Igitabo cya kabiri cya Samweli
6 Dawidi yongera guteranyiriza hamwe abasirikare 30.000 bari intwari kurusha abandi mu ngabo za Isirayeli. 2 Hanyuma Dawidi n’abantu bose bari kumwe na we bajya i Bayale-yuda kuzana Isanduku y’Imana y’ukuri.+ Imbere yayo ni ho abantu baza, bagasingiza izina rya Yehova nyiri ingabo,+ wicara hejuru* y’abakerubi.+ 3 Ariko bashyira Isanduku y’Imana y’ukuri ku igare rishya,+ kugira ngo babone uko bayitwara bayikuye mu nzu ya Abinadabu+ yari ku musozi. Uza na Ahiyo, abahungu ba Abinadabu, ni bo bari bayoboye iryo gare rishya.
4 Nuko bakura iyo Sanduku y’Imana y’ukuri mu nzu ya Abinadabu yari ku musozi, Ahiyo aba ari we ugenda imbere y’Isanduku. 5 Dawidi n’Abisirayeli bose bishimira imbere ya Yehova bacuranga ibikoresho by’umuziki by’ubwoko bwose, bibajwe mu giti cy’umuberoshi, inanga, ibindi bikoresho by’umuziki bifite imirya, amashako,*+ ibinyuguri+ n’ibyuma bitanga ijwi ryirangira.+ 6 Bageze ku mbuga ya Nakoni bahuriraho imyaka, bya bimasa biranyerera, Isanduku y’Imana y’ukuri yenda kugwa, nuko Uza arambura ukuboko arayifata.+ 7 Yehova arakarira Uza cyane; Imana y’ukuri imwicira aho+ imuhoye icyo gikorwa cyo kutubaha.+ Apfira aho iruhande rw’Isanduku y’Imana y’ukuri. 8 Dawidi ababazwa cyane no kuba Yehova arakariye Uza. Aho hantu bahita Peresi-uza kugeza n’uyu munsi. 9 Uwo munsi Dawidi atinya Yehova+ cyane maze aribaza ati: “Ubu se koko Isanduku ya Yehova yagera iwanjye ite?”+ 10 Dawidi ntiyashakaga kujyana Isanduku ya Yehova iwe mu Mujyi wa Dawidi,+ ahubwo yayijyanye kwa Obedi-edomu+ w’i Gati.*
11 Isanduku ya Yehova yakomeje kuba mu rugo rwa Obedi-edomu w’i Gati, ihamara amezi atatu kandi Yehova yakomeje kumuha umugisha we n’abo mu rugo rwe bose.+ 12 Babwira Dawidi bati: “Yehova yahaye umugisha Obedi-edomu n’ibye byose bitewe n’Isanduku y’Imana y’ukuri.” Dawidi abyumvise ajya kuvana Isanduku y’Imana y’ukuri mu rugo rwa Obedi-edomu, ayizana mu Mujyi wa Dawidi yishimye cyane.+ 13 Igihe abari bahetse+ Isanduku ya Yehova bari bamaze gutera intambwe esheshatu, Dawidi yahise atamba ikimasa n’itungo ribyibushye.
14 Dawidi yagendaga abyina n’imbaraga ze zose imbere ya Yehova, yambaye* efodi iboshye mu budodo+ bwiza cyane. 15 Dawidi n’Abisirayeli bose bazana Isanduku+ ya Yehova baririmba cyane bishimye+ kandi bavuza ihembe.+ 16 Isanduku ya Yehova igeze mu Mujyi wa Dawidi, Mikali+ umukobwa wa Sawuli arebera mu idirishya, abona Umwami Dawidi abyina asimbuka imbere ya Yehova, amugayira mu mutima.+ 17 Nuko bazana Isanduku ya Yehova bayishyira mu mwanya wayo mu ihema Dawidi yari yarayishingiye.+ Hanyuma Dawidi atambira imbere ya Yehova+ ibitambo bitwikwa n’umuriro+ n’ibitambo bisangirwa.*+ 18 Dawidi arangije gutamba ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa, asabira abantu umugisha mu izina rya Yehova nyiri ingabo. 19 Nanone agaburira abantu bose, ni ukuvuga Abisirayeli bose, abagabo n’abagore, buri wese amuha umugati ufite ishusho y’uruziga, umugati ukozwe mu mbuto z’umukindo n’ukozwe mu mbuto z’imizabibu, hanyuma buri wese ajya iwe.
20 Igihe Dawidi yari agiye guha umugisha abo mu rugo rwe, Mikali+ umukobwa wa Sawuli yaje kumureba, aramubwira ati: “Ubwo rero umwami wa Isirayeli yibwira ko yihesheje icyubahiro uyu munsi! Uzi ko wiyambitse ubusa imbere y’abaja b’abagaragu bawe nk’uko umuntu utagira ubwenge yiyambika ubusa!”+ 21 Dawidi asubiza Mikali ati: “Nabikoreye imbere ya Yehova wantoranyije akandutisha so n’abo mu rugo rwe bose, akanampa kuyobora Isirayeli,+ ni ukuvuga abantu ba Yehova. Ubwo rero sinzareka kwishimira imbere ya Yehova. 22 Nzakomeza kwicisha bugufi no kwiyoroshya kurusha uko nabikoze. Naho abo baja wavuze, bazakomeza kunyubaha.” 23 Nuko Mikali+ umukobwa wa Sawuli arinda apfa atabyaye.