Yobu
33 “Ariko noneho Yobu we, ndakwinginze, umva amagambo yanjye.
Tega amatwi ibyo mvuga byose.
2 Dore ngiye kubumbura umunwa,
Maze nanjye ngire icyo mvuga.
4 Imana ni yo yandemye+ ikoresheje imbaraga zayo
Kandi Imana Ishoborabyose ni yo yampaye ubuzima, ikoresheje umwuka wayo.+
5 Nubishobora unsubize.
Itegure kwiregura uze uhagarare imbere yanjye.
6 Dore ndi kimwe nawe imbere y’Imana y’ukuri.
Nanjye naremwe mu mukungugu.+
7 Ubwo rero ntuntinye.
Amagambo yanjye ntari buguce intege.
8 Numvise ibyo wavuze,
Kandi nakomeje kumva uvuga uti:
10 Ariko Imana inshakaho urwitwazo rwo kundwanya.
Imfata nk’umwanzi wayo.+
12 Ariko ibyo wavuze si byo. Ubwo rero reka ngusubize.
Imana iruta kure umuntu waremwe mu mukungugu.+
13 None se kuki uyitotombera?+
Ese ni ukubera ko itagusubiza ibyo uyibaza?+
14 Imana iravuga,
Ikongera igasubiramo, ariko nta muntu n’umwe ubyitaho.
15 Ivugira mu nzozi no mu iyerekwa rya nijoro,+
Igihe abantu baba basinziriye cyane,
Biryamiye mu buriri bwabo.
16 Ituma bumva ibyo ibabwira,+
Kandi igashyira mu mitima yabo amabwiriza yayo,
17 Kugira ngo igarure umuntu areke ibikorwa bye bibi,+
Kandi ifashe umuntu kwirinda ubwibone.+
19 Nanone umuntu ashobora kwigishwa n’imibabaro yumva aryamye ku buriri bwe,
Igihe aba aribwa mu magufwa ye.
21 Arananuka cyane,
N’amagufwa ye yari asanzwe atagaragara agasigara yanamye.
22 Aba ari hafi gupfa,
Kandi ubuzima bwe buba bwugarijwe n’abateza urupfu.
23 Ariko iyo habonetse umumarayika umwe,
Mu bamarayika igihumbi wo kumuvuganira,
Akamubwira uko yakora ibyo gukiranuka,
24 Imana iramwishimira ikavuga iti:
25 Reka umubiri we ugire itoto kurusha uwo yari afite mu busore bwe,+
Asubirane imbaraga nk’izo yari afite akiri muto.’+
26 Azinginga Imana+ maze na yo imwishimire.
Azayireba mu maso arangurure ijwi ry’ibyishimo,
Kandi Imana izongera ibone ko ari umukiranutsi.
27 Uwo muntu azabwira abandi ati:
‘Nakoze icyaha,+ sinakoze ibyo gukiranuka,
Ariko sinagezweho n’ingaruka z’ibyo nakoze.
29 Dore ibyo byose Imana ni yo ibikora,
Ndetse ikabikora inshuro nyinshi, ibikorera umuntu,
30 Kugira ngo imukize urupfu,
Maze akomeze kubaho.+
31 None rero Yobu, ntega amatwi witonze,
uceceke nkomeze mvuge.
32 Niba hari icyo ushaka kuvuga, unsubize.
Mbwira, kuko nshaka kugaragaza ko uri mu kuri.
33 Kandi niba nta cyo ufite cyo kuvuga, untege amatwi,
Uceceke, nkwigishe ubwenge.”