Yeremiya
28 Dore ibyabaye muri uwo mwaka, mu ntangiriro y’ubutegetsi bwa Sedekiya,+ umwami w’u Buyuda, ni ukuvuga mu kwezi kwa gatanu k’umwaka wa kane w’ubutegetsi bwe. Umuhanuzi Hananiya umuhungu wa Azuri, wakomokaga i Gibeyoni+ yambwiriye mu nzu ya Yehova imbere y’abatambyi n’abaturage bose ati: 2 “Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘nzavuna umugogo* w’umwami w’i Babuloni.+ 3 Mu gihe kingana n’imyaka ibiri, nzagarura aha hantu ibikoresho byose byo mu nzu ya Yehova, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yahavanye akabijyana i Babuloni.’”+ 4 “Yehova aravuga ati: ‘kandi Yekoniya+ umuhungu wa Yehoyakimu+ umwami w’u Buyuda n’abandi Bayuda bose bajyanywe ku ngufu i Babuloni,+ nzabagarura aha hantu, kuko nzavuna umugogo w’umwami w’i Babuloni.’”
5 Nuko umuhanuzi Yeremiya asubiriza umuhanuzi Hananiya imbere y’abatambyi n’imbere y’abaturage bose bari bahagaze mu nzu ya Yehova. 6 Umuhanuzi Yeremiya aramubwira ati: “Amen!* Yehova abigenze atyo. Yehova akore ibyo wahanuye, agarure hano ibikoresho byo mu nzu ya Yehova n’abantu bose bajyanywe ku ngufu i Babuloni! 7 Ariko ndakwinginze, tega amatwi wumve ubutumwa nkubwira wowe n’abaturage bose. 8 Kuva kera abahanuzi bambanjirije n’abakubanjirije, bahanuriraga ibihugu byinshi n’ubwami bukomeye ibirebana n’intambara, ibyago n’icyorezo.* 9 Iyo umuhanuzi ahanuye iby’amahoro, ibyo yavuze bikabaho, ni bwo bamenye ko yatumwe na Yehova koko.”
10 Nuko umuhanuzi Hananiya afata umugogo wari ku ijosi ry’umuhanuzi Yeremiya arawuvuna.+ 11 Hanyuma Hananiya avugira imbere y’abaturage bose ati: “Yehova aravuga ati: ‘mu myaka ibiri, uko ni ko nzavuna umugogo wa Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, nywuvane ku ijosi ry’ibihugu byose.’”+ Nuko umuhanuzi Yeremiya arigendera.
12 Umuhanuzi Hananiya amaze kuvuna umugogo wari ku ijosi ry’umuhanuzi Yeremiya, Yehova yabwiye Yeremiya ati: 13 “Genda ubwire Hananiya uti: ‘Yehova aravuga ati: “wavunnye umugogo w’igiti,+ ariko uzakora umugogo w’icyuma wo kuwusimbuza.” 14 Kuko Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli avuga ati: “nzashyira umugogo w’icyuma ku ijosi ry’ibyo bihugu byose kugira ngo bikorere Nebukadinezari umwami w’i Babuloni; kandi koko bigomba kumukorera.+ Ndetse nzamuha n’inyamaswa zo mu gasozi.”’”+
15 Nuko umuhanuzi Yeremiya abwira umuhanuzi Hananiya+ ati: “Hananiya we, ndakwinginze tega amatwi! Yehova ntiyagutumye, ahubwo watumye aba bantu bizera ibinyoma.+ 16 Ni yo mpamvu Yehova avuga ati: ‘umva ngiye kugukura ku isi. Uzapfa muri uyu mwaka kuko watumye abantu basuzugura Yehova.’”+
17 Nuko umuhanuzi Hananiya apfa muri uwo mwaka, mu kwezi kwa karindwi.