Yesaya
50 Yehova aravuga ati:
“Icyemezo cy’ubutane+ nahaye mama wanyu ubwo namwirukanaga kiri he?
Ese nigeze mbagurisha ku muntu nari mbereyemo umwenda?
Dore ibyaha byanyu+ ni byo byatumye mugurishwa
Kandi amakosa yanyu ni yo yatumye mama wanyu yirukanwa.+
2 None kuki naje simbone n’umwe?
Kuki igihe nahamagaraga nta witabye?+
Ese ukuboko kwanjye ni kugufi cyane ku buryo kudashobora gucungura,
Cyangwa nta mbaraga mfite zo gukiza?+
Amafi arimo arabora kubera kubura amazi
Kandi agapfa kubera inyota.
4 Umwami w’Ikirenga Yehova yampaye ururimi rw’abantu bigishijwe,+
Kugira ngo menye ijambo nkwiriye gusubiza unaniwe.+
Ankangura buri gitondo;
Agakangurira ugutwi kwanjye kumva nk’abantu bigishijwe.+
Sinigeze nyura mu kindi cyerekezo.+
6 Umugongo wanjye nawutegeye abankubitaga
Kandi abamfuraga ubwanwa mbategera amatama yanjye.
Sinahishe mu maso hanjye abansuzuguraga n’abanciraga amacandwe.+
7 Ariko Umwami w’Ikirenga Yehova azantabara.+
Ni yo mpamvu ntazakorwa n’isoni.
Ni cyo cyatumye nkomeza mu maso hanjye hakamera nk’urutare+
Kandi nzi ko ntazakorwa n’isoni.
8 Ubona ko nkiranuka ari hafi.
Ngaho nahaguruke duhangane.*
Ni nde ufite icyo anshinja?
Ngaho nanyegere.
9 Dore Umwami w’Ikirenga Yehova azantabara.
Ni nde uzemeza ko nakoze icyaha?
Dore bose bazasaza nk’umwenda.
Bazaribwa n’udukoko.
Ni nde wagendeye mu mwijima mwinshi, nta mucyo uhari?
Niyiringire izina rya Yehova kandi yishingikirize ku Mana ye.
11 “Mwebwe mwese abacana umuriro,
Mugatuma ibishashi byawo bitaruka,
Mugende mu rumuri rw’umuriro wanyu
No mu bishashi by’umuriro mwacanye.
Dore ibyo muzabona biturutse mu kuboko kwanjye:
Muzaryama mu mibabaro.