IGICE CYO KWIGWA CYA 10
INDIRIMBO YA 13 Kristo ni we cyitegererezo cyacu
‘Komeza gukurikira’ Yesu na nyuma yo kubatizwa
“Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, maze uko bwije n’uko bukeye, afate igiti cye cy’umubabaro, akomeze ankurikire.”—LUKA 9:23.
ICYO IGICE CYIBANDAHO
Iki gice kiri budufashe kumenya uko twagaragaza ko twiyeguriye Yehova mu mibereho yacu ya buri munsi. Nanone kiri bufashe by’umwihariko abantu baherutse kubatizwa, kumenya icyo bakora ngo bakomeze kubera Yehova indahemuka.
1-2. Ni iyihe migisha umuntu abona iyo amaze kubatizwa?
IYO tubatijwe tukaba Abahamya ba Yehova, biradushimisha cyane. Abantu babatijwe bagahinduka incuti za Yehova, bumva bameze nka Dawidi umwanditsi wa zaburi wabwiye Yehova ati: ‘Hahirwa uwo utoranya ukamwiyegereza kugira ngo ature mu bikari byawe.’—Zab. 65:4.
2 Yehova ntatumira ubonetse wese ngo amubere incuti. Ahubwo nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, ahitamo abantu bagaragaje ko bifuza kumubera incuti (Yak. 4:8). Iyo wiyeguriye Yehova maze ukabatizwa, mugirana ubucuti bwihariye. Ushobora kwizera udashidikanya ko ‘azaguha umugisha ukabura aho uwukwiza.’—Mal. 3:10; Yer. 17:7, 8.
3. Ni iyihe nshingano ikomeye uba ufite, iyo wiyeguriye Yehova kandi ukabatizwa? (Umubwiriza 5:4, 5)
3 Kubatizwa ni intangiriro yo gukorera Yehova. Iyo umaze kubatizwa, uba ugomba gukora uko ushoboye kose kugira ngo wubahirize ibyo wasezeranyije Yehova, kandi ukamubera indahemuka, nubwo wahura n’ibishuko cyangwa ibigeragezo. (Soma mu Mubwiriza 5:4, 5.) Kubera ko uba umaze kuba umwigishwa wa Yesu, uba ugomba gukurikiza urugero rwe kandi ukubahiriza amategeko ye uko bishoboka kose (Mat. 28:19, 20; 1 Pet. 2:21). Iki gice, kiri bukwereke icyo wakora kugira ngo ubigereho.
‘KOMEZA GUKURIKIRA’ YESU NUBWO WAHURA N’IBIGERAGEZO N’IBISHUKO
4. Ni iki Yesu yashakaga kuvuga, igihe yavugaga ko abigishwa be bari kwikorera ‘igiti cy’umubabaro’? (Luka 9:23)
4 Ntugatekereze ko numara kubatizwa, utazahura n’ikibazo na kimwe. Zirikana ko Yesu yavuze ko abigishwa be bagomba kwikorera ‘igiti cy’umubabaro.’ Yavuze ko bari kucyikorera “uko bwije n’uko bukeye.” (Soma muri Luka 9:23.) Ese Yesu yashakaga kuvuga ko abigishwa be bari guhura n’imibabaro igihe cyose? Oya rwose. Ahubwo yavugaga ko nubwo bari kubona imigisha, bitari kubabuza guhura n’ibibazo, kandi bimwe muri byo byari kuba bikomeye.—2 Tim. 3:12.
5. Ni iyihe migisha Yesu yasezeranyije abantu bose bagira ibyo bigomwa kugira ngo babe abigishwa be?
5 Ushobora kuba urwanywa n’abagize umuryango wawe, cyangwa se ukigomwa amafaranga n’ibintu bimwe na bimwe, kugira ngo ushyire ibyo Yehova ashaka mu mwanya wa mbere (Mat. 6:33). Niba byarakubayeho, jya uzirikana ko Yehova abizi (Heb. 6:10). Ushobora kuba wariboneye ko ibyo Yesu yavuze ari ukuri. Yaravuze ati: “Nta muntu wasize inzu cyangwa abavandimwe cyangwa bashiki be cyangwa nyina cyangwa se cyangwa abana cyangwa imirima ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza, utazabona ibibikubye incuro ijana muri iki gihe, yaba amazu, abavandimwe, bashiki be, ba nyina, abana n’imirima, hamwe n’ibitotezo, kandi akazahabwa ubuzima bw’iteka mu isi izaza” (Mar. 10:29, 30). Ubwo rero, jya uzirikana ko imigisha ufite ari myinshi cyane kurusha ibyo wigomwe byose.—Zab. 37:4.
