Igice cya makumyabiri na gatanu
Isengesho ryo kwicuza
1, 2. (a) Imana itanga igihano igamije iki? (b) Ni ayahe mahitamo Abayahudi bagombaga kugira nyuma yo guhabwa igihano na Yehova?
IRIMBUKA rya Yerusalemu n’urusengero rwayo mu mwaka wa 607 M.I.C. ryari igihano Yehova yari ahaye ubwoko bwe kandi byagaragazaga ukuntu yari yaraburakariye cyane. Iryo shyanga ry’u Buyuda ryari ryaranze kumvira ryagombaga guhabwa ibihano bikomeye. Icyakora, Yehova ntiyashakaga ko Abayahudi barimbuka bose. Intumwa Pawulo yakomoje ku ntego y’igihano Yehova yabahaye igihe yavugaga ati “nta gihano kinezeza ukigihanwa ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo.”—Abaheburayo 12:11.
2 Abayahudi bari kugaragaza iyihe myifatire mu gihe bari kuba bahanganye n’ayo makuba? Bari kwanga igihano cya Yehova se (Zaburi 50:16, 17)? Cyangwa bari kucyemera? Bari kwihana se kugira ngo bakizwe (Yesaya 57:18; Ezekiyeli 18:23)? Ubuhanuzi bwa Yesaya buvuga ko hari nibura bake mu bahoze ari abaturage b’u Buyuda bari kwemera icyo gihano. Uhereye ku mirongo isoza y’igice cya 63 ugakomeza mu gice cya 64, ishyanga ry’u Buyuda rivugwaho kuba ryari ubwoko bwicujije ibyaha byabwo, bwasengaga Yehova bumwinginga bubikuye ku mutima. Umuhanuzi Yesaya yasenze yicuza mu izina ry’abaturage bo mu gihugu cye, mbese nk’aho bari baramaze kugera mu gihugu bari kuzajyanwamo mu bunyage. Igihe yasengaga, yavuze ku bintu byari kuzaba nk’aho yabibonaga biba muri icyo gihe.
Umubyeyi urangwa n’impuhwe
3. (a) Ni mu buhe buryo isengesho ryo mu buryo bw’ubuhanuzi rya Yesaya ryaheshaga ikuzo Yehova? (b) Ni mu buhe buryo isengesho rya Daniyeli rigaragaza ko isengesho ryo mu buryo bw’ubuhanuzi rya Yesaya ryari rikubiyemo ibitekerezo by’Abayahudi bari barihannye bari i Babuloni? (Reba agasanduku ku ipaji ya 362.)
3 Yesaya yasenze Yehova agira ati “reba hasi uri mu ijuru, witegereze uri mu buturo bwo kwera kwawe n’ubw’icyubahiro cyawe.” Uwo muhanuzi yavugaga ku ijuru ryo mu buryo bw’umwuka, aho Yehova n’ibiremwa bye by’umwuka bitaboneka baba. Yesaya yavuze ibyo Abayahudi bari kuzajyanwa mu bunyage bari kuzaba batekereza, akomeza agira ati “umwete wawe n’imirimo yawe y’imbaraga biri he? Urukundo rwo mu mutima wawe n’imbabazi zawe ndabyimwe” (Yesaya 63:15). Yehova yari yarifashe yanga gukoresha imbaraga ze ku bw’ubwoko bwe cyangwa kubugaragariza impuhwe, ni ukuvuga ‘urukundo rwo mu mutima we n’imbabazi ze.’ Icyakora, Yehova yari ‘Se’ w’ishyanga ry’Abayahudi. Aburahamu na Isirayeli (Yakobo) ni bo bari ba sekuruza babo, ariko iyo baramuka bazutse, bashoboraga no kwanga urwo rubyaro rwabo rwari rwarigize abahakanyi. Yehova ni umunyambabazi nyinshi (Zaburi 27:10). Yesaya yavuganye ugushimira ati “Uwiteka, ni wowe Data wa twese, uri Umucunguzi wacu, uhereye kera kose ni ryo zina ryawe.”—Yesaya 63:16.
