Imigani
Umwana w’umunyabwenge ashimisha papa we,+
Ariko umwana utagira ubwenge atera mama we agahinda.
2 Ubutunzi umuntu abonye abukuye mu bikorwa bibi, nta cyo bumumarira,
Ariko gukiranuka kurinda umuntu urupfu.+
5 Umwana ukusanya imyaka mu mpeshyi aba agaragaza ubushishozi,
Ariko umwana uryamira mu gihe cyo gusarura imyaka yikoza isoni.+
8 Umunyabwenge yemera amabwiriza ahawe,+
Ariko umuntu uvuga amagambo atarangwa n’ubwenge azakandagirirwa hasi.+
10 Umuntu wicira abandi ijisho abikoranye uburyarya atera agahinda,+
Kandi umuntu uvuga amagambo y’ubupfapfa azakandagirirwa hasi.+
13 Umuntu ugaragaza ubushishozi avuga amagambo y’ubwenge,+
Ariko umuntu utagira ubwenge azahanishwa inkoni.+
15 Umukire aba abona ko ubutunzi bwe ari nk’umujyi ukomeye,
Ariko abakene barimburwa n’ubukene bwabo.+
17 Uwemera gukosorwa atuma abandi babona ubuzima,
Ariko uwanga guhanwa ayobya abandi.
18 Umuntu uhisha urwango avuga ibinyoma,+
Kandi umuntu ukwirakwiza amagambo yo gusebanya ntagira ubwenge.
20 Ibyo umukiranutsi avuga ni nk’ifeza nziza cyane,+
Ariko ibitekerezo by’umuntu mubi nta gaciro biba bifite.
23 Umuntu utagira ubwenge abona ko kwishora mu bwiyandarike ari nk’umukino,
Ariko ubwenge bufitwe n’abagira ubushishozi.+
25 Nk’uko umuyaga mwinshi uhuha ugashira, ni ko n’umuntu mubi azavaho.+
Ariko umukiranutsi ni nka fondasiyo ikomeye izahoraho kugeza iteka.+
26 Nk’uko divayi isharira imerera amenyo, kandi nk’uko umwotsi umerera amaso,
Ni ko n’umuntu w’umunebwe amerera umukoresha we.
27 Gutinya Yehova bituma umuntu abaho igihe kirekire,+
Ariko imyaka yo kubaho y’abantu babi izagabanywa.+
29 Ibyo Yehova akora ni nk’urukuta rurerure rurinda umuntu w’inyangamugayo,+
Ariko bizatuma abakora ibibi bo barimbuka.+
31 Umukiranutsi buri gihe avuga amagambo arimo ubwenge,
Ariko umuntu uvuga ibinyoma we azacecekeshwa.
32 Ibyo umukiranutsi avuga biba bishimishije,
Ariko ibyo umuntu mubi avuga biba ari bibi.