Ubutumwa bwiza bwanditswe na Mariko
7 Nuko Abafarisayo na bamwe mu banditsi bari baturutse i Yerusalemu bateranira aho yari ari.+ 2 Babona bamwe mu bigishwa be barisha intoki kandi batabanje gukaraba.* 3 (Abafarisayo n’Abayahudi bose ntibarya batabanje gukaraba intoki kugeza mu nkokora. Bakurikiza imigenzo* bubaha cyane ya ba sekuruza. 4 N’iyo bavuye ku isoko, ntibarya batabanje gukaraba. Hari n’indi migenzo myinshi bakuye kuri ba sekuruza kandi bakurikiza babyitondeye, urugero nko kudubika mu mazi ibikombe, utubinika n’udusafuriya tw’umuringa mbere yo kubikoresha.)+ 5 Nuko abo Bafarisayo n’abanditsi baramubaza bati: “Kuki abigishwa bawe badakurikiza imigenzo ya ba sogokuruza, ahubwo bakarya badakarabye?”+ 6 Arababwira ati: “Mwa ndyarya mwe, Yesaya yahanuye neza ibyanyu. Yaranditse ati: ‘aba bantu bavuga ko banyubaha ariko mu by’ukuri ntibankunda.+ 7 Barushywa n’ubusa bansenga, kuko ibyo bigisha ari amategeko y’abantu.’+ 8 Musuzugura amategeko y’Imana, ariko imigenzo y’abantu yo mukayikurikiza mudaca ku ruhande.”+
9 Nuko akomeza ababwira ati: “Mwirengagiza amategeko y’Imana mu mayeri kugira ngo mubone uko mukurikiza imigenzo yanyu.+ 10 Urugero, Mose yaravuze ati: ‘wubahe papa wawe na mama wawe,’+ kandi aravuga ati: ‘umuntu utuka papa we cyangwa mama we agomba kwicwa.’+ 11 Ariko mwe muvuga ko umuntu wese ubwira papa we cyangwa mama we ati: “icyo mfite cyari kukugirira akamaro ni ituro nageneye Imana,”* 12 ntasabwa kugira ikintu na kimwe akorera papa we cyangwa mama we. + 13 Uko ni ko ijambo ry’Imana muritesha agaciro bitewe n’imigenzo yanyu mugenda muhererekanya.+ Hari n’ibindi byinshi nk’ibyo mukora.”+ 14 Nuko yongera guhamagara abantu ngo baze aho ari, arababwira ati: “Nimuntege amatwi mwese kandi ibyo mbabwira mubisobanukirwe.+ 15 Nta kintu cyinjira mu muntu giturutse hanze gishobora kumwanduza,* ahubwo ibiva mu muntu ni byo bimwanduza.”+ 16* ——
17 Nuko avuye mu bantu yinjira mu nzu, maze abigishwa be bamubaza icyo urwo rugero rusobanura.+ 18 Arababwira ati: “Ese namwe ntimuragira ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu nka bo? Ubwo se muyobewe ko nta kintu giturutse hanze cyinjira mu muntu gishobora kumwanduza? 19 Icyo kintu ntikiba kinjiye mu mutima we, ahubwo kinyura mu mara kigasohoka kikajya mu musarani.” Igihe yavugaga ibyo, yari agaragaje ko ibyokurya byose bitanduye. 20 Akomeza ababwira ati: “Ikiva mu muntu ni cyo kimwanduza.+ 21 Imbere mu muntu, ni ukuvuga mu mutima,+ ni ho haturuka ibitekerezo bibi, ari byo: Ubusambanyi,* ubujura, ubwicanyi, 22 ubuhehesi,* umururumba, ibikorwa by’ubugome, ibinyoma, kwiyandarika, kwifuza, gutuka Imana, kwishyira hejuru no kudashyira mu gaciro. 23 Ibyo bintu bibi byose bituruka mu muntu ni byo bimwanduza.”
24 Hanyuma arahaguruka ava aho hantu ajya mu turere tw’i Tiro n’i Sidoni,+ maze yinjira mu nzu, kandi ntiyashakaga ko hagira ubimenya. Icyakora ahantu hose yageraga bahitaga babimenya. 25 Ako kanya, umugore wari ufite akana k’agakobwa katewe n’umudayimoni yumva bavuga ibye, araza amupfukama imbere.+ 26 Uwo mugore yari Umugiriki wakomokaga i Foyinike ho muri Siriya. Nuko akomeza kumusaba ngo amufashe, yirukane umudayimoni mu mukobwa we. 27 Ariko Yesu aramubwira ati: “Reka abana babanze bahage, kuko bidakwiriye ko umuntu afata ibyokurya by’abana ngo abijugunyire ibibwana by’imbwa.”+ 28 Aramusubiza ati: “Yego nyakubahwa, ariko ibibwana by’imbwa biri munsi y’ameza, na byo birya ubuvungukira abana bato bataye.” 29 Yesu abyumvise aramubwira ati: “Kubera ko uvuze utyo, igendere amahoro. Umudayimoni yavuye mu mukobwa wawe.”+ 30 Nuko uwo mugore aragenda ajya iwe, asanga uwo mwana aryamye ku buriri, umudayimoni yamuvuyemo.+
31 Yesu avuye mu karere k’i Tiro anyura i Sidoni, aca no mu karere ka Dekapoli* maze agera ku Nyanja ya Galilaya.+ 32 Ahageze bamuzanira umuntu wari ufite ubumuga bwo kutumva+ kandi uvuga adedemanga, baramwinginga ngo amurambikeho ikiganza. 33 Nuko amuvana mu bantu amujyana ahiherereye, amushyira intoki mu matwi. Amaze gucira amacandwe, amukora ku rurimi.+ 34 Hanyuma areba mu ijuru, ariruhutsa cyane, maze aravuga ati: “Efata,” bisobanura ngo: “Amatwi yawe niyumve kandi uvuge.” 35 Nuko uwo muntu yongera gusubirana ubushobozi bwe bwo kumva,+ n’ururimi rwe rurakira, atangira kuvuga neza. 36 Yesu amaze gukora ibyo, arababuza ngo ntibagire uwo babibwira,+ ariko uko yarushagaho kubabuza kubivuga, ni ko barushagaho kubikwirakwiza hose.+ 37 Mu by’ukuri, baratangaye bidasanzwe+ maze baravuga bati: “Ibyo akora byose abikora neza. Uzi ko atuma n’abafite ubumuga bwo kutumva bumva n’abafite ubumuga bwo kutavuga bakavuga!”+