IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA
Imigani 16:3—“Ibikorwa byawe biragize Uhoraho”
“Ragiza Yehova imirimo yawe, ni bwo imigambi yawe izahama.”—Imigani 16:3, Ubuhinduzi bw’isi nshya.
“Ibikorwa byawe biragize Uhoraho, maze imigambi yawe izatungane.”—Imigani 16:3, Bibiliya Ntagatifu.
Icyo umurongo wo mu Migani 16:3 usobanura
Uyu mugani wizeza abantu bakorera Imana y’ukuri ko ibyo bakora byose bizagenda neza ari uko biringira Imana, bakayishakiraho ubuyobozi kandi bakabukurikiza.
“Ragiza Yehova imirimo yawe.” Abantu bakorera Yehovaa mbere yo gufata umwanzuro, bicisha bugufi bakamushakiraho ubuyobozi (Yakobo 1:5). Kubera iki? Impamvu ni uko inshuro nyinshi abantu baba bafite ubushobozi buke cyangwa nta n’ubwo bafite, bwo kugenzura ibintu byakwangiza ubuzima bwabo (Umubwiriza 9:11; Yakobo 4:13-15). Ikindi kandi bashobora kubura ubuhanga bwo gukora ibintu bifuza. Izo mpamvu zituma abenshi baragiza Imana ibyo bakora. Kandi nk’uko Ijambo ryayo Bibiliya ribivuga, ibyo babikora bayisenga bayisaba ubuyobozi kandi bagakora ibihuje n’ibyo ishaka.—Imigani 3:5, 6; 2 Timoteyo 3:16, 17.
Amagambo agira ati: “Ibikorwa byawe biragize Uhoraho,” b afashwe uko yakabaye asobanura ngo: “Imirimo yawe yose yisunikire Uhoraho.” Dukurikije igitabo kimwe gitanga ibisobanuro, iyo mvungo ikubiyemo igitekerezo cy’“umuntu ufata umutwaro yari yikoreye akawuha undi muntu umurusha imbaraga kandi wabasha kuwikorera.” Abantu bose bicisha bugufi bakishingikiriza ku Mana, bashobora kwizera badashidikanya ko izabafasha kandi ikabashyigikira.—Zaburi 37:5; 55:22.
Amagambo agira ati: “Ibikorwa byawe,” ntasobanura ko Imana yemera ibintu byose abantu bakora cyangwa ngo ibibahere umugisha. Kugira ngo Yehova ahe abantu umugisha, ibyo bakora bigomba kuba bihuje n’amahame ye n’umugambi we (Zaburi 127:1; 1 Yohana 5:14). Imana ntiha umugisha abantu batayumvira. Ahubwo, ‘imigambi y’ababi iyiburizamo’ (Zaburi 146:9). Icyakora, ifasha abantu bayigandukira bagakora ibintu bahuje n’amahame yayo ari muri Bibiliya.—Zaburi 37:23.
“Ni bwo imigambi yawe izahama.” Hari Bibiliya zihindura ayo magambo zigira ziti: “Imigambi yawe izagerwaho.” Mu Byanditswe by’Igiheburayo, akenshi bakunze kwita isezerano rya kera, ijambo ry’Igiheburayo rihindurwamo “kugerwaho,” rikubiyemo igitekerezo cyo gushyiraho urufatiro kandi inshuro nyinshi ryerekeza ku bintu bihamye Imana yaremye (Imigani 3:19; Yeremiya 10:12). Mu buryo nk’ubwo Imana ituma ibikorwa by’abantu bakora ibyo ishaka bigenda neza kandi ikabafasha kugira umutekano n’ubuzima bwiza kandi bushimishije.—Zaburi 20:4; Imigani 12:3.
Imimerere umurongo wo mu Migani 16:3 wanditswemo
Uyu mugani wanditswe n’Umwami Salomo, wanditse imyinshi mu migani iri mu gitabo cy’Imigani. Yabashije kuvuga imigani abarirwa mu bihumbi bitewe n’ubwenge Imana yamuhaye.—1 Abami 4:29, 32; 10:23, 24.
Mu gice cya 16, Salomo atangira asingiza Imana kubera ubwenge bwayo kandi akagaragaza uburyo Imana yanga abantu bishyira hejuru (Imigani 16:1-5). Muri cyo gice afasha abasomyi gusobanukirwa ikintu cy’ingenzi gikunze kugarukwaho mu gitabo cy’imigani. Icyo kintu, akaba ari uko abantu bashobora kugira ubwenge nyakuri kandi bakagira icyo bageraho ari uko bicishije bugufi bakemera ko Imana ibayobora (Imigani 16:3, 6-8, 18-23). Uko kuri kw’ibanze inshuro nyinshi gukunze kugarukwaho muri Bibiliya.—Zaburi 1:1-3; Yesaya 26:3; Yeremiya 17:7, 8; 1 Yohana 3:22.
Reba iyi videwo ngufi kugira ngo umenye ibivugwa mu gitabo cy’’Imigani mu ncamake.
a Yehova ni izina bwite ry’Imana (Yeremiya 16:21). Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Yehova ni inde?”
b Mu Ijambo ry’Ibanze rya Bibiliya New International Version Study Bible, havuga ko iyo Bibiliya ikoresha ijambo “UHORAHO” (ryanditswe mu nyuguti nkuru) mu mwanya w’izina bwite ry’Imana. Niba wifuza kumenya uko ibyo bishobora kuyobya abasoma Bibiliya, soma ingingo ivuga ngo: “Yesaya 42:8—‘Ndi Uwiteka.’”