Yesaya
29 “Ariyeli* igushije ishyano, Ariyeli wa mujyi Dawidi yashinzemo inkambi!+
Umwaka muwukurikize undi,
Iminsi mikuru+ ikomeze.
2 Ariko Ariyeli+ nzayiteza ibyago,
Hazaba amarira no kuganya+
Kandi Ariyeli izambera nk’iziko ry’igicaniro cy’Imana.+
4 Uzacishwa bugufi.
Uzajya uvugira hasi ku butaka
Kandi ibyo uzavuga ntibizumvikana bitewe n’umukungugu.
Ijwi ryawe rizaturuka hasi ku butaka+
Rimeze nk’ijwi ry’umushitsi
Kandi amagambo yawe azaturuka mu mukungugu atumvikana neza.
5 Abanzi* bawe benshi bazahinduka nk’ivumbi+
Kandi abantu benshi bategekesha igitugu bazamera nk’umurama utumuka.+
Ibyo bizaba mu kanya gato bitunguranye.+
6 Yehova nyiri ingabo azakwitaho,
Akurindishe inkuba, umutingito, ijwi rikomeye,
Serwakira, umuyaga mwinshi n’ibirimi by’umuriro bitwika.”+
7 Hanyuma abantu benshi bo mu mahanga barwanya Ariyeli,+
Abayirwanya bose,
Iminara barwaniramo
N’abayigirira nabi,
Bazahinduka nk’inzozi, iyerekwa rya nijoro.
8 Koko rero, bizamera nk’umuntu ushonje urota arya
Ariko yakanguka agasanga ashonje*
Kandi bizamera nk’umuntu ufite inyota* urota anywa
Ariko agakanguka ananiwe kandi afite inyota.
Uko ni ko bizagendekera abantu benshi bo mu bihugu byose
Barwanya Umusozi wa Siyoni.+
9 Nimutangare kandi mwumirwe.+
Nimwipfuke amaso kugira ngo mutabona.+
Barasinze, ariko ntibasinze divayi.
Barasinze bagenda badandabirana, ariko bidatewe n’inzoga.
10 Yehova yabashyize mu bitotsi byinshi cyane.+
Yahumye amaso yanyu, ari bo bahanuzi+
Kandi atwikira imitwe yanyu, ni ukuvuga abantu banyu bamenya ibyo Imana ishaka.+
11 Iyerekwa ryose ribabera nk’amagambo yo mu gitabo cyafungishijwe kashe.+ Nibagiha umuntu uzi gusoma bakamubwira bati: “Soma iki gitabo mu ijwi ryumvikana,” azabasubiza ati: “Sinashobora kugisoma kuko gifungishije kashe.” 12 Kandi icyo gitabo nibagiha umuntu utazi gusoma bakamubwira bati: “Soma iki gitabo,” azabasubiza ati: “Sinzi gusoma.”
13 Yehova aravuga ati: “Aba bantu banyegera mu magambo gusa
Kandi banyubahisha iminwa yabo,+
Ariko imitima yabo bayishyize kure yanjye.
Kuba bantinya babiterwa n’amategeko bigishijwe n’abantu.+
14 Kubera iyo mpamvu ni njye ugiye kongera kubakorera ibintu bitangaje,+
Ikintu gitangaje kize gikurikiye ikindi.
Ubwenge bw’abanyabwenge babo buzarimbuka
Kandi ubushobozi bwo gusobanukirwa bw’abahanga babo buzahishwa.”+
15 Bazabona ishyano abagerageza guhisha Yehova imigambi* yabo.+
16 Mbega ukuntu mwitiranya ibintu!*
Ese umubumbyi yafatwa nk’ibumba?+
Ese icyakozwe cyakwihakana uwagikoze,
Kikavuga kiti: “Si we wankoze?”+
Ese icyabumbwe cyavuga ku wakibumbye kiti:
“Nta bwenge agira?”+
17 Hasigaye igihe gito, Libani igahinduka umurima w’ibiti byera imbuto+
N’umurima w’ibiti byera imbuto ugafatwa nk’ishyamba.+
18 Icyo gihe abatumva bazumva amagambo yo mu gitabo
Kandi amaso y’abatabona azarebera mu mwijima no mu mwijima mwinshi cyane.+
20 Kuko umuntu utegekesha igitugu atazongera kubaho,
Uwiyemera agakurwaho
N’abandi bantu bahora bategereje kugirira abandi nabi bakarimbuka,+
21 Abantu bashinja abandi amakosa bababeshyera,
Bagatega imitego umuntu uburanira ku marembo y’umujyi*+
Kandi bakarega umukiranutsi ibirego bidafite gihamya kugira ngo bamurenganye.+
22 Ni yo mpamvu Yehova, we wacunguye Aburahamu,+ yabwiye abagize umuryango wa Yakobo ati:
23 Kuko ubwo azabona abana be,
Ari bo murimo w’amaboko yanjye, bari kumwe na we,+
Bazeza izina ryanjye.
Rwose bazeza Uwera wa Yakobo
Kandi bazatinya Imana ya Isirayeli.+
24 Abayobye mu mitima yabo bazagira ubushobozi bwo gusobanukirwa
Kandi abitotomba bazemera kwigishwa.”