4, 5. (a) Ni mu buhe buryo Yehova yatumye ubwoko bwe buyoba inzira ze? (b) Yehova yifuza ko abantu bamusenga basunitswe n’iki?
4 Yesaya yakomeje avuga amagambo avuye ku mutima agira ati “Uwiteka, ni iki gituma utuyobya inzira zawe, ukanangira imitima yacu ntitukubahe? Garuka ugirire abagaragu bawe, ari bo miryango ya gakondo yawe” (Yesaya 63:17). Yesaya yasengaga Yehova amusaba ko yakongera kwita ku bagaragu be. Ariko se ni mu buhe buryo Yehova yatumye Abayahudi bayoba inzira ze? Ese Yehova ni we wabateye kwinangira imitima byatumye badakomeza kumutinya? Oya nta bwo ari we, ariko yemeye ko biba, kandi Abayahudi bamaze gushoberwa batakiye Yehova bamubaza impamvu yabaretse bagakora ibintu nk’ibyo (Kuva 4:21; Nehemiya 9:16). Bifuje ko Yehova yari kuba yaragize icyo akora akababuza gukora amakosa nk’ayo.
5 Birumvikana ariko ko atari uko Imana igenzereza abantu. Dufite uburenganzira bwo kwihitiramo ibyo dushaka, kandi Yehova arareka tugahitamo kumukorera cyangwa kutamukorera (Gutegeka 30:15-19). Yehova ashaka ko abantu bamusenga babikuye ku mutima kandi babitewe n’uko bamukunda by’ukuri. Ku bw’ibyo, yemeye ko Abayahudi bakoresha uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo gukora ibyo bashaka n’ubwo ibyo byatumye bamwigomekaho. Ni muri ubwo buryo rero yanangiye imitima yabo.—2 Ngoma 36:14-21.
6, 7. (a) Kuba Abayahudi bari baranze kugendera mu nzira za Yehova byagize izihe ngaruka? (b) Ni ibihe bintu bitari gushoboka Abayahudi bifuzaga ko byaba, ariko se, ni ibiki batagombaga kwitega?
6 Ingaruka zabaye izihe? Mu buryo bw’ubuhanuzi Yesaya yaravuze ati “abantu bawe bera bahategetse igihe gito gusa, abanzi bacu bakuribatiye ubuturo bwawe bwera. Twahindutse nk’abatigeze gutegekwa nawe, nk’abatigeze kwitirirwa izina ryawe” (Yesaya 63:18, 19). Ubwoko bwa Yehova bwigeze kumara igihe runaka bufite urusengero rwe. Hanyuma Yehova yemeye ko rurimburwa ishyanga rye rikajyanwa mu bunyage. Igihe ibyo byabaga, byasaga n’aho ari nta sezerano yari yarigeze agirana n’urubyaro rwa Aburahamu, kandi nk’aho rutari rwarigeze rwitirirwa izina rye. Noneho Abayahudi aho bari i Babuloni mu bunyage batakambiye Yehova bihebye bati “icyampa ugasatura ijuru ukamanuka, imisozi igatengukira imbere yawe nk’uko umuriro utwika inyayu ukatuza amazi, kugira ngo izina ryawe rimenyekane mu banzi bawe, amahanga agahindira imishyitsi imbere yawe” (Yesaya 64:1). Yehova afite rwose imbaraga zo gukiza. Nta gushidikanya ko yashoboraga kuba yaramanutse akarwanirira ubwoko bwe, agasatura ubutegetsi bwa za leta bugereranywa n’ijuru agatengura n’ubutegetsi bw’ibihangange bugereranywa n’imisozi. Yehova yashoboraga kumenyekanisha izina rye agaragaza umwete we mwinshi arwanirira ubwoko bwe.
