Daniyeli
10 Mu mwaka wa gatatu w’ubutegetsi bwa Kuro+ umwami w’u Buperesi, Daniyeli wiswe Beluteshazari+ yahishuriwe ibintu birebana n’intambara ikomeye kandi ibyo bintu byari ukuri. Ubwo butumwa yarabwumvise kandi yasobanuriwe ibyo yari amaze kubona.
2 Muri iyo minsi, njyewe Daniyeli nari maze ibyumweru bitatu byose ndira.+ 3 Sinigeze ndya ibyokurya biryoshye. Sinariye inyama cyangwa ngo nywe divayi kandi sinisize amavuta kugeza aho ibyo byumweru bitatu byarangiriye. 4 Ku itariki ya 24 z’ukwezi kwa mbere, igihe nari ku nkombe z’uruzi runini ari rwo Tigre,*+ 5 nubuye amaso maze mbona umugabo wambaye imyenda myiza,+ yambaye umukandara wa zahabu yo muri Ufazi. 6 Umubiri we wasaga n’ibuye rya kirusolito,+ mu maso he hasa n’umurabyo, amaso ye ameze nk’ibintu bitanga urumuri bigurumana, amaboko ye n’ibirenge bye bimeze nk’umuringa usennye+ kandi iyo yavugaga, ijwi rye wumvaga rimeze nk’amajwi y’abantu benshi. 7 Njyewe Daniyeli ni njye njyenyine wabonye iryo yerekwa. Abantu twari kumwe ntibaribonye.+ Icyakora, baratitiye kubera ubwoba maze bariruka bajya kwihisha.
8 Nuko nsigara njyenyine kandi igihe nabonaga iryo yerekwa rikomeye imbaraga zanshizemo, mu maso yanjye hahinduka ukundi, nsigara nta ntege mfite.+ 9 Numva amagambo yavugaga, ariko igihe nayumvaga nahise nsinzira cyane nubitse umutwe hasi.+ 10 Icyakora ngiye kumva numva ukuboko kunkozeho+ kurankangura maze ndeguka nshinga amavi n’ibiganza. 11 Arambwira ati:
“Daniyeli mugabo ukundwa cyane,*+ tega amatwi wumve ibyo ngiye kukubwira. Haguruka uhagarare kuko nagutumweho.”
Ambwiye atyo, mpaguruka ntitira.
12 Yongera kumbwira ati: “Daniyeli we witinya,+ kuko uhereye umunsi wiyemezaga gusobanukirwa ibi bintu kandi ukicisha bugufi imbere y’Imana yawe, amagambo yawe yumviswe kandi ni yo yanzanye.+ 13 Ariko umutware+ w’ubwami bw’u Buperesi yamaze iminsi 21 andwanya. Icyakora Mikayeli*+ umutware ukomeye kuruta abandi,* yaje kuntabara maze nsigara aho iruhande rw’abami b’u Buperesi. 14 None naje kugusobanurira ibizaba ku bantu bawe mu minsi ya nyuma,+ kuko ibyo weretswe bizaba mu minsi izaza.”+
15 Ambwiye ayo magambo, nubika umutwe hasi sinagira icyo mvuga. 16 Nuko usa n’umuntu, ankora ku munwa+ maze ntangira kuvuga, mbwira uwari uhagaze imbere yanjye nti: “Databuja, ndi gutitira kubera ubwoba bwinshi, bitewe n’ibyo neretswe kandi nta mbaraga mfite.+ 17 Databuja, none se njye umugaragu wawe nabasha nte kuvugana nawe?+ Nta mbaraga mfite n’umwuka wanshiranye.”+
18 Nuko wa wundi wasaga n’umuntu yongera kunkoraho, arankomeza.+ 19 Arambwira ati: “Mugabo ukundwa we,*+ witinya.+ Gira amahoro!+ Komera! Komera rwose!” Igihe yari akimvugisha, numvise ngize imbaraga, ndamubwira nti: “Databuja, vuga kuko wankomeje.”
20 Arambwira ati: “Ubu ngiye gusubirayo ndwane n’umutware w’u Buperesi+ kandi nimara kugenda umutware w’u Bugiriki na we azaza. Ariko se uzi impamvu naje kukureba? 21 Naje kukureba kugira ngo nkubwire ibyanditswe mu gitabo cy’ukuri. Nta wundi muntu unshyigikiye muri ibi bintu uretse Mikayeli+ umutware wanyu.+