Imigani
23 Niwicarana n’umwami kugira ngo musangire,
Ujye witondera cyane ibiri imbere yawe.
2 Niba ukunda ibyokurya cyane,
Ujye wifata.
3 Ntukifuze ibyokurya bye biryoshye,
Kuko byakugusha mu mutego.
4 Ntukirushye ushaka ubutunzi.+
Jya ureka kubushaka ahubwo ugaragaze ubwenge.
5 Ugira ngo urabubonye bukaba buragucitse.+
Dore bwiyambika amababa nk’aya kagoma* maze bukaguruka bwerekeza mu kirere.+
6 Ntukarye ibyokurya by’umuntu udakunda gutanga,
Cyangwa ngo wifuze ibyokurya bye biryoshye,
7 Kuko aba ari kubara ibyo urya.
Arakubwira ati: “Rya kandi unywe,” nyamara ntaba abikuye ku mutima.
8 Ibyo wariye uzabiruka,
Kandi uzaba waruhiye ubusa umushimira.
9 Ntukagire icyo ubwira umuntu utagira ubwenge,+
Kuko atazaha agaciro amagambo yawe y’ubwenge umubwira.+
Azaziburanira maze wowe akurwanye.+
12 Jya wemera gukosorwa
Kandi utege amatwi amagambo y’ubwenge.
Numukubita inkoni ntazapfa.
16 Nujya uvuga ibikwiriye,
Bizanshimisha cyane.
19 Mwana wanjye, tega amatwi maze ube umunyabwenge,
Kandi ujye ushishikarira gukora ibyiza.
20 Ntukabe mu bantu banywa divayi nyinshi,+
No mu banyandanini bakunda kurya inyama,+
21 Kuko umusinzi n’umunyandanini bazakena,+
Kandi ukunda ibitotsi azambara imyenda yacikaguritse.
24 Papa w’umukiranutsi azishima rwose,
Kandi umubyeyi wabyaye umwana w’umunyabwenge azamwishimira.
25 Papa wawe na mama wawe bazishima,
Kandi mama wakubyaye azanezerwa.
29 Ni nde uri mu bibazo bikomeye? Ni nde umerewe nabi?
Ni nde uhora atongana? Ni nde uhora yitotomba?
Ni nde ufite ibikomere bitagira impamvu? Ni nde ufite amaso atukuye?
31 Ntugashukwe n’ukuntu divayi itukura,
Uko itera ibishashi mu gikombe n’ukuntu imanuka neza mu muhogo.
32 Amaherezo iryana nk’inzoka,
Kandi igira ubumara nk’ubw’impiri.
34 Ituma umera nk’uryamye mu nyanja hagati,
Ukamera nk’uryamye ku gasongero k’inkingi ishinze mu bwato.
35 Usanga umuntu avuga ati: “Bankubise ariko sinabyumvise.
Bampondaguye ariko sinabimenye.
Ubu koko ndakanguka ryari?+
Ndumva nshaka kongera kwinywera.”