7 Yehova yari yarigeze gukora ibintu nk’ibyo kera. Yesaya yabisubiyemo agira ati “ubwo wakoraga ibiteye ubwoba tutabyibwiraga, waramanutse imisozi itengukira imbere yawe” (Yesaya 64:2). Ibyo bintu bikomeye Yehova yakoze byagaragaje imbaraga ze binagaragaza ko ari Imana nyamana. Icyakora, Abayahudi bo mu gihe cya Yesaya bari barigize abahemu nta mpamvu bari bafite yo kwitega ko Yehova abakorera ibintu nk’ibyo.
Yehova ni we wenyine ushobora gukiza
8. (a) Kimwe mu bintu Yehova atandukaniyeho n’ibigirwamana by’amahanga ni ikihe? (b) Kuki Yehova atagize icyo akora ngo akize ubwoko bwe n’ubwo yari abishoboye? (c) Ni mu buhe buryo Pawulo yasubiye mu magambo ari muri Yesaya 64:3, kandi se yavuze ko yerekezaga ku ki? (Reba agasanduku ku ipaji ya 366.)
8 Ibigirwamana ntibijya bikora ibikorwa bitangaje byo gukiza ababisenga. Yesaya yaranditse ati “kuko uhereye kera ntabwo abantu bigeze kumenya, cyangwa kumvisha amatwi no kurebesha amaso, indi mana igira icyo imarira uyitegereza, itari wowe. Ubonana n’unezererwa ibyo gukiranuka akabikora, n’abagendera mu nzira zawe bakwibuka” (Yesaya 64:3, 4a). Yehova ni we wenyine ‘ugororera abamushaka’ (Abaheburayo 11:6). Agira icyo akora kugira ngo arinde abakora ibyo gukiranuka n’abamwibuka (Yesaya 30:18). Ese ibyo ni byo Abayahudi bakoze? Ashwi da! Yesaya yabwiye Yehova ati “ariko wararakaye kuko twakoze ibyaha, ndetse twabimazemo igihe kirekire. Aho no gukizwa tuzakizwa?” (Yesaya 64:4b). Kubera ko ubwoko bw’Imana bwari bumaze igihe bukora ibyaha, nta mpamvu n’imwe yari gutuma Yehova areka kuburakarira ngo abukize.
9. Ni iki Abayahudi bari kwihana bashoboraga kwiringira, kandi se ni irihe somo twabikuraho?
9 Nta cyo Abayahudi bari guhindura ku byari byarabaye, ariko iyo baza kwihana bakongera kuyoboka ugusenga kutanduye bashoboraga kwiringira kuzabona imbabazi n’imigisha. Igihe Yehova yagennye kigeze yari kugororera abihannye akabavana i Babuloni mu bunyage. Icyakora, bagombaga kuba bihanganye. N’ubwo bari kuba barihannye, Yehova ntiyari guhindura ingengabihe ye. Gusa, iyo bakomeza kuba maso kandi bagakora ibyo Yehova ashaka, bari barasezeranyijwe ko bari kuzabohorwa. Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe Abakristo na bo bategereza Yehova bihanganye (2 Petero 3:11, 12). Tuzirikana amagambo y’intumwa Pawulo wagize ati “twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari.”—Abagalatiya 6:9.
