Zaburi
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ni indirimbo ya Dawidi.
65 Mana, ukwiriye gusingirizwa muri Siyoni.+
Ibyo twagusezeranyije tuzabikora.+
2 Ni wowe wumva amasengesho, abantu b’ingeri zose bazaza aho uri.+
5 Mana mukiza wacu,
Uzadusubiza ukoresheje ibikorwa byawe biteye ubwoba,+ bigaragaza gukiranuka kwawe.
Abantu bose batuye ku isi,+ harimo n’abatuye kure cyane hakurya y’inyanja,
Barakwiringira.
6 Washyizeho imisozi urayikomeza ukoresheje imbaraga zawe.
Ni ukuri ufite ububasha bwinshi.+
7 Utuma inyanja irimo imiraba ihorera cyane, ituza.+
Nanone ucecekesha imivurungano y’abantu bo ku isi.+
8 Abatuye mu duce twa kure cyane tw’isi bazagira ubwoba bitewe n’ibikorwa byawe bitangaje.+
Utuma abantu bose batuye iburasirazuba kugeza iburengerazuba, barangurura amajwi y’ibyishimo.
Wayishyizemo imigezi myinshi cyane.
Utuma ku isi hamera ibiribwa bitunga abantu,+
Kuko uko ari ko wayiremye.
10 Uyobora amazi mu mirima, ugasanza ubutaka bukamera neza.
Ubugushamo imvura bukoroha, ugaha umugisha imbuto zibumeramo.+
11 Buri mwaka utanga imigisha myinshi.
Aho wajya hose haba hari ibintu byiza byinshi.+
Ibintu byose birangurura amajwi byishimye kandi byose biraririmba.+