Igitabo cya kabiri cy’Abami
9 Nuko umuhanuzi Elisa ahamagara umwe mu bana b’abahanuzi* aramubwira ati: “Zamura imyenda yawe uyikenyerere mu nda ufate icupa ry’amavuta wihute ujye i Ramoti-gileyadi.+ 2 Nuhagera ushake Yehu+ umuhungu wa Yehoshafati, umuhungu wa Nimushi. Winjire umuhagurutse mu bavandimwe be maze umujyane mu cyumba cy’imbere cyane. 3 Hanyuma ufate icupa ry’amavuta uyamusuke ku mutwe uvuge uti: ‘Yehova aravuze ati: “ngushyizeho ngo ube umwami wa Isirayeli.”’+ Nurangiza ufungure umuryango uhite uhunga.”
4 Nuko uwo mukozi w’umuhanuzi Elisa ahita ajya i Ramoti-gileyadi. 5 Ahageze asanga abakuru b’ingabo bicaye, aravuga ati: “Hari icyo nashakaga kukubwira nyakubahwa.” Yehu aramubaza ati: “Urashaka nde muri twe?” Aramusubiza ati: “Ni wowe nyakubahwa.” 6 Yehu arahaguruka yinjira mu nzu, wa mukozi wa Elisa amusuka amavuta ku mutwe aramubwira ati: “Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ati: ‘ngushyizeho kugira ngo ube umwami w’abantu ba Yehova, ari bo Bisirayeli.+ 7 Uzarimbure umuryango wa shobuja Ahabu kandi nzahorera abagaragu banjye b’abahanuzi n’abagaragu bose ba Yehova Yezebeli yicishije.+ 8 Umuryango wose wa Ahabu uzarimbuka. Nzarimbura umuntu wese w’igitsina gabo* wo mu muryango wa Ahabu ndetse n’udafite kirengera n’ufite intege nke kurusha abandi muri Isirayeli.+ 9 Umuryango wa Ahabu nzawugira nk’umuryango wa Yerobowamu+ umuhungu wa Nebati n’umuryango wa Basha+ umuhungu wa Ahiya. 10 Naho Yezebeli imbwa zizamurira mu murima w’i Yezereli+ kandi ntazashyingurwa.’” Hanyuma ahita afungura umuryango arahunga.+
11 Nuko Yehu asubiye aho abagaragu ba shebuja bari, baramubaza bati: “Ni amahoro? Uriya musazi yagushakiraga iki?” Arabasubiza ati: “Mwebwe se muyobewe amagambo y’uriya mugabo?” 12 Ariko baramubwira bati: “oya tubwize ukuri ibyo yakubwiye.” Yehu ababwira ibyo uwo muntu yari yamubwiye maze yongeraho ati: ‘Yehova aravuze ati: “ngushyizeho kugira ngo ube umwami wa Isirayeli.”’”+ 13 Buri wese ahita afata umwenda we, bayisasa aho yari ahagaze kuri esikariye,+ bavuza ihembe bati: “Yehu yabaye umwami!”+ 14 Nuko Yehu+ umuhungu wa Yehoshafati, umuhungu wa Nimushi agambanira Yehoramu.
Icyo gihe Yehoramu n’Abisirayeli bose bari baragiye i Ramoti-gileyadi,+ kugira ngo barwane na Hazayeli+ umwami wa Siriya wari warateye Isirayeli. 15 Nyuma yaho umwami Yehoramu yasubiye i Yezereli+ kwivuza kuko yari yarakomerekejwe n’Abasiriya, igihe yarwanaga na Hazayeli umwami wa Siriya.+
Nuko Yehu aravuga ati: “Niba mubyemeye, ntihagire umuntu uva mu mujyi ngo ajye kuvuga iyi nkuru i Yezereli.” 16 Yehu yurira igare rye ajya i Yezereli kuko ari ho Yehoramu yari arwariye yarakomeretse kandi Ahaziya umwami w’u Buyuda na we yari yamanutse ajya gusura Yehoramu. 17 Umurinzi wari uhagaze ku munara w’i Yezereli abona abasirikire benshi ba Yehu baje. Ahita avuga ati: “Mbonye haje abasirikare benshi.” Yehoramu aravuga ati: “Umuntu ugendera ku ifarashi nagende ajye guhura na bo ababaze ati: ‘muzanywe n’amahoro?’” 18 Wa muntu ugendera ku ifarashi ajya guhura na bo aravuga ati: “Umwami aravuze ati: ‘ese muzanywe n’amahoro?’” Ariko Yehu aramusubiza ati: “Kuba nzanywe n’‘amahoro’ cyangwa atari ‘amahoro’ ntibikureba. Kata unkurikire.”
