Igice cya kane
Uwo Abahanuzi Bose Bahamije
1. Kuba Yesu yarabayeho mbere y’uko aba umuntu, ni iki bitugaragariza ku bihereranye n’imishyikirano yari afitanye na Yehova?
“SE AKUNDA Umwana we, akamwereka ibyo akora byose” (Yohana 5:20). Mbega imishyikirano irangwa n’ibyishimo Umwana yari afitanye na Se, ari we Yehova! Iyo mishyikirano ya bugufi yatangiye igihe Yehova yaremaga Umwana we, imyaka ibihumbi n’ibihumbi mbere y’uko avuka ari umuntu. Yari Umwana w’Ikinege w’Imana, we wenyine Yehova ubwe yiremeye mu buryo butaziguye. Ibindi bintu byose byo mu ijuru no mu isi byaremwe hakoreshejwe uwo Mwana w’imfura ukundwa cyane (Abakolosayi 1:15, 16). Nanone yabaye Jambo w’Imana, cyangwa Umuvugizi w’Imana, ibindi biremwa bikaba byaramenyeshwaga ibyo Imana ishaka binyuriye kuri We. Uwo Mwana Imana yakundaga mu buryo bwihariye, yaje kuba umuntu Yesu Kristo.—Imigani 8:22-30; Yohana 1:14, 18; 12:49, 50.
2. Ubuhanuzi bwa Bibiliya bwerekeje kuri Yesu mu rugero rungana iki?
2 Mbere y’uko Umwana w’imfura w’Imana asamwa mu buryo bw’igitangaza ari umuntu, hari haranditswe ubuhanuzi bwinshi bwahumetswe bumwerekeyeho. Intumwa Petero yabihamirije Koruneliyo igira iti “abahanuzi bose baramuhamije” (Ibyakozwe 10:43). Uruhare Yesu yagombaga kugira rwari rwaravuzwe muri Bibiliya cyane ku buryo marayika yabwiye intumwa Yohana ati “amagambo y’ubuhanuzi yahumekewe guhamya Yesu.” (Ibyahishuwe 19:10, gereranya na NW.) Ubwo buhanuzi bwagaragaje neza ko Yesu ari Mesiya. Bwerekezaga ku ruhare yari kugira mu buryo butandukanye mu gusohoza imigambi y’Imana. Ibyo byose byagombye kudushishikaza cyane muri iki gihe.
Icyo Ubuhanuzi Bwahishuye
3. (a) Mu buhanuzi bwo mu Itangiriro 3:15, ni nde ugereranywa n’inzoka, “umugore” n’‘imbuto y’inzoka’ (NW)? (b) Kuki ‘gukomeretsa umutwe w’inzoka’ byari gushishikaza cyane abagaragu ba Yehova?
3 Ubwa mbere muri ubwo buhanuzi bwavuzwe nyuma yo kwigomeka ko muri Edeni. Yehova yabwiye inzoka ati “nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe [“imbuto yawe n’imbuto ye,” NW]: ruzagukomeretse umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino” (Itangiriro 3:15). Mu by’ukuri, ubwo buhanuzi bwerekezwaga kuri Satani, we wagereranywaga n’inzoka. ‘Umugore’ ni umuteguro wa Yehova wo mu ijuru w’indahemuka umubereye nk’umugore wizerwa. ‘Urubyaro rw’inzoka [“imbuto,” NW]’ rugizwe n’abamarayika bose hamwe n’abantu bose bagaragaza umwuka wa Satani, ni ukuvuga abarwanya Yehova n’ubwoko Bwe. ‘Gukomeretsa umutwe w’inzoka’ bisobanura ko amaherezo icyigomeke Satani azarimburwa, we washebeje Yehova kandi agateza ikiremwamuntu imibabaro myinshi. Ariko se, ni iki kiranga igice cy’ingenzi cy’“imbuto” (NW) yari kuzakomeretsa Satani umutwe? Ibyo byakomeje kuba “ibanga ryera” mu gihe cy’ibinyejana byinshi.—Abaroma 16:20, 25, 26, gereranya na NW.
