Yobu
2 Nyuma yaho, umunsi uragera maze abamarayika*+ baraza bahagarara imbere ya Yehova.+ Satani na we azana na bo ahagarara imbere ya Yehova.+
2 Hanyuma Yehova abaza Satani ati: “Noneho se uturutse he?” Satani asubiza Yehova ati: “Mvuye gutembera mu isi no kuyitegereza.”+ 3 Yehova yongera kubaza Satani ati: “Ese witegereje umugaragu wanjye Yobu, ko nta muntu umeze nka we mu isi, ko ari umugabo w’inyangamugayo kandi w’umukiranutsi,+ utinya Imana kandi akirinda ibibi? Akomeje kumbera indahemuka,+ nubwo washatse ko mubabaza+ muhora ubusa.” 4 Satani asubiza Yehova ati: “Abantu bakunda ubuzima* bwabo cyane, kandi ibyo umuntu afite byose yabitanga kugira ngo adapfa. 5 Ariko noneho gira icyo uhindura, urambure ukuboko kwawe umuteze indwara,* maze urebe ko atazakwihakana.”+
6 Yehova abwira Satani ati: “Umufiteho ububasha! Gusa uramenye ntumwice!” 7 Nuko Satani ava imbere ya Yehova, maze ateza Yobu ibibyimba bibabaza cyane,+ bihera munsi y’ikirenge bigeza hejuru ku mutwe. 8 Hanyuma Yobu afata urujyo* akajya arwishimisha yicaye mu ivu.+
9 Amaherezo umugore we aramubwira ati: “Ese koko uracyakomeje kuba indahemuka? Ihakane Imana maze wipfire!” 10 Ariko aramusubiza ati: “Uvuze nk’umugore udashyira mu gaciro. Ese tuzemera gusa ibyiza biturutse ku Mana y’ukuri tureke kwemera n’ibibi?”+ Muri ibyo byose Yobu yavuze nta cyaha yakoze.+
11 Nuko Elifazi+ w’Umutemani, Biludadi+ w’Umushuhi+ na Zofari+ w’Umunamati, ari zo ncuti eshatu za Yobu, bumva ibyago byose yahuye na byo. Bemeranya guhura kugira ngo bajye gusura Yobu bifatanye na we mu kababaro kandi bamuhumurize. 12 Bamubonye bakiri kure baramuyoberwa. Nuko bararira cyane, baca imyenda bari bambaye kandi batumurira umukungugu ku mitwe yabo.+ 13 Bakomeza kwicarana na we hasi, bamara iminsi irindwi n’amajoro arindwi nta wugira icyo amubwira, kuko babonaga ukuntu yababaraga cyane.+