Amosi
Muriganya aboroheje, mugakandamiza abakene,+
Kandi mukabwira abagabo banyu muti: ‘nimutuzanire inzoga twinywere!’
2 Yehova Umwami w’Ikirenga, akaba n’Uwera yarahiye agira ati:
‘“Dore igihe kizagera ubwo muzazamurwa hakoreshejwe icyuma gihese nk’icyo umuntu ubaga amanikaho inyama,
Ibisigazwa byanyu bikazamurwa hakoreshejwe indobani.*
3 Muzagenda munyuze mu myenge minini yaciwe mu rukuta, buri wese areba imbere ye.
Muzajugunywa kuri Harumoni.” Uko ni ko Yehova avuze.’
4 ‘Nimuze i Beteli muhakorere ibyaha.+
Mujye i Gilugali mukomeze kuhakorera ibyaha,+
Muzane ibitambo byanyu bya mu gitondo,+
Ku munsi wa gatatu+ muzane ibya cumi byanyu.
5 Nimutwike igitambo cy’umugati urimo umusemburo kugira ngo mushimire Imana.+
Nimutangaze hose ko mwatanze ibitambo bitangwa ku bushake,
Kuko ibyo ari byo mukunda mwa Bisirayeli mwe.’ Uko ni ko Yehova Umwami w’Ikirenga avuze.
6 ‘Nanjye natumye mu mijyi yanyu nta cyo kurya kihaboneka,*
Kandi ntuma mu ngo zanyu habura umugati wo kurya.+
Nyamara ntimwangarukiye.’+ Uko ni ko Yehova avuze.
7 ‘Nabimye imvura igihe hari hasigaye amezi atatu gusa ngo musarure.+
Nagushije imvura mu mujyi umwe, ariko sinayigusha mu wundi.
Mu murima umwe hagwaga imvura,
Ariko mu wundi singushemo imvura, maze ubutaka bukumagara.
8 Abo mu mijyi ibiri cyangwa itatu barasindagiraga* bakajya kunywa amazi mu wundi mujyi,+
Ariko ntibashire inyota.
Nyamara ntimwangarukiye.’+ Uko ni ko Yehova avuze.
9 ‘Natumye imyaka yanyu yuma kandi nyiteza indwara.+
Ubusitani bwanyu bwabaye bwinshi n’imizabibu yanyu iba myinshi ariko yariwe n’inzige.
Ndetse n’imitini yanyu n’imyelayo yanyu na yo yamazwe n’inzige,+
Nyamara ntimwangarukiye.’+ Uko ni ko Yehova avuze.
10 ‘Nabateje icyorezo nk’icyo nateje muri Egiputa.+
Abasore banyu nabicishije inkota,+ amafarashi yanyu ndayatwara.+
Natumye umunuko w’imirambo ukwira ahantu hose mu nkambi zanyu.+
Nyamara ntimwigeze mungarukira.’ Uko ni ko Yehova avuze.
Mwabaye nk’urukwi rushikujwe mu muriro.
Nyamara ntimwangarukiye.’+ Uko ni ko Yehova avuze.
12 Ni yo mpamvu uko ari ko nzabagenza mwa Bisirayeli mwe.
Kubera ko ibyo ari byo nzabakorera,
Nimwitegure kubonana n’Imana yanyu.
13 Iyo Mana ni yo yashyizeho imisozi.+ Ni yo yaremye umuyaga,+
Kandi ni yo ihishurira umuntu ibyo iteganya gukora.
Izina ryayo ni Yehova Imana nyiri ingabo.”