Igitabo cya kabiri cy’Abami
8 Elisa abwira wa mugore yari yarazuriye umwana+ ati: “Hagurukana n’abo mu muryango wawe, ujye mu kindi gihugu cyose wifuza, kuko Yehova yavuze ko agiye guteza iki gihugu inzara+ izamara imyaka irindwi.” 2 Nuko uwo mugore akora ibyo umuntu w’Imana yari yamubwiye. Ajyana n’umuryango we bajya gutura mu gihugu cy’Abafilisitiya,+ bamarayo imyaka irindwi.
3 Imyaka irindwi ishize, uwo mugore ava mu gihugu cy’Abafilisitiya ajya kwinginga umwami ngo amusubize inzu ye n’umurima we. 4 Icyo gihe umwami yarimo abwira Gehazi, wakoreraga umuntu w’Imana y’ukuri ati: “Mbwira ibitangaza byose Elisa yakoze.”+ 5 Igihe yari akibwira umwami ukuntu Elisa yazuye umuntu wari wapfuye,+ abona wa mugore Elisa yazuriye umwana aje kwinginga umwami ngo amusubize inzu ye n’umurima we.+ Gehazi ahita avuga ati: “Mwami databuja, uwo mugore ni uyu kandi n’umwana we Elisa yazuye ni uyu.” 6 Umwami abaza uwo mugore uko byagenze, uwo mugore arabimubwira byose. Hanyuma umwami amuha umukozi w’ibwami, aramubwira ati: “Umusubize ibye byose n’ibyeze mu murima we byose, kuva igihe yaviriye mu gihugu kugeza uyu munsi.”
7 Nuko Elisa ajya i Damasiko.+ Icyo gihe Beni-hadadi+ umwami wa Siriya yari arwaye. Abantu babwira umwami bati: “Umuntu w’Imana y’ukuri+ yaje ino aha.” 8 Umwami abwira Hazayeli+ ati: “Fata impano ujye guhura n’umuntu w’Imana y’ukuri,+ umubwire akubarize Yehova ati: ‘Ese iyi ndwara ndwaye izakira?’” 9 Hazayeli ajya kumureba ajyanye impano z’ibintu byiza byose by’i Damasiko, byari byikorewe n’ingamiya 40. Aragenda ahagarara imbere ya Elisa aramubwira ati: “Umuhungu wawe Beni-hadadi, ari we mwami wa Siriya akuntumyeho ati: ‘Ese iyi ndwara ndwaye izakira?’” 10 Elisa aramubwira ati: “Genda umubwire uti: ‘Uzakira rwose’; icyakora Yehova yanyeretse ko azapfa.”+ 11 Elisa akomeza kureba cyane Hazayeli kugeza ubwo Hazayeli yumvise isoni zimwishe. Nuko umuntu w’Imana y’ukuri ararira. 12 Hazayeli abibonye aramubaza ati: “Databuja urarizwa n’iki?” Elisa aramusubiza ati: “Ni uko nzi neza ibibi uzakorera Abisirayeli.+ Imijyi yabo ikikijwe n’inkuta uzayitwika, abagabo babo b’intwari ubicishe inkota, abana babo ubice nabi, n’abagore babo batwite ubasature inda.”+ 13 Hazayeli aramusubiza ati: “Njye umugaragu wawe ndi iki ku buryo nakora ibintu nk’ibyo, ko ndi imbwa gusa?” Ariko Elisa aramubwira ati: “Yehova yanyeretse ko uzaba umwami wa Siriya.”+
14 Hanyuma Hazayeli atandukana na Elisa asubira kwa shebuja. Shebuja aramubaza ati: “Elisa yakubwiye iki?” Hazayeli aramusubiza ati: “Yambwiye ati: ‘Uzakira rwose.’”+ 15 Ariko ku munsi ukurikiyeho Hazayeli afata uburingiti abushyira mu mazi, abupfuka Beni-hadadi mu maso, abura umwuka arapfa.+ Nuko Hazayeli aba ari we umusimbura, aba umwami.+
16 Mu mwaka wa gatanu w’ubutegetsi bwa Yehoramu+ umuhungu wa Ahabu umwami wa Isirayeli, ni ukuvuga igihe Yehoshafati yari akiri umwami w’u Buyuda, Yehoramu+ umuhungu wa Yehoshafati, umwami w’u Buyuda, yabaye umwami. 17 Yabaye umwami afite imyaka 32, amara imyaka umunani ategekera i Yerusalemu. 18 Yakoze ibyaha nk’ibyo abami ba Isirayeli bakoze,+ akora nk’ibyo abo mu muryango wa Ahabu bakoze+ kuko yari yarashatse umukobwa wa Ahabu.+ Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga.+ 19 Icyakora Yehova ntiyashatse kurimbura u Buyuda, kuko yari yarasezeranyije umugaragu we Dawidi+ ko mu muryango we hari gukomeza guturuka abami.+
20 Mu gihe cya Yehoramu, Abedomu bigometse ku Buyuda+ bishyiriraho umwami.+ 21 Nuko Yehoramu afata amagare ye yose y’intambara atera i Sayiri maze Abedomu barahamugotera we n’abayoboraga abagendera ku magare ye y’intambara. Nijoro arabyuka, arwana na bo arabatsinda. Hanyuma abasirikare barahunga, basubira mu mahema yabo. 22 Ariko Edomu yakomeje kwigomeka ku Buyuda kugeza n’uyu munsi.* Icyo gihe ni bwo n’abantu b’i Libuna+ batangiye kwigomeka.
23 Andi mateka ya Yehoramu, ni ukuvuga ibyo yakoze byose, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda. 24 Hanyuma Yehoramu arapfa,* bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Mujyi wa Dawidi.+ Ahaziya+ umuhungu we aramusimbura aba ari we uba umwami.
25 Mu mwaka wa 12 w’ubutegetsi bwa Yehoramu umuhungu wa Ahabu umwami wa Isirayeli, Ahaziya umuhungu wa Yehoramu, umwami w’u Buyuda, yabaye umwami.+ 26 Ahaziya yabaye umwami afite imyaka 22, amara umwaka umwe ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Ataliya,+ akaba yari umwuzukuru* wa Omuri+ umwami wa Isirayeli. 27 Yakoze ibyaha nk’ibyo abo mu muryango wa Ahabu+ bakoze, akomeza gukora ibyo Yehova yanga nk’ibyo abo mu muryango wa Ahabu bakoraga, kuko yari afite icyo apfana n’abo mu muryango wa Ahabu.+ 28 Yajyanye ku rugamba na Yehoramu umuhungu wa Ahabu batera Hazayeli umwami wa Siriya i Ramoti-gileyadi,+ ariko Abasiriya bakomeretsa Yehoramu.+ 29 Umwami Yehoramu aragaruka ajya kwivuriza i Yezereli+ kuko yari yakomerekejwe n’Abasiriya i Rama, igihe yarwanaga na Hazayeli umwami wa Siriya.+ Hanyuma Ahaziya umuhungu wa Yehoramu umwami w’u Buyuda aramanuka ajya gusura Yehoramu umuhungu wa Ahabu, kuko yari yarakomeretse.*