Ibyakozwe n’intumwa
4 Igihe Petero na Yohana bari bakivugana n’abantu, abakuru b’abatambyi, umutware w’abarinzi b’urusengero n’Abasadukayo+ babasanze aho bari bari. 2 Bari barakajwe n’uko intumwa zigishaga abantu kandi zigatangaza zidaciye ku ruhande ko Yesu yazutse.+ 3 Nuko barazifata barazifunga+ kugeza mu gitondo kuko icyo gihe bwari bwije. 4 Ariko benshi mu bari bateze amatwi ibyo bari bavuze barizera, maze umubare w’abagabo bizeye uba nk’ibihumbi bitanu.+
5 Ku munsi ukurikiyeho, abatware, abayobozi b’Abayahudi n’abanditsi bateranira i Yerusalemu, 6 bari kumwe n’umutambyi mukuru Ana,+ Kayafa,+ Yohana, Alegizanderi na bene wabo b’umukuru w’abatambyi bose. 7 Nuko bahagarika Petero na Yohana hagati yabo barababaza bati: “Ni nde wabahaye ubushobozi bwo gukora ibi bintu?” 8 Hanyuma Petero yuzura umwuka wera+ arababwira ati:
“Bayobozi, 9 niba muri kuduhata ibibazo bitewe n’igikorwa cyiza twakoreye umuntu wari urwaye,+ kandi mukaba mushaka kumenya uwatumye akira, 10 nimumenye mwese, ndetse n’Abisirayeli babimenye, ko Yesu Kristo w’i Nazareti,+ uwo mwishe mumumanitse ku giti+ ariko Imana ikamuzura,+ ari we utumye uyu muntu ahagarara hano imbere yanyu ari muzima. 11 Uwo ni we ‘buye mwebwe abubatsi mwabonye ko ritagira umumaro, ariko ryabaye irikomeza inguni.’*+ 12 Byongeye kandi, nta wundi muntu ushobora gukiza abantu, kuko nta rindi zina+ abantu bahawe bagomba gukirizwamo.”+
13 Babonye ukuntu Petero na Yohana bavugaga badatinya, bakanamenya ko ari abantu basanzwe+ kandi batize* baratangara. Nuko bamenya ko babanaga na Yesu.+ 14 Ariko kubera ko barebaga wa muntu wari wakize ahagaze imbere yabo,+ babura icyo barenzaho.+ 15 Babategeka gusohoka mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, maze bungurana ibitekerezo. 16 Barabazanya bati: “Aba bantu turabagenza dute?+ Mu by’ukuri bakoze igitangaza kandi abaturage b’i Yerusalemu bose bakibonye.+ Natwe ntidushobora kugihakana. 17 Ariko kugira ngo bidakomeza gukwira hose mu bantu, nimureke tubatere ubwoba, tubabwire ko batazongera kugira uwo bavugana na we ngo bagire icyo bamubwira ku byerekeye Yesu.”+
18 Nuko barabahamagara, babategeka kutazongera kugira icyo bavuga cyangwa icyo bigishiriza ahantu aho ari ho hose ku byerekeye Yesu. 19 Ariko Petero na Yohana barabasubiza bati: “Niba mwumva ko kubumvira aho kumvira Imana ari byo bikwiriye, ibyo birabareba. 20 Ariko twe ntidushobora kureka kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise.”+ 21 Hanyuma bamaze kongera kubatera ubwoba barabarekura, kuko nta cyo bari babonye bashingiraho babahana,+ kandi batinyaga abantu, kubera ko bose basingizaga Imana bitewe n’ibyari byabaye. 22 Umuntu wari wakorewe icyo gitangaza agakira yari afite imyaka irenga 40.
23 Bamaze kurekurwa basanga abandi bigishwa, bababwira ibyo abakuru b’abatambyi n’abandi bayobozi bari bababwiye. 24 Babyumvise barangurura ijwi basengera hamwe, babwira Imana bati:
“Mwami w’Ikirenga, ni wowe waremye ijuru, isi, inyanja n’ibirimo byose.+ 25 Nanone ni wowe wavuze ubinyujije kuri sogokuruza Dawidi+ wari umugaragu wawe. Wakoresheje umwuka wera maze uravuga uti: 26 ‘ni iki gitumye ibihugu bivurungana kandi se ni iki gitumye abantu batekereza ibitagira umumaro? Abami b’isi bariteguye n’abategetsi bishyize hamwe kugira ngo barwanye Yehova* n’uwo yatoranyije.’*+ 27 Ibyo byabaye igihe Herode na Ponsiyo Pilato+ hamwe n’abanyamahanga n’abantu bo muri Isirayeli, bose bateraniraga hamwe muri uyu mujyi kugira ngo barwanye umugaragu wawe Yesu, uwo watoranyije.+ 28 Bahuriye hamwe kugira ngo bakore ibyo wari warahanuye. Ibyo bintu byabayeho bitewe n’uko ufite imbaraga kandi bikaba bihuje n’uko ushaka.+ 29 None rero Yehova, reba iterabwoba ryabo maze ufashe abagaragu bawe gukomeza kuvuga ijambo ryawe bafite ubutwari, 30 ari na ko ukoresha imbaraga zawe kugira ngo ukize abantu indwara, kandi ibimenyetso n’ibitangaza bikorwe+ mu izina ry’umugaragu wawe watoranyije ari we Yesu.”+
31 Hanyuma bamaze gusenga binginga, ahantu bari bateraniye haba umutingito, maze bose bahabwa umwuka wera mwinshi,+ bavuga ijambo ry’Imana badatinya.+
32 Nanone kandi, abantu benshi bari barizeye bari bunze ubumwe. Nta n’umwe wavugaga ko ibyo atunze ari ibye, ahubwo basangiraga ibyo bari bafite byose.+ 33 Nanone, intumwa zakomezaga guhamya ko Umwami Yesu yazutse,+ zikabikorana umwete kandi Imana yakomezaga kuziha imigisha myinshi. 34 Mu by’ukuri nta n’umwe muri bo wagiraga icyo abura,+ kuko ababaga bafite imirima cyangwa amazu bose babigurishaga, maze bakazana amafaranga avuye mu byagurishijwe 35 bakayaha intumwa.+ Hanyuma bakagira icyo baha buri wese bakurikije ibyo yabaga akeneye.+ 36 Nuko Yozefu, uwo intumwa zari zarahimbye Barinaba,+ (risobanura ngo: “Umwana wo guhumuriza”) akaba yari Umulewi wari waravukiye muri Shipure, 37 na we yari afite isambu arayigurisha, maze amafaranga arayazana ayaha intumwa.+