6. Kuki ukwiriye kurwanya “irari ry’umubiri” na nyuma yo kubatizwa?
6 Na nyuma yo kubatizwa, uba ugomba kurwanya “irari ry’umubiri” (1 Yoh. 2:16). N’ubundi, uba ukiri umuntu udatunganye. Ushobora kumva umeze nk’uko intumwa Pawulo yari ameze igihe yavugaga ati: “Mu by’ukuri, mu mutima wanjye nishimira amategeko y’Imana, ariko mu ngingo zanjye mbona irindi tegeko rirwanya itegeko ryo mu bwenge bwanjye, rinjyana ndi imbohe rikanshyikiriza itegeko ry’icyaha riri mu ngingo zanjye” (Rom. 7:22, 23). Ushobora kumva ucitse intege bitewe n’uko hari igihe wumva wifuza gukora ibibi. Icyakora nutekereza ku byo wasezeranyije Yehova igihe wamwiyeguriraga, bizatuma urushaho kwiyemeza gutsinda ibyo bishuko. Gutekereza kuri iryo sezerano bizagufasha mu gihe uhanganye n’ibishuko. Bizagufasha bite?
7. Vuga ukuntu kwiyegurira Yehova byagufasha gukomeza kumubera indahemuka.
7 Kwiyegurira Yehova bisaba ko umuntu yiyanga. Ibyo bisobanura iki? Bisobanura ko uzanga gukora ibintu wifuza, niba ubona ko byababaza Yehova (Mat. 16:24). Ubwo rero igihe uzaba uhuye n’ibishuko, ntuzibaza icyo ukwiriye gukora. Kubera iki? Ni ukubera ko uzaba wariyemeje mbere y’igihe icyo ugomba gukora, ni ukuvuga kubera Yehova indahemuka. Mu yandi magambo, uzaba wariyemeje gushimisha Yehova muri byose. Twavuga ko icyo gihe uzaba umeze nka Yobu. Nubwo yahuye n’ibigeragezo bikomeye, yaravuze ati: “Sinzikuraho ubudahemuka bwanjye!”—Yobu 27:5.
8. Gutekereza ku isengesho wavuze igihe wiyeguriraga Yehova, byagufasha bite gutsinda ibishuko?
8 Gutekereza ku isengesho wavuze igihe wiyeguriraga Yehova, bizagufasha gutsinda ibishuko byose wahura na byo. Urugero, ese watinyuka kugaragariza urukundo umugabo cyangwa umugore w’abandi? Birumvikana ko utabikora! Wasezeranyije Yehova ko udashobora gukora ikintu nk’icyo. Niwirinda hakiri kare ibitekerezo nk’ibyo, bizakurinda ingaruka ziterwa no kwemera ko bishinga imizi mu bitekerezo byawe. Nanone uzaba waririnze ‘kugendera mu nzira y’inkozi z’ibibi.’—Imig. 4:14, 15.
9. Gutekereza ku isengesho wavuze igihe wiyeguriraga Yehova, byagufasha bite gushyira ibyo ashaka mu mwanya wa mbere?
9 Uzabigenza ute nuhabwa akazi kazakubuza guterana amateraniro buri gihe? Icyo uzakora kirumvikana, kubera ko wamaze kwiyemeza ko utazakora akazi nk’ako. Ubwo rero, ntuzagwa mu mutego wo kwemera ako kazi, ngo ubone gushakisha uko washyira ibyo Yehova ashaka mu mwanya wa mbere. Gutekereza ku rugero rwa Yesu bishobora kugufasha. Yari yariyemeje gushimisha Yehova. Nawe rero ujye umwigana, wiyemeze gushimisha Imana wiyeguriye.—Mat. 4:10; Yoh. 8:29.
10. Ni gute Yehova azagufasha ‘gukomeza gukurikira’ Yesu numara kubatizwa?
10 Ibyo ukora mu gihe uhuye n’ibibazo cyangwa uhanganye n’ibishuko, bigaragaza niba koko wariyemeje ‘gukomeza gukurikira’ Yesu. Jya wizera udashidikanya ko Yehova azagufasha gukomeza gukurikira Yesu. Azagufasha ate? Bibiliya iravuga iti: “Imana ni iyo kwizerwa, kandi ntizabareka ngo mugeragezwe ibirenze ibyo mushobora kwihanganira, ahubwo nanone izajya ibacira akanzu muri icyo kigeragezo, kugira ngo mushobore kucyihanganira.”—1 Kor. 10:13.
