Daniyeli
1 Mu mwaka wa gatatu w’ubutegetsi bwa Yehoyakimu+ umwami w’u Buyuda, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yaje i Yerusalemu arahagota.+ 2 Nuko Yehova atuma atsinda Yehoyakimu umwami w’u Buyuda+ kandi bimwe mu bikoresho byo mu rusengero rw’Imana y’ukuri, abijyana mu gihugu cy’i Shinari*+ mu nzu y’imana ye. Ibyo bikoresho yabishyize mu nzu yabikwagamo ubutunzi bw’imana ye.+
3 Hanyuma umwami ategeka Ashipenazi wayoboraga ibyo mu rugo rwe ngo azane bamwe mu bana b’Abisirayeli, harimo abakomoka mu muryango wavagamo abami n’abanyacyubahiro.+ 4 Bagombaga kuba bakiri bato, badafite ikibazo na kimwe, bafite isura nziza, bafite ubuhanga n’ubushishozi+ kandi bashobora gukora ibwami.* Yagombaga kubigisha imyandikire n’ururimi rw’Abakaludaya. 5 Nanone umwami yategetse ko buri munsi bazajya barya ku byokurya biryoshye by’umwami kandi bakanywa kuri divayi ye. Bagombaga kumara imyaka itatu bigishwa,* iyo myaka yashira bakajya gukorera umwami.
6 Muri abo bana harimo bamwe bakomokaga mu Buyuda, ari bo Daniyeli,*+ Hananiya,* Mishayeli* na Azariya.*+ 7 Nuko umukozi mukuru w’ibwami abita andi mazina.* Daniyeli amwita Beluteshazari,+ Hananiya amwita Shadaraki, Mishayeli amwita Meshaki naho Azariya amwita Abedenego.+
8 Ariko Daniyeli yiyemeza mu mutima we kutiyandurisha* ibyokurya biryoshye by’umwami cyangwa divayi yanywaga. Nuko asaba umukozi mukuru w’ibwami uburenganzira bwo kutiyandurisha ibyo bintu. 9 Imana y’ukuri ituma umukozi mukuru w’ibwami agirira neza Daniyeli kandi amugirira imbabazi.+ 10 Ariko umukozi mukuru w’ibwami abwira Daniyeli ati: “mfite ubwoba bw’uko umwami databuja wategetse ibyo mugomba kurya n’ibyo mugomba kunywa, yazabagereranya n’abandi bana mungana, akabona mudasa neza. Mwatuma umwami abona ko ndi umunyamakosa.” 11 Ariko Daniyeli abwira umurinzi, ni ukuvuga uwo umukozi mukuru w’ibwami yari yashinze kwita kuri Daniyeli, Hananiya, Mishayeli na Azariya, ati: 12 “Turakwinginze, twebwe abagaragu bawe, tugerageze mu gihe cy’iminsi 10, ureke bajye baduha imboga abe ari zo turya baduhe n’amazi yo kunywa. 13 Nyuma yaho, uzagereranye mu maso hacu no mu maso h’abandi bana barya ibyokurya biryoshye by’umwami maze ibyo uzabona abe ari byo bizatuma ufata umwanzuro w’icyo wadukorera.”
14 Nuko abemerera ibyo bamusabye, amara iminsi 10 abagerageza. 15 Iyo minsi 10 irangiye, asanga mu maso habo ari heza kandi hagaragaza ko bafite ubuzima bwiza,* kurusha abandi bana bose baryaga ibyokurya biryoshye by’umwami. 16 Nuko uwo murinzi akomeza kubagaburira imboga, aho kubaha ibyokurya biryoshye na divayi. 17 Abo bana bose uko ari bane, Imana y’ukuri yabahaye ubumenyi n’ubushishozi mu birebana n’imyandikire yose n’ubwenge bwose. Nanone kandi, Daniyeli yahawe ubuhanga bwo gusobanukirwa iyerekwa ryose n’inzozi z’ubwoko bwose.+
18 Igihe cyari cyaragenwe n’umwami cyo kuzana abana imbere ye kigeze,+ umukozi mukuru w’ibwami abazana imbere ya Nebukadinezari. 19 Ubwo umwami yavuganaga na bo, yasanze nta n’umwe muri abo bana bose umeze nka Daniyeli, Hananiya, Mishayeli na Azariya.+ Nuko bakomeza gukorera umwami. 20 Ibintu byose bisaba ubwenge n’ubuhanga umwami yababazaga, yasangaga babirusha inshuro 10 abatambyi bakoraga iby’ubumaji n’abashitsi+ bari mu bwami bwe bwose. 21 Nuko Daniyeli aguma aho kugeza mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bw’Umwami Kuro.+