Esiteri
4 Moridekayi+ amenye ibyari byabaye byose,+ aca imyenda yari yambaye, yambara imyenda y’akababaro* kandi yitera ivu. Nuko ajya mu mujyi hagati, arira cyane ataka kandi ababaye. 2 Hanyuma araza ahagarara ku irembo ry’ibwami, kuko nta muntu wari wemerewe kwinjira mu irembo ry’ibwami yambaye imyenda y’akababaro. 3 Mu ntara zose+ iyo Abayahudi bumvaga ibyo umwami yavuze n’itegeko yatanze bagiraga agahinda kenshi cyane, bakigomwa kurya no kunywa+ kandi bakarira bataka cyane. Abenshi baryamaga hasi ku myenda y’akababaro no mu ivu.+ 4 Igihe abakobwa bakoreraga Esiteri n’abandi bakozi* bazaga bakabimubwira, uwo mwamikazi yarababaye cyane. Nuko yoherereza Moridekayi indi myenda kugira ngo akuremo iyo myenda y’akababaro ariko arayanga. 5 Hanyuma Esiteri atumaho umwe mu bakozi* umwami yari yaramuhaye witwaga Hataki, amutegeka kujya kubaza Moridekayi icyo yari yabaye.
6 Nuko Hataki aragenda asanga Moridekayi mu mujyi ahakundaga guhurira abantu benshi, imbere y’irembo ry’ibwami. 7 Moridekayi amubwira ibyamubayeho byose, amubwira n’umubare w’amafaranga+ Hamani yemeye ko azatanga agashyirwa mu bubiko bw’umwami kugira ngo Abayahudi bicwe.+ 8 Nanone amuha ibaruwa yari yanditsemo itegeko ryatangiwe i Shushani*+ ryavugaga ko Abayahudi bagombaga kwicwa. Yagombaga kugenda akayereka Esiteri, akamusobanurira uko ibintu byari byifashe kandi akamusaba+ kujya kureba umwami akamwinginga kugira ngo atabare ubwoko bwe.
9 Hataki aragaruka abwira Esiteri ibyo Moridekayi yamubwiye. 10 Nuko Esiteri atuma Hataki ngo agende abwire Moridekayi+ ati: 11 “Abakozi b’umwami bose n’abantu bo mu ntara zose ategeka, bazi ko hari itegeko rivuga ko iyo hagize umugabo cyangwa umugore ujya kureba umwami mu rugo rwe rw’imbere+ atamutumyeho, yicwa. Ashobora gukomeza kubaho ari uko gusa umwami amutunze inkoni ye ya zahabu+ kandi njyewe maze iminsi 30 umwami atantumaho.”
12 Moridekayi amaze kumva ibyo Esiteri yavuze, 13 aramusubiza ati: “Ntutekereze ko kuba uri mu muryango w’umwami ari byo bizatuma urokoka ibizagera ku bandi Bayahudi bose. 14 Niwicecekera muri iki gihe, Abayahudi ntibazabura ubatabara ngo abakize.+ Ariko wowe na bene wanyu muzapfa. Ubundi se ubwirwa n’iki niba utarabaye umwamikazi kugira ngo ugire icyo ukora mu gihe nk’iki?”+
15 Esiteri na we asubiza Moridekayi ati: 16 “Genda uhurize hamwe Abayahudi bose bari i Shushani mwigomwe+ kurya no kunywa munsabira, muzamare iminsi itatu nta cyo murya nta n’icyo munywa+ ku manywa na nijoro. Nanjye n’abakobwa bankorera tuzabigenza dutyo. Hanyuma nzajya kureba umwami nubwo bitemewe kandi niba ngomba gupfa, nzapfe.” 17 Nuko Moridekayi aragenda akora ibyo Esiteri yari yamusabye byose.