Abacamanza
20 Nuko Abisirayeli bose bahurira hamwe, uhereye ku b’i Dani+ ukageza ku b’i Beri-sheba, n’abo mu gihugu cy’i Gileyadi,+ bose bahurira hamwe imbere ya Yehova i Misipa.+ 2 Abayobozi babo n’abakuru b’imiryango ya Isirayeli bose bahagarara aho ubwoko bw’Imana bwari buteraniye. Icyo gihe hari abasirikare 400.000 bafite inkota.+
3 Abo mu muryango wa Benyamini bumva ko Abisirayeli bazamutse bakajya i Misipa.
Abisirayeli babaza abari aho bati: “Ngaho nimutubwire iby’urupfu rw’uyu mugore.”+ 4 Nuko wa Mulewi,+ umugabo wa wa mugore wishwe, arabasubiza ati: “Njye n’umugore* wanjye twageze i Gibeya+ y’abakomoka kuri Benyamini dushaka aho twacumbika. 5 Abaturage b’i Gibeya baranteye bagota inzu nari narayemo. Baje bashaka kunyica, ariko basambanya umugore wanjye nuko arapfa.+ 6 Ubwo rero nafashe umurambo w’umugore wanjye nywucamo ibice mbyohereza aho Abisirayeli batuye hose,+ kuko bari bakoze igikorwa giteye isoni kandi kigayitse muri Isirayeli. 7 None mwa Bisirayeli mwese mwe, nimuvuge icyo twakora.”+
8 Nuko abantu bose bahagurukira icyarimwe, baravuga bati: “Muri twe nta wuri busubire mu ihema rye cyangwa mu rugo rwe. 9 Dore ibyo tugiye gukorera Gibeya. Reka dukore ubufindo+ maze tubone kuyitera. 10 Mu miryango yose ya Isirayeli, mu bantu 100 turafatamo 10, mu bantu 1.000 dufatemo 100, mu bantu 10.000 dufatemo 1.000, bazajya bagemurira abasirikare bagiye gutera Gibeya y’abo mu muryango wa Benyamini, bitewe n’igikorwa kigayitse bakoze muri Isirayeli.” 11 Abisirayeli bose batera uwo mujyi, bafatanyije.
12 Nuko imiryango ya Isirayeli yohereza abantu ku bagize umuryango wa Benyamini bose, ngo bababaze bati: “Nimutubwire iby’ayo mahano yakorewe iwanyu? 13 Nimuduhe abo bagabo b’ibirara bari i Gibeya+ tubice, kugira ngo dukure ikibi muri Isirayeli.”+ Ariko abo mu muryango wa Benyamini banga kumva abavandimwe babo b’Abisirayeli.
14 Nuko abo mu muryango wa Benyamini bahurira hamwe baturutse mu mijyi yose y’i Gibeya kugira ngo barwane n’Abisirayeli. 15 Uwo munsi abo mu muryango wa Benyamini bahuriye hamwe baturutse mu mijyi yose, ni ukuvuga abantu 26.000 bakoresha inkota, hiyongeraho n’abagabo 700 batoranyijwe b’i Gibeya. 16 Muri abo basirikare, harimo abagabo 700 batoranyijwe bakoreshaga imoso. Buri wese muri abo bagabo yashoboraga gukoresha umuhumetso agatera ibuye, akaba atahusha n’agasatsi.
17 Abisirayeli bakoreshaga inkota,+ hatarimo abo mu muryango wa Benyamini, bari abagabo 400.000 kandi bose bari bamenyereye urugamba. 18 Nuko barazamuka bajya i Beteli kubaza Imana.+ Abisirayeli barayibaza bati: “Ni nde muri twe uzajya imbere tugiye kurwana n’abo mu muryango wa Benyamini?” Yehova arabasubiza ati: “Yuda ni we uzabajya imbere.”
19 Bukeye Abisirayeli barahaguruka bashinga amahema i Gibeya kugira ngo bahatere.
20 Abisirayeli bagaba igitero ku bo mu muryango wa Benyamini, bigabanyamo amatsinda kugira ngo barwanire na bo i Gibeya. 21 Nuko abo mu muryango wa Benyamini bava i Gibeya batera Abisirayeli, uwo munsi bica Abisirayeli 22.000. 22 Ariko ingabo z’Abisirayeli zishakamo imbaraga zitegura kurwana, zisubira aho zari zarwaniye ku munsi wa mbere. 23 Abisirayeli barazamuka bajya i Beteli, baririra imbere ya Yehova bageza nimugoroba, babaza Yehova bati: “Twongere dutere abavandimwe bacu bo mu muryango wa Benyamini?”+ Yehova aravuga ati: “Nimugende mubatere.”
