Yesaya
63 Uriya ni nde uje aturutse muri Edomu,+
Agaturuka i Bosira+ yambaye imyenda y’amabara arabagirana,*
Yambaye imyenda y’icyubahiro,
Atambuka afite imbaraga nyinshi?
“Ni njyewe, uvuga ibyo gukiranuka,
Nkagira imbaraga nyinshi zo gukiza.”
2 Kuki umwenda wawe utukura
Kandi se kuki imyenda yawe isa n’abanyukanyukira imizabibu aho bengera Divayi?+
3 “Nanyukanyukiye imizabibu aho bengera divayi ndi njyenyine,
Nta n’umwe mu bantu bo mu bihugu wamfashije.
Nakomeje kunyukanyuka abanzi banjye ndakaye,
Nkomeza kubakandagira mfite umujinya.+
Amaraso yabo yatarukiraga ku myenda yanjye,
Maze imyenda yanjye yose irandura.
5 Naritegereje ariko sinabona uwo kumfasha;
Natangajwe no kubona nta muntu waje kumfasha.
Ukuboko kwanjye kwatumye ntsinda+
Kandi umujinya wanjye uranshyigikira.
6 Nanyukanyutse abantu bo mu bindi bihugu mbarakariye,
Mbanywesha umujinya wanjye barasinda,+
Amaraso yabo nyamena ku butaka.”
7 Nzavuga ibikorwa bigaragaza urukundo rudahemuka rwa Yehova,
Ibikorwa bituma abantu bashima Yehova,
Kubera ibintu byose Yehova yadukoreye,+
Ibintu byinshi byiza yakoreye umuryango wa Isirayeli,
Abitewe n’imbabazi ze n’urukundo rwe rwinshi rudahemuka.
8 Kuko avuga ati: “Ni ukuri aba ni abantu banjye, ni abana bazakomeza kuba indahemuka.”+
Ni cyo cyatumye ababera Umukiza.+
9 Igihe cyose babaga bafite imibabaro, na we byaramubabazaga.+
Intumwa ye bwite* yarabakijije.+
Kubera ko yabakunze kandi akabagirira impuhwe, yarabacunguye,+
Maze arabahagurutsa abaheka iminsi yose yo mu bihe bya kera.+
11 Nuko bibuka iminsi ya kera,
Iminsi y’umugaragu we Mose maze baravuga bati:
“Ari he Uwambukije abantu be n’abungeri*+ b’umukumbi we?+
Ari he Uwamushyizemo umwuka we wera?+
12 Ari he Uwatumye ukuboko kwe kwiza kugenda iburyo bwa Mose?+
13 Ari he Uwabanyujije mu mazi arimo umuyaga mwinshi,*
Kugira ngo bagende badasitara,
Nk’ifarashi mu butayu?*
Ko utakitwitaho cyane kandi ngo utugaragarize imbaraga zawe?
Impuhwe zawe nyinshi+ n’imbabazi zawe biri he?+
Ntabwo bikitugeraho.
Witwa Umucunguzi wacu kuva kera.+
17 Yehova, kuki utureka ntidukomeze gukurikiza amategeko yawe?
Kuki ureka imitima yacu ikanga kukumvira, bigatuma tutagutinya?+
Garuka kubera abagaragu bawe,
Imiryango wagize umurage wawe.+
19 Kuko twamaze igihe kirekire tumeze nk’abo utigeze gutegeka,
Tumeze nk’abatarigeze kwitirirwa izina ryawe.