Abacamanza
2 Nuko umumarayika wa Yehova+ ava i Gilugali+ arazamuka ajya i Bokimu, aravuga ati: “Nabakuye muri Egiputa mbazana mu gihugu narahiriye ba sogokuruza banyu ko nzabaha.+ Nanone naravuze nti: ‘sinzigera nica isezerano nagiranye namwe.+ 2 Namwe ntimuzagirane isezerano n’abaturage bo muri iki gihugu,+ ahubwo muzasenye ibicaniro byabo.’+ Ariko ntimwanyumviye.+ Mwabitewe n’iki? 3 Ni yo mpamvu nanjye navuze nti: ‘sinzirukana+ abaturage baho kandi bazababera umutego,+ babashuke batume musenga imana zabo.’”+
4 Nuko umumarayika wa Yehova akimara kubwira Abisirayeli bose ayo magambo, batangira kurira cyane. 5 Aho hantu bahita Bokimu,* maze bahatambira Yehova ibitambo.
6 Yosuwa amaze gusezerera Abisirayeli, buri wese aragenda ajya mu karere yari yarahawe kugira ngo bafate icyo gihugu.+ 7 Abisirayeli bakomeje gukorera Yehova igihe cyose Yosuwa yari akiriho, no mu gihe cy’abakuru b’Abisirayeli bakomeje kubaho Yosuwa amaze gupfa, ni ukuvuga abari barabonye ibintu bikomeye byose Yehova yakoreye Abisirayeli.+ 8 Hanyuma Yosuwa umuhungu wa Nuni, umugaragu wa Yehova, aza gupfa afite imyaka 110.+ 9 Bamushyingura mu isambu yo mu murage we i Timunati-heresi,+ iri mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, mu majyaruguru y’Umusozi wa Gashi.+ 10 Ab’icyo gihe bose barapfa, havuka abandi batigeze bamenya Yehova cyangwa ibyo yakoreye Isirayeli.
11 Nuko Abisirayeli bakora ibyo Yehova yanga kandi bakorera* Bayali.+ 12 Bataye Yehova Imana ya ba sekuruza yabakuye mu gihugu cya Egiputa.+ Nanone bakoreye izindi mana zo mu bihugu byari bibakikije barazunamira,+ maze barakaza Yehova.+ 13 Bataye Yehova bakorera Bayali n’ibishushanyo bya Ashitoreti.+ 14 Ibyo byatumye Yehova arakarira Abisirayeli cyane, abateza abantu barabasahura,+ abateza* abanzi babo bari babakikije+ kandi kuva icyo gihe ntibongeye kurwanya abanzi babo ngo babatsinde.+ 15 Aho bajyaga hose Yehova yakomezaga kubarwanya* bakagerwaho n’ibyago,+ nk’uko Yehova yari yarabivuze kandi Yehova yari yarabibarahiriye.+ Bahuye n’ibibazo bikomeye cyane.+ 16 Yehova yabashyiriragaho abacamanza, bakabakiza ababasahuraga.+
17 Icyakora bangaga kumvira n’abo bacamanza, ahubwo bagasenga izindi mana* bakazunamira. Ntibiganye ba sekuruza bumviraga amategeko ya Yehova.+ Bo byarabananiye. 18 Iyo Yehova yabashyiriragaho abacamanza,+ Yehova yabanaga na buri mucamanza, agakiza Abisirayeli abanzi babo babategekaga igihe cyose uwo mucamanza yabaga akiriho. Yehova yabagiriraga impuhwe+ iyo yumvaga gutaka kwabo bitewe n’ababatotezaga+ kandi bakabagirira nabi.
19 Ariko iyo uwo mucamanza yapfaga, bongeraga gukora ibikorwa bibi kurusha ba sekuruza, bagasenga izindi mana, bakazikorera kandi bakazunamira.+ Bakomezaga gukora ibyo bikorwa byabo kandi bagasuzugura Imana. 20 Nuko Yehova arakarira Abisirayeli cyane,+ aravuga ati: “Kubera ko aba bantu bishe isezerano+ nagiranye na ba sekuruza ntibanyumvire,+ 21 nanjye nta bantu bo mu gihugu na kimwe mu byo Yosuwa atatsinze nzirukana.+ 22 Ibyo bizatuma ngerageza Abisirayeli, menye niba bazakomeza kumvira Yehova+ nk’uko ba sekuruza bamwumviraga.” 23 Nuko Yehova ntiyirukana abantu bo muri ibyo bihugu. Ntiyahise abirukana kandi ntiyari yaratumye Yosuwa abatsinda.