24 Nuko ku munsi wa kabiri Abisirayeli bongera gutera abo mu muryango wa Benyamini. 25 Kuri uwo munsi, abo mu muryango wa Benyamini baturuka i Gibeya bajya kurwana n’Abisirayeli maze bica abandi Bisirayeli 18.000+ barwanisha inkota. 26 Hanyuma Abisirayeli bose barazamuka bajya i Beteli, bicara aho baririra imbere ya Yehova+ kandi uwo munsi wose bareka kurya no kunywa.+ Batambira imbere ya Yehova ibitambo bitwikwa n’umuriro+ n’ibitambo bisangirwa.*+ 27 Nyuma y’ibyo Abisirayeli bagisha Yehova inama+ kuko isanduku y’isezerano ry’Imana y’ukuri yari i Beteli. 28 Muri iyo minsi, Finehasi+ umuhungu wa Eleyazari, umwuzukuru wa Aroni, ni we wakoreraga* imbere y’iyo sanduku. Barabaza bati: “Ese twongere tujye gutera abavandimwe bacu bo mu muryango wa Benyamini, cyangwa tubireke?”+ Yehova arabasubiza ati: “Mugende, kuko ejo nzatuma mubatsinda.” 29 Nuko abasirikare b’Abisirayeli bihisha+ mu bice byose bikikije Gibeya.
30 Ku munsi wa gatatu, Abisirayeli bagaba igitero ku bo mu muryango wa Benyamini, batera i Gibeya bari mu matsinda nk’uko bari babigenje mbere.+ 31 Igihe abo mu muryango wa Benyamini basohokaga bagiye kurwana n’Abisirayeli, bageze kure cyane y’umujyi wabo.+ Nuko nk’uko byagenze mbere, abo mu muryango wa Benyamini batangira kurwana na bo, no kwicira bamwe mu mihanda izamuka ijya i Beteli n’ijya i Gibeya, bica abasirikare b’Abisirayeli nka 30.+ 32 Abo mu muryango wa Benyamini baribwira bati: “Dore twongeye kubatsinda nk’uko byagenze ubushize.”+ Ariko Abisirayeli na bo baravuga bati: “Reka tubahunge maze badukurikire tubageze kure y’umujyi mu mihanda.” 33 Ingabo z’Abisirayeli zose ziva aho zari ziri, zikambika i Bayali-tamari kandi ingabo zabo zari zategeye abanzi babo hafi y’i Gibeya na zo ziva aho zari zihishe. 34 Nuko abagabo 10.000 batoranyijwe mu Bisirayeli bose bagera imbere y’i Gibeya, habera intambara ikaze; ariko abo mu muryango wa Benyamini ntibari bazi ko bagiye guhura n’ibibazo bikomeye.
35 Yehova atuma Abisirayeli batsinda abo mu muryango wa Benyamini,+ uwo munsi bica ingabo zabo 25.100 zirwanisha inkota.+
36 Abo mu muryango wa Benyamini batekereje ko Abisirayeli bari bagiye gutsindwa kubera ko Abisirayeli bakomezaga kubahunga.+ Ariko icyatumaga Abisirayeli bahunga ni uko bari bizeye bagenzi babo bari bategeye abanzi babo i Gibeya.+ 37 Ba basirikare bari bihishe barihuta batera Gibeya, bagera ahantu hose muri uwo mujyi bicisha inkota abantu bose bari bawurimo.
38 Abagabye icyo gitero bahise batwika umujyi, umwotsi uzamuka mu kirere kuko ari cyo kimenyetso bari bavuganyeho na bagenzi babo.
39 Igihe Abisirayeli bari ku rugamba basubiraga inyuma, abo mu muryango wa Benyamini bishe abasirikare babo nka 30,+ baribwira bati: “Uko bigaragara turabatsinda nk’uko twabatsinze ubushize.”+ 40 Cya kimenyetso cy’umwotsi gitangira kuzamuka hejuru y’umujyi. Nuko abo mu muryango wa Benyamini barebye inyuma babona umujyi wose wahiye, umwotsi wawo uzamuka mu kirere. 41 Ingabo z’Abisirayeli zihindukirana abo mu muryango wa Benyamini, bagira ubwoba bwinshi kuko bari babonye ko bibarangiranye. 42 Bahunga Abisirayeli berekeza mu butayu ariko barabakurikira, maze ba bandi bavuye mu mijyi bafatanya na bo kubica. 43 Bagota abo mu muryango wa Benyamini kandi bakomeza kubakurikirana. Babicira* imbere y’i Gibeya, mu ruhande rwerekeye iburasirazuba. 44 Nuko hapfa abantu 18.000 bo mu muryango wa Benyamini kandi bose bari abarwanyi b’intwari.+
45 Abo mu muryango wa Benyamini bahungira mu butayu mu rutare rw’i Rimoni.+ Nuko Abisirayeli bica 5.000 muri bo, babiciye mu mihanda, bakomeza kubakurikira babageza i Gidomu, babicamo abandi basirikare 2.000. 46 Abo mu muryango wa Benyamini bose bapfuye uwo munsi bari abagabo 25.000 barwanisha inkota+ kandi bose bari abasirikare b’intwari. 47 Ariko hari abagabo 600 bahungiye mu butayu mu rutare rw’i Rimoni, bamara amezi ane muri urwo rutare.
48 Hanyuma Abisirayeli bavuye kurwana n’abo mu muryango wa Benyamini, bicisha inkota abo mu mijyi yabo yose, bica n’amatungo n’ibyari bisigayemo byose. Nanone imijyi yose baciyeho barayitwitse.