Imigani
2 Ujye ushimwa n’undi muntu aho kwishimagiza,
Kandi aho kwivuga neza ujye ureka abandi abe ari bo bakuvuga neza.+
3 Ibuye riraremera n’umucanga ukaremera,
Ariko kubuzwa amahoro n’umuntu utagira ubwenge, biremera kurusha ibyo byombi.+
5 Ibyiza ni ugucyaha umuntu ku mugaragaro aho gukunda umuntu ariko ntubimubwire.+
6 Wakwemera ukababazwa n’uko incuti yawe y’indahemuka igucyashye,+
Aho kugaragarizwa ineza n’umuntu ukwanga.
8 Umuntu uhunga akava iwe,
Aba ameze nk’inyoni ihunga ikava mu cyari cyayo.
9 Nk’uko amavuta n’umubavu* bishimisha,
Ni na ko wishimira kuba incuti y’umuntu ukugira inama zivuye ku mutima.+
10 Ntukirengagize incuti yawe cyangwa incuti ya papa wawe,
Kandi ntukirushye ujya gutabaza umuvandimwe wawe igihe ufite ibibazo,
Kuko umuturanyi uri hafi aruta umuvandimwe uri kure.+
12 Umunyamakenga iyo abonye ibintu biteje akaga arihisha,+
Ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda agahura n’ibibazo.
13 Niba umuntu yariyemeje kuzishyura ideni ry’umuntu atazi, uzafatire umwenda yambara,
Kandi uzamwake ingwate,* niba yaragiranye imishyikirano n’umugore w’indaya.+
14 Umuntu uzinduka kare mu gitondo akajya gusuhuza mugenzi we asakuza,
Mugenzi we ntazabyishimira.
15 Umugore ugira amahane ameze nk’igisenge gikomeza kuva, kandi hari imvura idahita.+
16 Uwashobora kumubuza kugira amahane, ashobora no gutangira umuyaga.
Yashobora no gufata amavuta mu kiganza akayakomeza.
18 Umuntu wita ku giti cy’umutini azarya imbuto zacyo,+
Kandi uwita kuri shebuja azahabwa icyubahiro.+
19 Nk’uko umuntu yirebera mu mazi akabona isura ye,
Ni ko n’umutima w’umuntu ugaragaza ibiri mu mutima w’undi.
21 Nk’uko ifeza na zahabu bitunganyirizwa mu muriro,+
Ni na ko iyo umuntu ashimiwe bigaragaza uwo ari we.
22 Niyo wafata umuhini ugasekurira umuntu utagira ubwenge mu isekuru,
Ukamusekura nk’uko basekura ibinyampeke,
Ubuswa bwe ntibwamuvamo.
23 Ukwiriye kumenya neza uko umukumbi wawe umeze.
25 Ubwatsi bubisi buvaho hakaza ubundi bushya,
Kandi ibyatsi byo mu misozi birarundanywa.