande bamukubita ku munwa. 3 Nuko Pawulo aramubwira ati: “Nawe Imana izagukubita* wa ndyarya we!* Wicajwe no kuncira urubanza ruhuje n’Amategeko, none ni wowe wica Amategeko utegeka ngo nkubitwe?” 4 Abari bahagaze aho baravuga bati: “Nta soni uratuka umutambyi mukuru w’Imana?” 5 Ariko Pawulo aravuga ati: “Bavandi, sinari nzi ko ari umutambyi mukuru, kuko handitswe ngo: ‘ntukavuge nabi umutware wanyu.’”+
6 Nuko Pawulo amenye ko igice kimwe ari Abasadukayo, ikindi kikaba icy’Abafarisayo, arangurura ijwi mu Rukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi aravuga ati: “Bavandi, ndi Umufarisayo,+ nkaba umwana w’Abafarisayo. Ibyiringiro by’umuzuko w’abapfuye ni byo bitumye nshyirwa mu rubanza.” 7 Avuze atyo, havuka impaka hagati y’Abafarisayo n’Abasadukayo maze abo bantu bose bacikamo ibice. 8 Abasadukayo bavugaga ko nta muzuko ubaho cyangwa umumarayika cyangwa ikiremwa cy’umwuka. Ariko Abafarisayo bo, byose barabyemeraga.*+ 9 Nuko haba umuvurungano mwinshi, bamwe mu banditsi bo mu gatsiko k’Abafarisayo barahaguruka, bajya impaka barakaye cyane, bavuga bati: “Nta kibi tubonye kuri uyu muntu! Ariko birashoboka ko hari ikiremwa cy’umwuka cyangwa umumarayika wamuvugishije.”+ 10 Izo mpaka zimaze kuba nyinshi cyane, umukuru w’abasirikare atinya ko bari bwice Pawulo, maze ategeka itsinda ry’abasirikare kumanuka bakamukura hagati yabo, bakamuzana mu kigo cy’abasirikare.
11 Ariko muri iryo joro Umwami ahagarara iruhande rwe, aramubwira ati: “Humura!+ Nk’uko wabwirije ibyanjye i Yerusalemu mu buryo bwumvikana, ni na ko ugomba kubwiriza i Roma.”+
12 Nuko bukeye, Abayahudi baragambana kandi barahirira kutazagira icyo barya cyangwa icyo banywa batarica Pawulo. 13 Abari barahiriye kumwica bari abagabo barenga 40. 14 Abo bagabo basanga abakuru b’abatambyi n’abandi bayobozi, barababwira bati: “Twarahiriye ko tutazagira icyo turya tutarica Pawulo. 15 None rero, mwebwe hamwe n’abagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, mugende musobanurire neza umukuru w’abasirikare impamvu agomba kumubazanira, mwigire nk’aho mushaka kumenya ibye neza kurushaho. Ariko mbere y’uko ahagera turaba twiteguye maze tumwice.”
16 Icyakora umuhungu wa mushiki wa Pawulo yumva bavuga ko bazamutega bakamugirira nabi, maze araza yinjira mu kigo cy’abasirikare abibwira Pawulo. 17 Nuko Pawulo ahamagara umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare, aramubwira ati: “Jyana uyu musore umushyire umukuru w’abasirikare, kuko afite icyo ashaka kumubwira.” 18 Nuko aramufata amujyana ku mukuru w’abasirikare, aramubwira ati: “Imfungwa yitwa Pawulo yampamagaye insaba kukuzanira uyu musore, kuko afite icyo ashaka kukubwira.” 19 Umukuru w’abasirikare amufata ukuboko amushyira ku ruhande, amubaza biherereye ati: “Ni iki ushaka kumbwira?” 20 Uwo musore aravuga ati: “Abayahudi bemeranyije kugusaba ko ejo wazazana Pawulo mu Rukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, mbese nk’aho bashaka kumenya ibye neza kurushaho.+ 21 Icyakora ntutume babikwemeza kuko hari abagabo barenga 40 bamuteze ngo bamugirire nabi, kandi barahiriye ko batazagira icyo barya cyangwa icyo banywa bataramwica.+ Ubu bariteguye, bategereje ko ubemerera icyo bagusaba.” 22 Nuko uwo mukuru w’abasirikare areka uwo musore aragenda, ariko abanza kumutegeka ati: “Ntugire uwo ubwira ko wambwiye ibyo bintu.”
23 Atumaho abayobozi babiri bayobora amatsinda y’abasirikare arababwira ati: “Saa tatu z’ijoro, mube mwamaze gutegura abasirikare 200 bagenda n’amaguru bo kujya i Kayisariya, abandi 70 bagendera ku mafarashi na 200 batwara amacumu. 24 Nanone muhe Pawulo amafarashi, kugira ngo ashobore kugera kwa guverineri Feligisi nta cyo abaye.” 25 Nuko yandika ibaruwa igira iti:
26 “Njyewe Kalawudiyo Lusiya, ndakwandikiye Nyakubahwa Guverineri Feligisi: Muraho neza! 27 Uwo muntu nkoherereje yafashwe n’Abayahudi kandi bari bagiye kumwica, ariko mpagera vuba ndi kumwe n’abasirikare ndamutabara,+ kuko nari maze kumenya ko ari Umuroma.+ 28 Nuko nshatse kumenya icyo bamurega, mujyana imbere y’Urukiko rwabo rw’Ikirenga.+ 29 Nasanze ibyo aregwa ari impaka z’iby’Amategeko yabo,+ ariko nta kirego na kimwe yaregwaga gikwiriye kumwicisha cyangwa kumufungisha. 30 Icyakora kubera ko hari uwampishuriye ko hari abagambanye kugira ngo bagirire nabi uyu muntu,+ mpise mukoherereza, kandi ntegeka ko abamurega bazamuregera imbere yawe.”
31 Nuko abo basirikare bajyana Pawulo+ nk’uko bari babitegetswe, bamujyana nijoro bamugeza muri Antipatiri. 32 Ku munsi ukurikira, bamuha abagendera ku mafarashi bakomezanya na we, bo bagaruka mu kigo cy’abasirikare. 33 Abagendera ku mafarashi binjira i Kayisariya maze baha guverineri ya baruwa, kandi bamwereka Pawulo. 34 Nuko arayisoma, abaza Pawulo intara akomokamo, maze amubwira ko akomoka i Kilikiya.+ 35 Aravuga ati: “Nzagutega amatwi mu buryo burambuye abakurega na bo bamaze kugera hano.”+ Nuko ategeka ko arindirwa mu rugo rwa Herode.