Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu.
121 Nubuye amaso ndeba ku misozi,+
Maze ndavuga nti: “Ni nde uzantabara?”
2 Yehova Umuremyi w’ijuru n’isi,
Ni we uzantabara.+
3 Ntazemera ko unyerera.+
Ukurinda ntazigera asinzira.
4 Urinda Isirayeli,
Ntazagira ibitotsi cyangwa ngo asinzire.+
5 Yehova ni we ukurinda.
Yehova akurinda+ ari iburyo bwawe.+
6 Nta kintu kibi kizakubaho ku manywa,+
Cyangwa ngo kikubeho nijoro.+
7 Yehova azakurinda ibikugirira nabi.+
Azarinda ubuzima bwawe.+
8 Yehova azakurinda mu byo ukora byose,
Uhereye ubu ukageza iteka ryose.