Yesaya
65 “Nemeye ko abatarambaririje banshaka.
Nemeye ko abantu batanshakishije bambona.+
Nabwiye abantu batigeze bambaza izina ryanjye nti: ‘ndi hano! Dore ndi hano!’+
2 Narambuye amaboko yanjye umunsi wose, nyaramburira abantu banze kumva,+
Abantu bakora ibibi,+
Bakayoborwa n’ibitekerezo byabo.+
3 Ni abantu bahora bansuzugura ku mugaragaro,+
Bagatambira ibitambo mu busitani+ kandi bagatambira ibitambo ku bicaniro by’amatafari umwotsi wabyo ukazamuka.
Bakarara ahantu hihishe,*
Barya inyama z’ingurube+
Kandi mu masorori yabo haba harimo isosi y’ibintu byanduye.*+
Abo ni umwotsi uturuka mu mazuru yanjye,* umuriro waka umunsi wose.
6 Dore byanditswe imbere yanjye.
Sinzakomeza guceceka,
Ahubwo nzabahana,+
Nzabahanira ibyo bakoze byose,*
7 Bitewe n’ibyaha byabo hamwe n’ibyaha bya ba sekuruza,”+ ni ko Yehova avuga.
“Kubera ko batambiye ibitambo ku misozi,
Umwotsi wabyo ukazamuka kandi bakantukira ku dusozi,+
Nzabanza mbahanire* ibikorwa bibi bakoze byose.”
8 Yehova aravuga ati:
“Nk’uko divayi nshya iboneka mu iseri ry’imizabibu,
Maze umuntu akavuga ati: ‘ntimuryangize kuko ririmo ikintu cyiza,’*
Ni ko nzabigenza kubera abagaragu banjye;
Sinzabarimbura bose.+
Abo natoranyije bazayiragwa
Kandi ni ho abagaragu banjye bazatura.+
10 Muri Sharoni+ ni ho intama zizajya zirisha
Kandi mu Kibaya cya Akori+ ni ho inka zizajya ziruhukira.
Ibyo nzabikora kugira ngo bigirire akamaro abantu banjye banshaka.
11 Ariko muri mu bantu baretse Yehova,+
Bibagirwa umusozi wanjye wera,+
Bategurira ameza imana y’Amahirwe,
Bagasuka divayi mu bikombe bakabyuzuza, bayisukira imana Igena Ibizaba.
12 Ubwo rero nzabateza inkota+
Kandi mwese muzunama kugira ngo mwicwe,+
Kuko nahamagaye ntimwitabe,
Navuga ntimwumve.+
Mwakomeje gukora ibyo nanga,
Muhitamo ibimbabaza.”+
13 Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati:
“Dore abagaragu banjye bazarya, ariko mwe muzicwa n’inzara.+
Abagaragu banjye bazanywa,+ ariko mwe muzicwa n’inyota.
Abagaragu banjye bazishima,+ ariko mwe muzakorwa n’isoni.+
14 Dore abagaragu banjye bazavuga cyane bishimye bitewe n’uko bazaba bameze neza ku mutima,
Ariko mwe muzataka bitewe n’imibabaro yo mu mutima
Kandi muzarira cyane bitewe no kwiheba.
15 Izina ryanyu muzarisigira abo natoranyije, bazajye barikoresha nk’umuvumo*
Kandi Umwami w’Ikirenga Yehova azabica mwese,
Ariko abagaragu be azabahamagara mu rindi zina,+
16 Kugira ngo umuntu wese ushaka kwihesha umugisha mu isi
Azawuhabwe n’Imana ivuga ukuri*
N’umuntu wese urahira mu isi
Azarahire mu izina ry’Imana ivuga ukuri.+
Ibintu bibabaje bya kera bizibagirana
Kandi amaso yanjye ntazongera kubibona.+
18 Ubwo rero munezerwe kandi mujye muhora mwishimira ibyo ndema.
Kuko ndema Yerusalemu ngo ibe impamvu yo kwishima
N’abantu baho kugira ngo babe impamvu yo kunezerwa.+
19 Nzishimira Yerusalemu kandi nezererwe abantu banjye;+
Ntizongera kumvikanamo ijwi ryo kurira cyangwa iryo gutaka bitewe n’imibabaro.”+
20 “Ntihazongera kubamo umwana ubaho iminsi mike
Kandi nta musaza uzapfa atujuje iminsi ye yo kubaho.
Kuko n’uzapfa afite imyaka 100, azafatwa nk’umwana muto
Kandi umunyabyaha azavumwa nubwo yaba afite imyaka 100.*
22 Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo
Kandi ntibazahinga ngo biribwe n’abandi,
Kuko abantu banjye bazabaho iminsi myinshi nk’igiti+
Kandi abo natoranyije bazishimira mu buryo bwuzuye ibyo bakora.
Kandi ntibazabyara abana bo guhura n’ibibazo,
Kuko bo n’abana babo,+
Bakomoka ku bahawe umugisha na Yehova.+
24 Na mbere y’uko bantabaza nzabasubiza.
Mu gihe bazaba bagitangira kuvuga nzabumva.”
25 Yehova aravuga ati: “Isega n’umwana w’intama bizarisha hamwe,
Intare izarisha ubwatsi nk’ikimasa+
Kandi inzoka izajya irya umukungugu.
Nta muntu bizagirira nabi cyangwa ngo bigire icyo byangiza ku musozi wanjye wera wose.”+