10. Ni ubuhe bushobozi buke bw’Abayahudi bwagaragajwe mu isengesho rya Yesaya?
10 Isengesho rya Yesaya ry’ubuhanuzi ntiryari iryo kwatura ibyaha ibi byo kurangiza umuhango. Ryagaragazaga ukuntu iryo shyanga ryemeraga rwose ko ridashobora kugira icyo rikora ngo ryikize. Uwo muhanuzi yaravuze ati “kuko twese twahindutse abanduye, kandi n’ibyo twakiranutse byose bimeze nk’ubushwambagara bufite ibizinga, twese turaba nk’ikibabi, kandi gukiranirwa kwacu kudutwara nk’umuyaga” (Yesaya 64:5). Birashoboka ko Abayahudi bari barihannye bavuye mu bunyage batakiri abahakanyi. Bashobora kuba bari barahindukiriye Yehova binyuriye mu gukora ibikorwa byo gukiranuka. Ariko bari bakiri abantu badatunganye. Ibikorwa byabo byiza, n’ubwo byari ibyo gushimirwa, ntibyari gutuma bababarirwa ibyaha kuko byari bimeze nk’imyenda iriho ibizinga. Kuba Yehova ababarira abantu ibyaha nta bwo ari uko baba babikwiriye, ahubwo abikora ku bw’ubuntu bwe, bitewe gusa n’uko abagiriye imbabazi. Nta cyo umuntu yatanga kugira ngo ababarirwe.—Abaroma 3:23, 24.
11. (a) Ni iyihe mimerere mibi yo mu buryo bw’umwuka abenshi mu Bayahudi bari mu bunyage barimo, kandi se ni iki gishobora kuba cyarabiteraga? (b) Ni bande babaye intangarugero mu birebana no kugaragaza ukwizera mu gihe bari mu bunyage?
11 Ni iki Yesaya yabonye igihe yarebaga mu gihe cyari kuzaza? Uwo muhanuzi yarasenze ati “nta wambaza izina ryawe, nta wibatura ngo akugundire kuko watwimye amaso, ukadutsemba uduhoye gukiranirwa kwacu” (Yesaya 64:6). Mu buryo bw’umwuka iryo shyanga ryari kuba riri mu mimerere ibabaje cyane. Abantu ntibari kuba bambaza izina ry’Imana mu isengesho. N’ubwo batari kuba bagikora icyaha gikomeye cyo gusenga ibigirwamana, uko bigaragara hari ibintu bari kwirengagiza mu gusenga kwabo kandi ‘nta wari kwibatura ngo agundire’ Yehova. Biragaragara ko nta mishyikirano myiza bari kuba bafitanye n’Umuremyi. Birashoboka ko wenda hari abari kumva ari nta ho babona bahera basenga Yehova. Abandi bo bashobora kuba bari kuzaba bahugiye mu mirimo yabo ya buri munsi ntibamwibuke. Ariko mu bajyanywe mu bunyage harimo abantu bamwe na bamwe urugero nka Daniyeli, Hananiya, Mishayeli, Azariya na Ezekiyeli, kandi babaye intangarugero mu kugaragaza ukwizera (Abaheburayo 11:33, 34). Imyaka 70 bamaze mu bunyage iri hafi kurangira, abagabo nka Hagayi, Zekariya, Zerubabeli, na Yosuwa Umutambyi Mukuru bari biteguye kubera abandi urugero mu birebana no kwambaza izina rya Yehova. N’ubwo byari bimeze bityo ariko, isengesho rya Yesaya ryo mu buryo bw’ubuhanuzi risa n’aho ryagaragazaga imimerere benshi mu bari mu bunyage barimo.
“Kumvira kuruta ibitambo”
12. Ni mu buhe buryo Yesaya yagaragaje ko Abayahudi bari barihannye bari biteguye guhindura imyifatire yabo?
12 Abayahudi bari barihannye bari biteguye guhinduka. Mu izina ryabo, Yesaya yasenze Yehova ati “ariko noneho Uwiteka uri Data wa twese, turi ibumba nawe uri umubumbyi wacu, twese turi umurimo w’intoki zawe” (Yesaya 64:7). Ayo magambo yongera kugaragaza ububasha bwa Yehova, ko ari we Data cyangwa Nyir’ugutanga ubuzima (Yobu 10:9). Abayahudi bihannye bagereranyijwe n’ibumba ryiza. Abemeye igihano Yehova yabahaye mu buryo bw’ikigereranyo bashoboraga kugororwa bagahabwa ishusho ihuje n’amahame y’Imana. Ariko ibyo byashoboraga gukorwa ari uko gusa Yehova, Umubumbyi, abanje kubaha imbabazi. Ni yo mpamvu Yesaya yamwinginze incuro ebyiri zose amusaba ko yakwibuka ko Abayahudi bari ubwoko bwe agira ati “Uwiteka, wirakara cyane bikabije, we guhora wibuka gukiranirwa kwacu iteka ryose, turakwinginze witegereze, twese turi abantu bawe.”—Yesaya 64:8.