Umurinzi aravuga ati: “Uwo mwatumye yagiye abageraho ariko ntiyagarutse.” 19 Nuko Yehoramu yohereza umuntu wa kabiri ugendera ku ifarashi, abagezeho arababwira ati: “Umwami aravuze ati: ‘ese muzanywe n’amahoro?’” Ariko Yehu aramusubiza ati: “Kuba nzanywe n’‘amahoro’ cyangwa ntazanywe n’‘amahoro’ ntibikureba. Kata unkurikire.”
20 Umurinzi aravuga ati: “Uwo mwatumye yagiye abageraho ariko ntiyagarutse. Icyakora ndabona uko uriya muntu atwaye igare ari nk’uko Yehu umwuzukuru* wa Nimushi aritwara, kuko aritwaye nk’umusazi.” 21 Yehoramu aravuga ati: “Muzirike amafarashi ku igare!” Bazirika amafarashi ku igare rye ry’intambara maze Yehoramu umwami wa Isirayeli na Ahaziya+ umwami w’u Buyuda barasohoka, buri wese ari mu igare rye ry’intambara, bajya guhura na Yehu. Bahuriye na we mu murima wa Naboti+ w’i Yezereli.
22 Yehoramu akibona Yehu, aramubaza ati: “Yehu we, uzanywe n’amahoro?” Ariko Yehu aramusubiza ati: “Ubwo se nazanwa n’amahoro kandi hakiriho ibikorwa by’ubusambanyi n’ubupfumu+ bya nyoko Yezebeli?”+ 23 Yehoramu ahita akata igare rye ngo ahunge, abwira Ahaziya ati: “Twagambaniwe Ahaziya we!” 24 Yehu afata umuheto we, arasa Yehoramu umwambi hagati mu bitugu usohokera mu mutima, agwa mu igare rye ry’intambara. 25 Yehu abwira Bidukari wari umwungirije ati: “Muterure umujugunye mu murima wa Naboti w’i Yezereli.+ Wibuke ko njye nawe twari kumwe turi inyuma ya papa we Ahabu ku magare yari akuruwe n’amafarashi, igihe Yehova yavugaga ibizamubaho agira ati:+ 26 ‘“Njyewe Yehova ndavuze nti: “ejo nabonye amaraso ya Naboti+ n’ay’abahungu be bishwe; none umenye ko nzabahorera,+ nawe nkakwicira muri uyu murima, uko ni ko Yehova yavuze.’ Ngaho muterure umujugunye muri uyu murima nk’uko Yehova yabivuze.”+
27 Nuko Ahaziya+ umwami w’u Buyuda abonye uko bigenze, ahunga anyuze mu nzira ica ku nzu yari mu busitani. (Nyuma yaho Yehu aramukurikira aravuga ati: “Na we nimumwice!” Nuko bamurasira mu igare rye mu nzira izamuka igana i Guri hafi y’ahitwa Ibuleyamu.+ Ariko akomeza guhunga agana i Megido maze apfirayo. 28 Abagaragu be bamujyana mu igare bamugeza i Yerusalemu, bamushyingura mu mva ye hamwe na ba sekuruza mu Mujyi wa Dawidi.+ 29 Ahaziya+ yari yarabaye umwami w’u Buyuda mu mwaka wa 11 w’ubutegetsi bwa Yehoramu umuhungu wa Ahabu.)
30 Yehu ageze i Yezereli,+ Yezebeli+ arabimenya. Nuko yisiga ku maso ibintu by’umukara bisiga kugira ngo ase neza, atunganya imisatsi ye maze ahagarara mu idirishya areba hasi. 31 Yehu yinjiye mu marembo, Yezebeli aramubaza ati: “Ese Zimuri wishe shebuja, ntuzi ibyamubayeho?”+ 32 Yehu areba hejuru mu idirishya aravuga ati: “Ni nde unshyigikiye? Ni nde?”+ Ako kanya abakozi babiri cyangwa batatu b’ibwami bahita bareba hasi aho yari ari. 33 Yehu aravuga ati: “Nimumujugunye hasi!” Bamujugunya hasi, amaraso ye atarukira ku rukuta no ku mafarashi, nuko Yehu amukandagiza* amafarashi ye. 34 Ibyo birangiye arinjira, ararya aranywa, arangije aravuga ati: “Nimugende muhambe uriya mugore w’ikivume. Erega ni umukobwa w’umwami!”+ 35 Bagiye kumuhamba basanga hasigaye agahanga, ibirenge n’ibiganza gusa.+ 36 Bagarutse babibwira Yehu, aravuga ati: “Ibyo ni byo Yehova yavuze+ akoresheje umugaragu we Eliya w’i Tishubi ati: ‘Imbwa zizarira inyama za Yezebeli mu murima w’i Yezereli.+ 37 Kandi intumbi ya Yezebeli izahinduka ifumbire mu murima w’i Yezereli, kugira ngo hatazagira uvuga ati: “Uyu ni Yezebeli.”’”