WAKORA IKI NGO UKOMEZE GUKURIKIRA YESU?
11. Kimwe mu bintu wakora kugira ngo ukomeze gukurikira Yesu ni ikihe? (Reba n’ifoto.)
11 Yesu yakoreraga Yehova n’umutima we wose kandi agakomeza kumusenga (Luka 6:12). Kimwe mu bintu byadufasha gukomeza gukurikira Yesu na nyuma yo kubatizwa, ni ugukomeza gukora ibintu byagufasha kurushaho kuba incuti ya Yehova. Bibiliya iravuga ngo: “Mu rugero tugezeho tugira amajyambere, nimucyo dukomeze kugendera kuri gahunda, muri ako kamenyero dufite” (Fili. 3:16). Rimwe na rimwe, uzajya wumva inkuru z’abavandimwe na bashiki bacu biyemeje gukora byinshi mu murimo wa Yehova. Bashobora kuba barize Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami cyangwa bakajya kubwiriza ahakenewe ababwiriza benshi. Niba nawe bigushobokera, ushobora kwishyiriraho intego nk’iyo. Abagaragu ba Yehova baba bifuza gukora byinshi mu murimo we (Ibyak. 16:9). None se, wakora iki niba ubu bitagushobokera? Ntukumve ko nta cyo umaze bitewe n’uko gusa utabishoboye. Icy’ingenzi ni uko ukomeza kwihangana (Mat. 10:22). Jya uzirikana ko iyo ukoze ibyo ushoboye mu murimo wa Yehova, bimushimisha. Icyo ni cyo kintu cy’ingenzi wakora kugira ngo ukomeze gukurikira Yesu nyuma yo kubatizwa.—Zab. 26:1.
12-13. Wakora iki niba wumva umwete wari ufite mu murimo wa Yehova utangiye kugabanuka? (1 Abakorinto 9:16, 17) (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Komeza isiganwa.”)
12 None se, wakora iki niba wumva amasengesho yawe aba atavuye ku mutima kandi ukaba utacyishimira umurimo wo kubwiriza nka mbere? Uzakora iki se, niba gusoma Bibiliya bitakigushimisha nka mbere? Ibyo nibikubaho nyuma yo kubatizwa, ntuzumve ko utagifite umwuka wa Yehova. Kubera ko tudatunganye, hari igihe uko twiyumva bihinduka. Ubwo rero niwumva umwete wari ufite mu murimo wa Yehova utangiye kugabanuka, ujye utekereza ku rugero rw’intumwa Pawulo. Nubwo yageragezaga kwigana Yesu, yari azi ko hari igihe atari gukora ibyo yifuza. (Soma mu 1 Abakorinto 9:16, 17.) Yaravuze ati: “Ariko niba mbikorana akangononwa, na bwo ni hahandi, mfite inshingano nahawe yo kuba igisonga.” Ibyo bishatse kuvuga ko Pawulo yari yariyemeje gukora umurimo we, nubwo uko yiyumva byashoboraga guhinduka.
13 Ibyabaye kuri Pawulo bigaragaza ko udakwiriye gufata imyanzuro ushingiye k’uko wiyumva. Iyemeze gukora ibikwiriye, nubwo mu by’ukuri waba wumva udashaka kubikora. Nukomeza gukora ibikwiriye, igihe kizagera uko wiyumva bihinduke. Hagati aho, ujye ukomeza kugira gahunda nziza yo kwiyigisha, gusenga, kujya mu materaniro no kubwiriza kuko bizagufasha gukomeza gukurikira Yesu n’igihe uzaba umaze kubatizwa. Abavandimwe na bashiki bacu nibabona ukuntu ukomeza gukurikira Yesu wihanganye, bizabatera inkunga.—1 Tes. 5:11.
“MUKOMEZE KWISUZUMA . . . MUKOMEZE MWIGERAGEZE”
14. Ni iki ukwiriye kwibandaho mu gihe wisuzuma, kandi kuki? (2 Abakorinto 13:5)
14 Nyuma yo kubatizwa, ni iby’ingenzi ko wajya wisuzuma buri gihe. (Soma mu 2 Abakorinto 13:5.) Rimwe na rimwe, ujye ufata akanya ugenzure gahunda zawe, urugero urebe niba usenga buri gihe, usoma Bibiliya kandi ukayiyigisha. Nanone ujye ureba niba ujya mu materaniro kandi ukifatanya mu murimo wo kubwiriza. Ujye ushakisha uko warushaho gukora ibyo bintu kandi bigushimishe. Urugero, ushobora kwibaza uti: “Ese nshobora gusobanurira abandi inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya? Ese hari icyo nakora kugira ngo umurimo wo kubwiriza urusheho kunshimisha? Ese amasengesho yanjye aba agaragaza neza icyo nshaka, kandi akagaragaza ko nishingikiriza kuri Yehova? Ese njya mu materaniro buri gihe? Nakora iki ngo ndusheho gukurikira mu materaniro kandi ntange ibitekerezo?”