13. Igihugu cya Isirayeli cyari kiri mu yihe mimerere igihe ubwoko bw’Imana bwari mu bunyage?
13 Igihe Abayahudi bari mu bunyage, ntibari bahanganye gusa n’ikibazo cy’uko bari abanyagano mu gihugu cy’abapagani. Kuba Yerusalemu n’urusengero rwayo byari amatongo byarabatukishaga bigatukisha n’Imana yabo. Mu isengesho rya Yesaya ryo kwicuza, yavuzemo bimwe mu bintu byatumaga batukwa agira ati “imidugudu yawe yera ihindutse ikidaturwa, i Siyoni habaye ikidaturwa, i Yerusalemu habaye amatongo. Inzu yacu yera nziza, aho ba sogokuruza baguhimbarizaga yarahiye, n’ibintu byacu byose binezeza byarononekaye.”—Yesaya 64:9, 10.
14. (a) Ni uwuhe muburo Yehova yari yaratanze ku byarimo biba icyo gihe? (b) N’ubwo Yehova yakundaga cyane urusengero rwe akishimira n’ibitambo byahatambirwaga, ni iki cyari gifite agaciro kurushaho?
14 Birumvikana ko Yehova yari azi uko ibintu byari byifashe mu gihugu cya gakondo cy’Abayahudi. Imyaka igera kuri 420 mbere y’uko Yerusalemu irimbuka, yari yaraburiye abagize ubwoko bwe ko iyo bareka amategeko ye bagakorera izindi mana yari ‘kubarimbura mu gihugu,’ n’urusengero rwabo rwiza ‘rugasenyuka.’ (1 Abami 9:6-9, gereranya na Bibiliya Ntagatifu.) Ni iby’ukuri ko Yehova yakundaga igihugu yari yarahaye ubwoko bwe, urusengero rwubakiwe kumuhesha ikuzo n’ibitambo bamutambiraga. Ariko rero, ubudahemuka no kumvira ni byo bifite agaciro kuruta ibintu, ndetse kurusha n’ibitambo. Umuhanuzi Samweli yabwije ukuri Umwami Sawuli ati “mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n’ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by’amasekurume y’intama.”—1 Samweli 15:22.
15. (a) Ni iki Yesaya yasabye Yehova mu buryo bw’ubuhanuzi, kandi se Yehova yabikozeho iki? (b) Ni ibihe bintu byatumye Yehova noneho yanga ishyanga rya Isirayeli burundu?
15 Ariko se, Imana ya Isirayeli yashoboraga kureba akaga ubwoko bwayo bwari bwarihannye bwarimo ikareka kubugirira impuhwe? Icyo ni cyo kibazo Yesaya yabajije asoza isengesho rye ryo kwicuza. Mu izina ry’Abayahudi bari mu bunyage yaratakambye ati “Uwiteka, uziyumanganya kandi bimeze bityo? Uzaceceka utugirire nabi rwose” (Yesaya 64:11)? Amaherezo Yehova yaje koko kubabarira ubwoko bwe maze mu wa 537 M.I.C. abusubiza mu gihugu cyabwo kugira ngo bwongere kugarura ugusenga kutanduye (Yoweli 2:13). Hashize ibinyejana runaka ariko, Yerusalemu n’urusengero rwayo byarongeye birarimburwa, maze ishyanga Imana yari yaragiranye na ryo isezerano iraryanga burundu. Kubera iyihe mpamvu? Kubera ko ubwoko bwa Yehova bwari bwaratandukiriye amategeko ye bukanga no kwemera Mesiya (Yohana 1:11; 3:19, 20). Bimaze kugenda bityo, Yehova yashimbuje Isirayeli irindi shyanga rishya ryo mu buryo bw’umwuka, ari ryo ‘Isirayeli y’Imana.’—Abagalatiya 6:16; 1 Petero 2:9.
