Imigani
2 Umuntu yibwira ko ibintu byose akora ari byiza,+
Ariko Yehova aragenzura akamenya ikimutera kubikora.+
4 Yehova yaremye ibintu byose kugira ngo umugambi we ugerweho,
Ndetse n’umuntu mubi yagennye igihe azamuhanira.+
6 Urukundo rudahemuka n’ukuri bituma umuntu ababarirwa ikosa rye,+
Kandi gutinya Yehova bituma umuntu ahindukira akareka ibibi.+
10 Umwami agomba gufata umwanzuro uhuje n’ibyo Imana ishaka,+
Kandi mu gihe aca urubanza ntagomba kugira uwo abera.+
12 Abami banga cyane ibikorwa byose bibi,+
Kubera ko ibikorwa byo gukiranuka ari byo bituma ubwami bukomera.+
13 Abami bishimira abantu bavuga ibikwiriye.
Bakunda umuntu uvugisha ukuri.+
15 Iyo umwami agaragarije umuntu ineza, bituma abaho yishimye,
Kandi iyo akwishimiye biba bimeze nk’igicu gitanga imvura mu gihe gikwiriye.*+
16 Kugira ubwenge biruta gutunga zahabu,+
Kandi kugira ubushobozi bwo gusobanukirwa biruta kugira ifeza.+
20 Ugaragaza ubushishozi mu byo akora azagira icyo ageraho,
Kandi uwiringira Yehova ni we uzabona imigisha.
22 Abafite ubushishozi bubabera isoko y’ubuzima,
Ariko abantu batagira ubwenge bahanwa bitewe n’ibikorwa byabo.
24 Amagambo ashimishije aba ameze nk’umushongi w’ubuki bwo mu binyagu,*
Araryohera kandi atuma umubiri ugira imbaraga.+
26 Inzara yigisha umuntu gukora cyane.
Ituma umuntu akora cyane kugira ngo abone icyo arya.+
27 Umuntu utagira umumaro agarura ibibi byari byaribagiranye,+
Kandi avuga amagambo ameze nk’umuriro utwika.+
29 Umunyarugomo ashuka mugenzi we,
Akamujyana mu bikorwa bibi.
30 Yicirana ijisho agapanga imigambi mibi.
Iyo ari gukora ibibi yapanze aba amwenyura.