15-16. Ibyabaye kuri Robert bikwigishije iki?
15 Nanone ni byiza ko wisuzuma utibereye, ukamenya aho ufite intege nke. Ibyabaye ku muvandimwe witwa Robert bigaragaza akamaro ko kumenya aho ufite intege nke. Yaravuze ati: “Igihe nari mfite imyaka igera kuri 20, nari mfite akazi nakoraga igihe gito. Igihe kimwe ari nyuma y’akazi, hari umukobwa twakoranaga wantumiye ngo musure. Yambwiye ko turi bube turi mu rugo twenyine, kandi ko dushobora kwishimisha uko tubishaka. Nabanje kumuha impamvu zidafashije zatuma ntaboneka, ariko amaherezo ndamuhakanira kandi musobanurira impamvu.” Robert yatsinze icyo gishuko kandi rwose ni uwo gushimirwa. Icyakora iyo asubije amaso inyuma, agatekereza ku byabaye, abona hari ukundi kuntu yari kubigenza. Yaravuze ati: “Mbabazwa n’uko ntamuhakaniye maramaje kandi ngo mpite mbikora nk’uko Yozefu yabigenje, igihe umugore wa Potifari yashakaga ko baryamana (Intang. 39:7-9). Mvugishije ukuri, icyo gihe kumuhakanira byarangoye. Ibyo bintu byabaye, byanyeretse ko nari nkeneye kurushaho kuba incuti ya Yehova.”
16 Byaba byiza nawe wisuzumye nk’uko Robert yabigenje. Nubwo waba washoboye gutsinda igishuko runaka, jya wibaza uti: “Byantwaye igihe kingana iki?” Nusanga hari ibyo ukwiriye gukosora, ntukumve ucitse intege. Ahubwo uzishimire ko umenye aho ufite intege nke. Jya usenga Yehova umubwire aho ufite intege nke, kandi ukore ibintu byatuma urushaho kumvira amahame ye.—Zab. 139:23, 24.
17. Vuga ukuntu ibyabaye kuri Robert byahesheje icyubahiro izina rya Yehova.
17 Hari irindi somo twavana ku byabaye kuri Robert. Yakomeje agira ati: “Maze guhakanira uwo mukobwa, yarambwiye ati: ‘utsinze ikigeragezo.’ Naramubajije nti: ‘ushatse kuvuga iki?’ Yambwiye ko hari umusore w’incuti ye wahoze ari Umuhamya, wamubwiye ko Abahamya ba Yehova bose bakiri bato, bakora ibintu bibi iyo babonye uburyo, kandi nta wubareba. Ubwo rero uwo mukobwa yashakaga kumenya niba nanjye meze nka bo. Icyo gihe nashimishijwe n’uko nahesheje icyubahiro izina rya Yehova.”
18. Ni iki wiyemeje gukora numara kubatizwa? (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Ingingo zizagufasha.”)
18 Iyo wiyeguriye Yehova maze ukabatizwa, uba ugaragaje ko wifuza kweza izina rye, uko ibyakubaho byaba bimeze kose. Jya wizera udashidikanya ko Yehova azi ibigeragezo n’ibishuko byose uhanganye na byo. Azagufasha ukomeze kumubera indahemuka. Ubwo rero, jya wizera ko azaguha umwuka wera kugira ngo ubigereho (Luka 11:11-13). Yehova azagufasha, ukomeze gukurikira Yesu n’igihe uzaba umaze kubatizwa.
IBIBAZO BY’ISUBIRAMO
Ni gute Abakristo bikorera ‘igiti cy’umubabaro uko bwije n’uko bukeye’?
Wakora iki ngo ‘ukomeze gukurikira’ Yesu na nyuma yo kubatizwa?
Gutekereza ku isengesho wavuze igihe wiyeguriraga Yehova, byagufasha bite gukomeza kuba indahemuka?
INDIRIMBO YA 89 Tega amatwi, wumvire, uhabwe imigisha