Yehova, ‘Uwumva ibyo asabwa’
16. Ni iki Bibiliya itwigisha ku birebana n’imbabazi za Yehova?
16 Hari amasomo y’ingenzi dushobora kuvana ku byabaye kuri Isirayeli. Tubona ko Yehova ‘ari mwiza, yiteguye kubabarira’ (Zaburi 86:5). Twebwe abantu badatunganye, kugira ngo tubone agakiza biterwa n’uko yatugiriye imbabazi. Nta kintu twebwe ubwacu twakora gishobora kuduhesha iyo migisha. Ariko rero, Yehova ntapfa guha imbabazi uwo ari we wese. Abicuza ibyaha byabo bakabireka ni bo bonyine Imana igirira imbabazi.—Ibyakozwe 3:19.
17, 18. (a) Tuzi dute ko Yehova yita rwose ku bitekerezo no ku byiyumvo byacu? (b) Kuki Yehova yihanganira abantu b’abanyabyaha?
17 Irindi somo tubivanaho, ni uko Yehova yita cyane ku bitekerezo n’ibyiyumvo byacu iyo tubimutuye mu masengesho. ‘Yumva ibyo asabwa’ (Zaburi 65:3, 4). Intumwa Petero yaratwijeje ati “amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n’amatwi ye ari ku byo basaba” (1 Petero 3:12). Ikindi nanone, dusobanukirwa ko isengesho ryo kwihana rigomba kuba rikubiyemo no kwatura ibyaha byacu twicishije bugufi (Imigani 28:13). Ibyo ariko ntibishaka kuvuga ko imbabazi z’Imana twazigira urwitwazo rwo gukora ibyo twishakiye. Bibiliya iha Abakristo umuburo wo ‘kudaherwa ubuntu bw’Imana gupfa ubusa.’—2 Abakorinto 6:1.
18 Icya nyuma, twasobanukiwe igituma Imana yihanganira abagaragu bayo b’abanyabyaha. Intumwa Petero yavuze ko Yehova yihangana kubera ko ‘adashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ashaka ko bose bihana’ (2 Petero 3:9). Ariko rero, abakerensa ukwihangana kw’Imana bazabihanirwa. Ku birebana n’ibyo, haranditswe ngo “Imana izītura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze. Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabītura ubugingo buhoraho. Ariko abafite imitima ikunda kwirema ibice ntibumvire iby’ukuri ahubwo bakumvira gukiranirwa, izabītura umujinya n’uburakari.”—Abaroma 2:6-8.
19. Ni iyihe mico idahinduka Yehova azakomeza kugaragaza?
19 Ngiyo imishyikirano yari hagati y’Imana na Isirayeli ya kera. Amahame yagengaga imishyikirano bari bafitanye na Yehova ni na yo agenga imishyikirano tugirana na we, kuko Adahinduka. N’ubwo atareka guhana abakwiriye guhanwa, azahora ari Yehova “Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi, igumanira abantu imbabazi ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi, ibababarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha.”—Kuva 34:6, 7.
