Abacamanza
17 Habayeho umugabo witwaga Mika wari utuye mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu.+ 2 Yabwiye mama we ati: “Ibiceri by’ifeza 1.100 wari waribwe, ukavuma* uwabyibye kandi ukamuvuma numva, dore ngibi ndabifite. Ni njye wari warabitwaye.” Mama we ahita amubwira ati: “Yehova aguhe umugisha mwana wa.” 3 Nuko Mika asubiza mama we bya biceri by’ifeza 1.100, ariko mama we aramubwira ati: “Iyi feza yanjye ndayitura Yehova; nifuza ko wayikoreshamo igishushanyo kibajwe n’ikindi gishushanyo gikozwe mu cyuma.*+ Ubwo ni bwo iyi feza izaba ibaye iyawe.”
4 Mika amaze guha mama we izo feza, mama we afataho ibiceri by’ifeza 200 abiha umucuzi. Nuko akoramo igishushanyo kibajwe n’igishushanyo gikozwe mu cyuma, bishyirwa mu nzu ya Mika. 5 Uwo mugabo Mika yari afite inzu y’ibigirwamana kandi yakoze efodi+ n’ikigirwamana* cyo gusengera mu rugo,+ ashyiraho* umwe mu bahungu be kugira ngo amubere umutambyi.+ 6 Icyo gihe Isirayeli nta mwami yagiraga.+ Buri muntu yakoraga ibyo ashaka.+
7 Hari umusore wari utuye i Betelehemu+ y’i Buyuda, wakomokaga mu muryango wa Yuda.* Yari Umulewi+ kandi yari amaze igihe atuyeyo. 8 Nuko uwo musore ava mu mujyi wa Betelehemu y’i Buyuda kugira ngo ajye gushaka ahandi atura. Aza kugera kwa Mika,+ mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu. 9 Mika aramubaza ati: “Uvuye he?” Aramusubiza ati: “Ndi Umulewi, nturutse i Betelehemu y’i Buyuda, nkaba ndimo gushaka aho natura.” 10 Mika aramubwira ati: “Igumire hano, umbere umujyanama* n’umutambyi. Nzajya nguhemba ibiceri by’ifeza 10 buri mwaka, nkwambike kandi nkugaburire.” Nuko uwo Mulewi yinjira iwe. 11 Uwo Mulewi yemera kuhaguma kandi Mika amufata nk’umwe mu bahungu be. 12 Nanone Mika yashyizeho uwo Mulewi, kugira ngo amubere umutambyi+ kandi yabaga iwe. 13 Nuko Mika aravuga ati: “Nzi neza ko Yehova azampa imigisha kuko mfite umutambyi w’Umulewi.”