Habakuki
3 Iri ni isengesho umuhanuzi Habakuki yavuze mu ndirimbo z’agahinda:
2 Yehova, numvise ibyawe.
Yehova, ibikorwa byawe byanteye ubwoba.
Ongera ubikore muri iki gihe cyacu!*
Muri iki gihe cyacu, ongera ubimenyekanishe.
Utwibuke kandi utugirire impuhwe mu gihe dufite ibibazo.+
3 Imana yaje iturutse i Temani.
Uwera yaje aturutse ku Musozi wa Parani.+ (Sela)*
Ububasha bwe bwuzuye ijuru,+
Icyubahiro cye cyuzura isi.
4 Umucyo wayo warabagiranaga nk’urumuri rw’izuba.+
Mu kiganza cyayo haturukagamo imirasire ibiri,
Kandi aho ni ho imbaraga zayo zari zihishe.
6 Yarahagaze kugira ngo itigise isi.+
Yararebye maze ituma abantu bo mu bihugu bagira ubwoba baratitira.+
Imisozi yahozeho kuva kera yaramenaguritse,
N’udusozi twariho kuva kera tuvaho.+
Ibyo irimo gukora ni na byo yakoze kuva kera.
7 Nabonye abatuye mu mahema y’i Kushani bari mu bibazo bikomeye.
Abamidiyani bagize ubwoba bari mu mahema yo mu gihugu cy’iwabo.+
8 Yehova, ese inzuzi ni zo warakariye?
Ese igihe wagendaga ku mafarashi yawe,+
Inzuzi ni zo warakariye?
Cyangwa warakariye inyanja?+
Amagare yawe y’intambara ni yo yatumye abantu batsinda.+
9 Wasohoye umuheto wawe kugira ngo witegure kurasa.
Intwaro* zawe ziriteguye bitewe n’indahiro warahiye. (Sela)
Watumye isi isaduka n’imigezi iratemba.
10 Imisozi yarakubonye igira umubabaro mwinshi cyane.+
Imvura nyinshi irimo n’inkuba yaraguye.
Amazi yo hasi mu nyanja,+
Yiterera hejuru agera mu kirere.
11 Izuba n’ukwezi byahagaze hejuru mu kirere.+
Imyambi yawe yihutaga cyane nk’urumuri.+
Icumu ryawe ryararabagiranaga rigatanga urumuri.
12 Wanyuze mu isi warakaye cyane.
Wakandagiye ibihugu ufite uburakari bwinshi.
13 Wazanywe no gukiza abantu bawe, kugira ngo ukize uwo wasutseho amavuta.
Wamenaguye umuyobozi* w’inzu y’umuntu mubi.
Washenye inzu urayirimbura, kuva kuri fondasiyo kugeza ku gisenge.* (Sela)
14 Watoboye imitwe y’abarwanyi be ukoresheje intwaro ze,*
Igihe bagendaga bihuta nk’umuyaga, kugira ngo badutatanye.
Bari bishimiye cyane kwica umuntu w’imbabare mu ibanga.
15 Wambutse inyanja uri ku mafarashi yawe,
Wambuka amazi menshi arimo imiraba.
16 Narabyumvise ngira ubwoba ndatitira.*
Numvise iyo nkuru, iminwa yanjye iratitira.
Ariko nakomeje gutegereza umunsi w’ibyago ntuje,+
Kuko ari umunsi uzibasira abantu babi batugabaho ibitero.
17 Niyo umutini utarabya,
Umuzabibu ntiwere imbuto zawo,
Igiti cy’umwelayo ntigitange umusaruro,
Imirima ntiyere imyaka,
Intama zigashira mu kiraro,
Ntihagire n’inka zongera kuba mu rugo,
18 Njyewe nzakomeza kwishima kubera Yehova.
Nzanezerwa cyane kuko Imana ari yo inkiza.+
19 Umwami w’Ikirenga Yehova ni we umpa imbaraga.+
Azatuma ngenda nihuta nk’uko imparakazi yihuta.
Azatuma ngendera ahantu harehare.*+
Ku muyobozi w’abaririmbyi: Iyi ndirimbo izaririmbwe hacurangwa inanga zanjye.