Abalewi
15 Yehova akomeza kubwira Mose na Aroni ati: 2 “Muvugane n’Abisirayeli mubabwire muti: ‘nihagira umugabo ufatwa n’indwara ituma hari ibintu biva mu gitsina cye,* uwo muntu azaba yanduye.*+ 3 Ibyo bintu bimuvamo bizatuma aba umuntu wanduye. Byaba bikomeza kumuvamo cyangwa byaba byatumye igitsina kiziba, azaba yanduye.
4 “‘Uburiri bwose umuntu urwaye iyo ndwara azaryamaho buzaba bwanduye, kandi ikintu cyose azicaraho kizaba cyanduye. 5 Umuntu uzakora ku buriri bwe azamese imyenda ye kandi akarabe. Azaba yanduye kugeza nimugoroba.+ 6 Umuntu uzicara ku kintu urwaye iyo ndwara yicayeho, azamese imyenda ye kandi akarabe. Azaba yanduye kugeza nimugoroba. 7 Umuntu wese uzakora ku muntu urwaye iyo ndwara, azamese imyenda ye kandi akarabe. Azaba yanduye kugeza nimugoroba. 8 Umuntu urwaye iyo ndwara nacira ku muntu utanduye, uwo muntu azamese imyenda ye kandi akarabe. Azaba yanduye kugeza nimugoroba. 9 Intebe yose ishyirwa ku itungo uwo muntu urwaye iyo ndwara yicayeho, izaba yanduye. 10 Umuntu wese uzakora ku bintu uwo muntu yicayeho azaba yanduye kugeza nimugoroba. Umuntu wese uzabiterura azamese imyenda ye kandi akarabe. Azaba yanduye kugeza nimugoroba. 11 Umuntu urwaye iyo ndwara+ naba atarakaraba intoki maze agakora ku muntu, uwo muntu azamese imyenda ye kandi akarabe. Azaba yanduye kugeza nimugoroba. 12 Umuntu urwaye iyo ndwara nakora ku gikoresho cyose cy’ibumba bazakimene. Nakora ku gikoresho kibajwe mu giti bazacyogeshe amazi.+
13 “‘Umuntu urwaye iyo ndwara nakira, azabare iminsi irindwi uhereye igihe yakiriyeho, amese imyenda ye kandi akarabe amazi meza maze abe umuntu utanduye.+ 14 Ku munsi wa munani azafate intungura* ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri,+ abizane ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana imbere ya Yehova maze abihe umutambyi. 15 Umutambyi azabitambe, kimwe kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ikindi kibe igitambo gitwikwa n’umuriro. Uko ni ko umutambyi azeza uwo muntu, bityo akaba umuntu utanduye imbere ya Yehova.
16 “‘Umugabo nasohora intanga aziyuhagire umubiri wose. Azaba yanduye kugeza nimugoroba.+ 17 Umwenda wose cyangwa ikintu cyose gikozwe mu ruhu intanga zizajyaho, kizameswe. Kizaba cyanduye kugeza nimugoroba.
18 “‘Umugabo nagirana imibonano mpuzabitsina n’umugore maze uwo mugabo agasohora intanga, baziyuhagire. Bazaba banduye kugeza nimugoroba.+
19 “‘Umugore nava amaraso bitewe n’imihango, azamare iminsi irindwi yanduye.+ Umuntu wese uzamukoraho azaba yanduye kugeza nimugoroba.+ 20 Ikintu cyose azaryamaho akiri mu mihango kizaba cyanduye, kandi ikintu cyose azicaraho kizaba cyanduye.+ 21 Umuntu wese uzakora ku buriri yaryamyeho, azamese imyenda ye kandi akarabe. Azaba yanduye kugeza nimugoroba. 22 Umuntu uzakora ku kintu cyose yicayeho azamese imyenda ye kandi akarabe. Azaba yanduye kugeza nimugoroba. 23 Niba yicaye ku buriri cyangwa ku kindi kintu, umuntu uzagikoraho azaba yanduye kugeza nimugoroba.+ 24 Umugabo nagirana imibonano mpuzabitsina na we maze amaraso y’imihango ye akamujyaho,+ azamare iminsi irindwi yanduye, kandi uburiri azaryamaho buzaba bwanduye.
25 “‘Umugore namara iminsi myinshi ava amaraso kandi atari igihe cye cyo kujya mu mihango, cyangwa yajya mu mihango akamara iminsi myinshi+ kurusha iyo yari asanzwe amara ari mu mihango,+ iminsi yose azamara ava amaraso izaba ari nk’iminsi amara ari mu mihango. Azaba yanduye. 26 Uburiri bwose azaryamaho mu minsi yose azaba ava amaraso, buzaba ari nk’uburiri aryamyeho igihe ari mu mihango.+ Kandi ikintu cyose azicaraho kizaba cyanduye nk’uko kiba cyanduye iyo acyicayeho ari mu mihango. 27 Umuntu wese uzagikoraho azaba yanduye. Azamese imyenda ye kandi akarabe. Azaba yanduye kugeza nimugoroba.+
28 “‘Icyakora amaraso narekeraho kuva, azabare iminsi irindwi ahereye igihe yahagarariye, maze nishira abe atanduye.+ 29 Ku munsi wa munani azafate intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri,+ abishyire umutambyi ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.+ 30 Umutambyi azatambe kimwe kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ikindi kibe igitambo gitwikwa n’umuriro. Uko ni ko umutambyi azeza uwo muntu, bityo agakomeza kuba umuntu utanduye imbere ya Yehova.+
31 “‘Mujye mufasha Abisirayeli kugira ngo babe abantu batanduye, bityo badapfa bazira ko banduje ihema ryanjye riri hagati muri bo.+
32 “‘Iryo ni ryo tegeko rihereranye n’umugabo urwaye indwara ituma hari ibintu bisohoka mu gitsina cye, umugabo wasohoye intanga+ bigatuma yandura, 33 umugore uri mu mihango+ akaba yanduye, umuntu wese ufite ibintu bimuvamo,+ yaba umugabo cyangwa umugore, n’umugabo wagiranye imibonano mpuzabitsina n’umugore wanduye.”