Igitabo cya kabiri cya Samweli
12 Yehova atuma Natani+ kuri Dawidi, yinjira iwe+ aramubwira ati: “Hari abagabo babiri babaga mu mujyi umwe. Umwe yari umukire undi ari umukene. 2 Uw’umukire yari afite intama n’inka nyinshi cyane.+ 3 Ariko uw’umukene we nta kintu yagiraga, uretse akana k’intama* yari yaraguze.+ Uwo mugabo yakitagaho kandi kakuriye iwe mu rugo hamwe n’abahungu be. Karyaga ku byokurya bike yari afite, kakanywera ku gikombe cye, kakanasinzirira mu maboko ye. Kari kameze nk’agakobwa ke. 4 Hashize igihe, haza umuntu uje gusura uwo mukire. Ariko uwo mukire ntiyafata imwe mu ntama ze cyangwa mu nka ze ngo ayakirize uwo mushyitsi wari umusuye, ahubwo afata ka kana k’intama ka wa mukene, aba ari ko yakiriza uwo mushyitsi.”+
5 Dawidi arakarira cyane uwo muntu, abwira Natani ati: “Ndahiriye+ imbere ya Yehova Imana y’ukuri ko uwo mugabo wakoze ibyo akwiriye kwicwa! 6 Ako kana k’intama azakarihe inshuro enye,+ kubera ibyo bintu yakoze ntagire impuhwe.”
7 Nuko Natani abwira Dawidi ati: “Uwo mugabo ni wowe! Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ati: ‘njye ubwanjye nagusutseho amavuta nkugira umwami wa Isirayeli+ kandi nagukijije Sawuli.+ 8 Naguhaye ibintu byose bya shobuja Sawuli,+ ni ukuvuga abagore be,+ ubwami bwa Isirayeli n’ubwa Yuda.+ Iyo biba bidahagije nari kuguha n’ibindi birenze ibyo.+ 9 None kuki wasuzuguye ijambo rya Yehova ugakora ibyo nanga? Uriya w’Umuheti wamwicishije inkota.+ Umaze kumwicisha inkota y’Abamoni,+ wafashe n’umugore we umugira uwawe.+ 10 None rero inkota ntizava mu muryango wawe+ kubera ko wansuzuguye, ugafata umugore wa Uriya w’Umuheti ukamugira uwawe.’ 11 Yehova aravuze ati: ‘nzaguteza ibyago biturutse mu muryango wawe.+ Nzafata abagore bawe ubireba, mbahe undi mugabo+ kandi azaryamana na bo ku manywa.+ 12 Nubwo wabikoreye mu ibanga,+ njye nzabikorera imbere y’Abisirayeli bose ku manywa.’”
13 Dawidi abwira Natani ati: “Nacumuye kuri Yehova!”+ Natani asubiza Dawidi ati: “Yehova na we akubabariye icyaha+ cyawe, nturi bupfe.+ 14 Icyakora, kubera ko wasuzuguye Yehova cyane ugakora ikintu nk’icyo, uko byagenda kose umwana wabyaye azapfa.”
15 Nuko Natani asubira iwe.
Hanyuma Yehova ateza indwara uwo mwana Dawidi yabyaranye n’umugore wa Uriya. 16 Dawidi yinginga Imana y’ukuri, asabira uwo mwana. Nuko Dawidi yigomwa kurya no kunywa kandi nijoro akajya arara hasi.+ 17 Nuko abayobozi bo mu muryango we baraza bagerageza kumubyutsa, ariko aranga kandi ntiyemera gusangira na bo. 18 Ku munsi wa karindwi uwo mwana arapfa, ariko abagaragu ba Dawidi batinya kumubwira ko yapfuye. Baravugaga bati: “Umwana akiriho twaramubwiye yanga kutwumva. None twahera he tumubwira ko umwana yapfuye? Yahita akora ikintu kibi.”
19 Dawidi abonye abagaragu be bongorerana, amenya ko wa mwana yapfuye. Arababaza ati: “Mbese wa mwana yapfuye?” Baramusubiza bati: “Yapfuye.” 20 Nuko Dawidi arahaguruka, ariyuhagira, yisiga amavuta,+ ahindura imyenda, ajya mu nzu+ ya Yehova, aramwunamira. Hanyuma yinjira mu nzu ye asaba ibyokurya maze ararya. 21 Abagaragu be baramubaza bati: “Kuki ukoze ibintu nk’ibyo? Umwana atarapfa wanze kugira icyo urya n’icyo unywa kandi ukomeza kumuririra. Ariko amaze gupfa, none urahagurutse urarya?” 22 Arabasubiza ati: “Umwana akiriho nanze kugira icyo ndya n’icyo nywa+ kandi nkomeza kumuririra, kubera ko nibwiraga nti: ‘ahari Yehova yangirira imbabazi, umwana agakomeza kubaho.’+ 23 None se ko yamaze gupfa, ni ngombwa ko nkomeza kwanga kurya no kunywa? Hari ubwo nshobora kumuzura se?+ Njye nzapfa musange+ ariko we ntashobora kugaruka.”+
24 Nuko Dawidi ahumuriza umugore we Batisheba.+ Nyuma yaho yinjira iwe aryamana na we, hashize igihe abyara umwana w’umuhungu, amwita Salomo.*+ Yehova akunda uwo mwana cyane,+ 25 maze yohereza umuhanuzi Natani+ ngo amwite Yedidiya,* kuko Yehova yamukunze.
26 Yowabu akomeza kurwana na Raba+ y’Abamoni,+ afata umujyi w’umwami* waho.+ 27 Yowabu atuma abantu ngo babwire Dawidi bati: “Narwanye na Raba,+ mfata umujyi w’amazi.* 28 None fata ingabo zisigaye, utere uwo mujyi uwufate, kugira ngo ntawufata abantu bakawunyitirira.”
29 Dawidi afata ingabo zose, atera i Raba, nuko arahafata. 30 Akura ikamba rya zahabu ku mutwe w’ikigirwamana cyitwa Malikamu.* Iryo kamba ryapimaga ibiro 34* bya zahabu kandi ryariho amabuye menshi y’agaciro, nuko barishyira ku mutwe wa Dawidi. Nanone yafashe ibintu byinshi cyane+ byari muri uwo mujyi.+ 31 Abantu bari muri uwo mujyi bose yabakuyemo, abajyana gukora imirimo yo guconga amabuye, gukoresha ibikoresho by’ibyuma bityaye n’amashoka no kubumba amatafari. Uko ni ko yagenje imijyi yose y’Abamoni. Hanyuma Dawidi n’ingabo zose basubira i Yerusalemu.