Ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka
7 Amaze kubwira abantu ayo magambo yose, yinjira mu mujyi wa Kaperinawumu. 2 Icyo gihe, hari umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare wari ufite umugaragu yakundaga cyane, wari urwaye yenda gupfa.+ 3 Uwo mutware yumvise bavuga ibya Yesu, amutumaho abayobozi b’Abayahudi, kugira ngo bamusabe kuza iwe ngo amukirize umugaragu. 4 Nuko abo yari yatumye kuri Yesu bamwinginga batakamba cyane bati: “Birakwiriye rwose ko wafasha uwo muntu 5 kuko adukunda, kandi ni we watwubakiye isinagogi.”* 6 Nuko Yesu ajyana na bo. Ariko ageze hafi y’urugo rwe, asanga uwo muyobozi yamaze kumutumaho incuti ze ngo zimubwire ziti: “Nyakubahwa, ntiwirushye uza, kuko ntakwiriye ku buryo waza iwanjye.+ 7 Ni yo mpamvu nanjye ntigeze ntekereza ko nkwiriye kuza aho uri. Ahubwo tegeka gusa, umugaragu wanjye arahita akira. 8 Nanjye mfite abantegeka, nkagira n’abasirikare nyobora. Iyo mbwiye umwe nti: ‘genda!’ aragenda. Nabwira undi nti: ‘ngwino!’ akaza. Nabwira umugaragu wanjye nti: ‘kora iki!’ akagikora.” 9 Yesu yumvise ibyo bintu aramutangarira cyane, maze arahindukira abwira abari bamukurikiye ati: “Ndababwira ko no muri Isirayeli ntigeze mbona ukwizera gukomeye bigeze aha.”+ 10 Maze abo yari yatumye basubiye mu rugo basanga wa mugaragu yakize.+
11 Nyuma yaho gato yagiye mu mujyi witwaga Nayini, ajyana n’abigishwa be hamwe n’abandi bantu benshi. 12 Ageze hafi y’irembo ry’umujyi, ahura n’abantu bagiye gushyingura umuntu. Umusore wari wapfuye, ni we wenyine mama we yagiraga,*+ kandi uwo mubyeyi yari umupfakazi. Abantu benshi bo muri uwo mujyi, bari kumwe na we. 13 Umwami amubonye amugirira impuhwe,+ aramubwira ati: “Wikomeza kurira.”+ 14 Amaze kuvuga ibyo, arabegera akora ku kintu bari batwayemo uwo muntu, abari bagitwaye barahagarara, hanyuma aravuga ati: “Musore, byuka!”+ 15 Nuko uwari wapfuye areguka aricara, atangira kuvuga, maze amuha mama we.+ 16 Bose bagira ubwoba bwinshi, batangira gusingiza Imana bagira bati: “Muri twe habonetse umuhanuzi ukomeye.”+ Nanone bati: “Imana yitaye ku bantu bayo.”+ 17 Iyo nkuru ikwira hose mu gihugu cy’i Yudaya no mu turere twose tuhakikije.
18 Nuko abigishwa ba Yohana bamubwira ibyo bintu byose.+ 19 Hanyuma Yohana ahamagara babiri mu bigishwa be, abatuma ku Mwami ngo bamubaze bati: “Ese ni wowe wa Wundi Ugomba Kuza,+ cyangwa tugomba gutegereza undi?” 20 Abo bigishwa bageze aho Yesu ari baramubwira bati: “Yohana Umubatiza aradutumye ngo tukubaze tuti: ‘ese ni wowe wa Wundi Ugomba Kuza, cyangwa tugomba gutegereza undi?’” 21 Uwo mwanya akiza abantu benshi indwara z’ubwoko bwose bari barwaye,+ abakiza abadayimoni, kandi atuma abantu benshi batabonaga bongera kureba. 22 Hanyuma abona gusubiza ba bigishwa ati: “Nimugende mubwire Yohana ibyo mubonye n’ibyo mwumvise: Abatabona barareba,+ abamugaye bakagenda, abarwaye ibibembe bagakira, abafite ubumuga bwo kutumva bakumva,+ abapfuye bakazurwa n’abakene bakabwirwa ubutumwa bwiza.+ 23 Ugira ibyishimo ni utazashidikanya ku byanjye.”*+
