Ibyakozwe n’intumwa
18 Nyuma y’ibyo Pawulo ava muri Atene, ajya i Korinto. 2 Nuko ahasanga Umuyahudi witwaga Akwila+ wavukiye i Ponto. Akwila yari amaze igihe gito avuye mu Butaliyani ari kumwe n’umugore we Purisikila, kubera ko Kalawudiyo yari yarategetse Abayahudi bose kuva i Roma. Pawulo arabasanga, 3 aguma mu rugo rwabo kubera ko bari bahuje umwuga wo kuboha amahema, nuko bakajya bakorana.+ 4 Icyakora, kuri buri sabato+ yatangaga ikiganiro* mu isinagogi,*+ akemeza Abayahudi n’Abagiriki ku buryo bizeraga Yesu.
5 Nuko Silasi+ na Timoteyo+ bamaze kuhagera bavuye i Makedoniya, Pawulo arushaho kubwiriza ijambo ry’Imana ashyizeho umwete, agaha Abayahudi ibimenyetso bigaragaza ko Yesu ari we Kristo.+ 6 Ariko igihe bakomezaga kumurwanya no kumutuka, yakunkumuye* imyenda ye,+ arababwira ati: “Amaraso yanyu sinzayabazwe.+ Njye nta kosa mfite.+ Uhereye ubu, nigiriye mu banyamahanga.”+ 7 Nuko avayo,* ajya mu nzu y’umugabo witwaga Titiyo Yusito wubahaga Imana, inzu ye ikaba yari iruhande rw’isinagogi. 8 Hanyuma umuyobozi w’isinagogi witwaga Kirisipo+ yizera Umwami, n’abo mu rugo rwe bose barizera. Abakorinto benshi bamaze kumva ubutumwa bwiza, na bo barizera barabatizwa. 9 Nanone, muri iryo joro Umwami abwira Pawulo mu iyerekwa ati: “Ntutinye, ahubwo ukomeze kuvuga kandi ntuceceke. 10 Dore ndi kumwe nawe+ kandi nta muntu uzagutera ngo akugirire nabi, kuko hari abantu benshi muri uyu mujyi bazanyizera.” 11 Arahaguma, amarayo umwaka n’amezi atandatu, abigisha ijambo ry’Imana.
12 Nuko igihe Galiyo yari umuyobozi wa Akaya,* Abayahudi bibasira Pawulo baramurwanya, bamujyana mu rukiko kugira ngo acirwe urubanza. 13 Baravuga bati: “Uyu muntu akora ibinyuranyije n’amategeko, akayobya abantu abigisha gusenga Imana mu bundi buryo.” 14 Ariko Pawulo agiye kugira icyo avuga, Galiyo abwira Abayahudi ati: “Mwa Bayahudi mwe, mu by’ukuri iyo haza kuba hakozwe ikintu kibi cyangwa icyaha gikomeye, nari kubihanganira nkabatega amatwi. 15 Ariko niba ari impaka z’amagambo, amazina n’amategeko yanyu,+ mwe ubwanyu mugomba kubyikemurira. Sinshaka kuba umucamanza w’ibyo bintu.” 16 Nuko abirukana mu rukiko. 17 Hanyuma bose bafata Sositeni+ wari umuyobozi w’isinagogi, bamukubitira mu rukiko. Ariko ibyo byose Galiyo ntiyabyitaho.
18 Icyakora Pawulo amazeyo indi minsi myinshi, asezera ku bavandimwe afata ubwato ajya i Siriya, ari kumwe na Purisikila na Akwila. Igihe yari i Kenkireya,+ yiyogoshesheje umusatsi asigaho muke, kuko yari amaze gukora ibyo yari yarasezeranyije Imana. 19 Nuko bagera muri Efeso maze abasiga aho. Yinjira mu isinagogi maze afasha Abayahudi gusobanukirwa ibyanditswe.+ 20 Icyakora nubwo bakomeje kumusaba ngo agumeyo igihe kinini, ntiyabemereye. 21 Ahubwo yabasezeyeho arababwira ati: “Nzagaruka kubasura Yehova* nabishaka.” Hanyuma afata ubwato ava muri Efeso, 22 agera i Kayisariya. Nuko arakomeza aragenda ajya gusuhuza abagize itorero,* ahavuye ajya muri Antiyokiya.+
23 Ahamaze igihe arahava, ajya mu turere dutandukanye tw’i Galatiya n’i Furugiya,+ atera inkunga abigishwa bose.+
24 Nuko Umuyahudi witwaga Apolo+ wavukiye muri Alegizandiriya agera muri Efeso. Yari umugabo uzi kuvuga, akaba n’umuhanga mu Byanditswe. 25 Uwo mugabo yari yarigishijwe ibyerekeye Yehova, kandi kubera ko yari afite ishyaka ryinshi atewe n’umwuka wera, yatangiye kuvuga no kwigisha ibya Yesu nk’uko biri koko. Icyakora yari azi ibyerekeye umubatizo wa Yohana gusa. 26 Uwo mugabo atangira kwigisha mu isinagogi afite ubutwari. Purisikila na Akwila+ bamwumvise, bamujyana iwabo maze bamusobanurira ibyerekeye Imana, kugira ngo arusheho kubimenya neza. 27 Nanone kubera ko Apolo yifuzaga kunyura muri Akaya, abavandimwe bandikiye abigishwa babatera inkunga yo kumwakira bamwishimiye. Nuko agezeyo, afasha cyane abari barizeye biturutse ku neza ihebuje y’Imana.* 28 Yagaragarizaga mu ruhame ko Abayahudi bibeshya, akabikorana imbaraga kandi akerekana akoresheje Ibyanditswe ko Yesu ari we Kristo.+