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 362]
Isengesho rya Daniyeli ryo kwicuza
Mu gihe cy’imyaka 70 Abayahudi bamaze mu bunyage, umuhanuzi Daniyeli yari i Babuloni. Igihe kimwe mu mwaka wa 68 bari mu bunyage, Daniyeli ahereye ku buhanuzi bwa Yeremiya yasobanukiwe ko igihe Isirayeli yari kuhamara cyari hafi kurangira (Yeremiya 25:11; 29:10; Daniyeli 9:1, 2). Daniyeli yiyambaje Yehova mu isengesho ryo kwicuza yasenze mu izina ry’ishyanga ry’Abayahudi ryose. Daniyeli yaravuze ati “mpanga amaso Umwami Imana yanjye, mushakisha gusenga no kwinginga niyiriza ubusa, nambara ibigunira, nisiga ivu. Nsenga Uwiteka Imana yanjye nyaturira.”—Daniyeli 9:3, 4.
Daniyeli yasenze iryo sengesho nyuma y’imyaka igera kuri magana abiri Yesaya yanditse isengesho rye ry’ubuhanuzi dusanga mu gice cya 63 n’icya 64 cy’igitabo cye. Nta gushidikanya ko Abayahudi benshi b’indahemuka basengaga Yehova muri icyo gihe kitoroshye bamaze mu bunyage. Bibiliya ariko yibanze ku isengesho rya Daniyeli, uko bigaragara ryari rikubiyemo ibyiyumvo bya benshi mu Bayahudi bari indahemuka. Bityo, isengesho rye rigaragaza ko ibyo Yesaya yavuze mu isengesho rye ry’ubuhanuzi ari byo Abayahudi b’indahemuka bari i Babuloni batekerezaga.
Reba bimwe mu bintu isengesho rya Daniyeli rihuriyeho n’irya Yesaya.
Yesaya 64:10, 11 Daniyeli 9:16-18
[Agasanduku ko ku ipaji ya 366]
“Ibyo ijisho ritigeze kureba”
Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abakorinto, yasubiye mu magambo ari mu gitabo cya Yesaya igihe yandikaga ati “nk’uko byanditswe ngo ‘ibyo ijisho ritigeze kureba, n’ibyo ugutwi kutigeze kumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda’” (1 Abakorinto 2:9).a Nta na kimwe mu byo Pawulo cyangwa Yesaya bavuze cyerekezaga ku bintu Yehova yateguriye ubwoko bwe buzahabwa umurage mu ijuru cyangwa mu isi iri hafi guhinduka paradizo. Pawulo yavuze ko ayo magambo yerekezaga ku migisha yageraga ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere, urugero nko gusobanukirwa ibintu byimbitse by’Imana no guhabwa na Yehova urumuri rwo mu buryo bw’umwuka.
Dusobanukirwa ibintu byimbitse byo mu buryo bw’umwuka ari uko gusa igihe cyo kubihishura Yehova yagennye kigeze, kandi icyo gihe na bwo, tugomba kuba turi abantu bakuze mu buryo bw’umwuka bafitanye imishyikirano myiza na we. Amagambo ya Pawulo asohorera ku bantu bafite intege nke mu buryo bw’umwuka n’abadafite icyo bazi mu bintu by’umwuka. Amaso yabo ntashobora kubona cyangwa gusobanukirwa ukuri ko mu buryo bw’umwuka kandi amatwi yabo ntashobora kumva cyangwa gusobanukirwa ibintu nk’ibyo. Kumenya ibyo Imana yateguriye abayikunda ntibishobora ndetse no kwinjira mu mitima y’abantu nk’abo. Ariko abantu biyeguriye Imana, nk’uko Pawulo yari yarabigenje, ni bo yahishuriye ibyo bintu byose binyuriye ku mwuka wayo.—1 Abakorinto 2:1-16.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ayo magambo ya Pawulo ntushobora kuyasanga mu Byanditswe bya Giheburayo yanditse neza neza uko yayavuze. Bisa n’aho yakomatanyirije hamwe ibitekerezo biri muri Yesaya 52:15; 64:3 n’ibyo mu gice cya 65 umurongo wa 17.
[Ifoto yo ku ipaji ya 367]
Ubwoko bw’Imana bwamaze igihe gito bufite Yerusalemu n’urusengero rwayo