24 Intumwa za Yohana zimaze kugenda, Yesu atangira kubwira ibya Yohana abantu benshi bari bateraniye aho. Arababaza ati: “Mwagiye mu butayu kureba iki? Ese ni urubingo ruhuhwa n’umuyaga?+ 25 None se mwagiye kureba iki? Ese ni umuntu wambaye imyenda myiza cyane?+ Erega abambaye imyenda myiza cyane baba mu mazu y’abami! 26 Mu by’ukuri se, mwajyanywe n’iki? Ese ni ukureba umuhanuzi? Ni byo, ndetse ndababwira ko aruta umuhanuzi.+ 27 Uwo ni we ibyanditswe byavuzeho bigira biti: ‘dore nzohereza intumwa yanjye imbere yawe, kandi ni yo izakubanziriza igutegurire inzira.’+ 28 Ni ukuri ndababwira ko mu bantu bose babayeho, hatigeze habaho umuntu ukomeye kuruta Yohana Umubatiza. Nyamara uworoheje mu Bwami bwo mu ijuru, arakomeye kumuruta.”+ 29 (Nuko abantu bose n’abasoresha babyumvise, bavuga ko Imana ikiranuka, kuko bari barabatijwe umubatizo wa Yohana.+ 30 Ariko Abafarisayo n’abahanga mu by’Amategeko, birengagije ibyo Imana yabasabaga gukora, kuko bo batari barabatijwe na Yohana).+
31 “Ariko se, ab’iki gihe nabagereranya na nde?+ 32 Bameze nk’abana bato bicaye mu isoko basakuza, bahamagara bagenzi babo bati: ‘twabavugirije umwironge ntimwabyina, twarize cyane ntimwagaragaza agahinda.’ 33 Mu by’ukuri, Yohana Umubatiza yaje atarya kandi atanywa,+ abantu baravuga bati: ‘afite umudayimoni.’ 34 Umwana w’umuntu aje arya kandi anywa, na bwo baravuga bati: ‘ni umunyandanini, umunywi wa divayi, kandi ni incuti y’abasoresha n’abanyabyaha!’+ 35 Nyamara ibikorwa bikiranuka umuntu akora, ni byo bigaragaza ko ari umunyabwenge.”+
36 Nuko Umufarisayo witwaga Simoni amusaba ko yaza bagasangira. Yesu yinjira mu nzu y’uwo Mufarisayo maze barasangira. 37 Umugore wari uzwi muri uwo mujyi ko ari umunyabyaha, amenya ko Yesu ari gusangira* n’uwo Mufarisayo, maze azana icupa ry’amavuta ahumura,+ 38 nuko ajya inyuma ye ku birenge bye ararira, atangira gutonyangiriza amarira ku birenge bye, akabihanaguza umusatsi we. Nanone yasomye ibirenge bye kandi abisiga ayo mavuta ahumura. 39 Umufarisayo wari wamutumiye abibonye aribwira mu mutima we ati: “Uyu muntu iyo aza kuba umuhanuzi, yari kuba yamenye uyu mugore uwo ari we, akamenya ko ari umunyabyaha.”+ 40 Ariko Yesu aramubwira ati: “Simo, hari icyo ngira ngo nkubwire.” Na we aravuga ati: “Mwigisha kimbwire!”
41 “Hari abagabo babiri bari bafitiye umuntu ideni. Umwe yari amurimo amadenariyo* 500, naho undi amurimo 50. 42 Babuze icyo bamwishyura, bombi arabababarira rwose. None se muri abo uko ari babiri, ni nde uzarushaho kumukunda?” 43 Simoni aramusubiza ati: “Ndatekereza ko ari uwo yarekeye ideni rinini.” Na we aramubwira ati: “Ibyo uvuze ni ukuri.” 44 Nuko arahindukira areba aho wa mugore ari, maze abwira Simoni ati: “Ntureba uyu mugore? Ninjiye mu nzu yawe ntiwampa amazi yo gukaraba ibirenge. Ariko uyu mugore we, yogesheje ibirenge byanjye amarira ye, abihanaguza umusatsi we. 45 Ntiwigeze unsoma, ariko uyu mugore, uhereye igihe ninjiriye hano yakomeje gusoma ibirenge byanjye. 46 Ntiwigeze unsiga amavuta mu mutwe, ariko uyu mugore we yasize ibirenge byanjye amavuta ahumura. 47 Kubera iyo mpamvu, ndakubwira ko ababariwe ibyaha bye nubwo ari byinshi,*+ kubera ko yagaragaje urukundo rwinshi. Ariko iyo umuntu ababariwe ibyaha bike, agaragaza urukundo ruke.” 48 Hanyuma abwira uwo mugore ati: “Ibyaha byawe urabibabariwe.”+ 49 Abasangiraga na we batangira kubwirana bati: “Uyu muntu ubabarira abantu ibyaha ni muntu ki?”+ 50 Ariko abwira uwo mugore ati: “Ukwizera kwawe kuragukijije,+ igendere amahoro.”