4. Ni gute igisekuruza cya Yesu gifasha mu kugaragaza ko Yesu ari we Mbuto yasezeranyijwe?
4 Nyuma y’imyaka igera ku 2.000 y’amateka ya kimuntu, Yehova yatanze ibindi bisobanuro. Yahishuye ko Imbuto yari kuzakomoka mu rubyaro rwa Aburahamu (Itangiriro 22:15-18). Nyamara kandi, uruhererekane rw’ibisekuruza byari kugeza ku Mbuto ntirwari kuba rushingiye ku kuntu abantu basanzwe bakurikiranya ibisekuruza, ahubwo rwari kuba rushingiye ku bo Imana yari guhitamo. Nubwo Aburahamu yakundaga umuhungu we Ishimayeli, uwo yari yarabyaranye na Hagari, Yehova yagize ati “isezerano ryanjye nzarikomeza na Isaka, uwo uzabyarana na Sara” (Itangiriro 17:18-21). Nyuma y’aho, iryo sezerano ntiryakomereje ku mwana w’imfura wa Isaka, ari we Esawu, ahubwo ryakomereje kuri Yakobo, ari we imiryango 12 ya Isirayeli yakomotseho (Itangiriro 28:10-14). Mu gihe runaka, byagaragaye ko Imbuto yari kuvukira mu muryango wa Yuda, mu nzu ya Dawidi.—Itangiriro 49:10; 1 Ngoma 17:3, 4, 11-14.
5. Igihe Yesu yatangiraga umurimo we ku isi, ni iki cyagaragaje neza ko yari Mesiya?
5 Ni ibihe bintu bindi byatanzweho ibimenyetso byari kuranga iyo Mbuto? Imyaka isaga 700 mbere y’aho, Bibiliya yari yaragaragaje ko i Betelehemu ari ho Imbuto yasezeranyijwe yari kuvukira ari umuntu. Nanone Bibiliya yari yarahishuye ko Imbuto yari yarabayeho mbere “uhereye kera kose,” ni ukuvuga uhereye igihe yaremewe mu ijuru. (Mika 5:1, umurongo wa 2 muri Biblia Yera.) Nanone kandi, igihe nyacyo yagombaga kuboneka ku isi ari Mesiya, cyari cyarahanuwe binyuriye ku muhanuzi Daniyeli (Daniyeli 9:24-26). Kandi igihe Yesu yasigwaga n’umwuka wera, bityo akaba Uwasizwe na Yehova, ijwi ry’Imana ubwayo ryavugiye mu ijuru ryumvikanisha neza ko Yesu ari Umwana Wayo (Matayo 3:16, 17). Nguko uko Imbuto yahishuwe! Ku bw’ibyo, Filipo yashoboraga kuvuga nta gushidikanya ati “uwo Mose yanditse mu mategeko, n’abahanuzi bakamwandika, twamubonye; ni Yesu.”—Yohana 1:45.
6. (a) Dukurikije ibivugwa muri Luka 24:27, ni iki abigishwa ba Yesu baje kumenya? (b) Ni ikihe gice cy’ingenzi mu bigize ‘imbuto y’umugore’ (NW), kandi gukomeretsa umutwe w’inzoka bisobanura iki?
6 Nyuma y’aho, abigishwa ba Yesu baje kumenya ko ubuhanuzi bwinshi bumwerekeyeho bwari bwarashyizwe mu Byanditswe byahumetswe (Luka 24:27). Ndetse byaje kugaragara neza ko Yesu ari igice cy’ingenzi mu bigize “imbuto y’umugore” (NW), ari yo izakomeretsa umutwe w’inzoka, ikajanjagura Satani ikamurimbura. Ibyo Imana yasezeranyije abantu byose hamwe n’ibintu byose dutegerezanyije amatsiko bizasohozwa binyuriye kuri Yesu.—2 Abakorinto 1:20.
7. Uretse ibyo kumenya ibintu byaranze Uwo ubuhanuzi bwose bwerekezaho, twagirirwa umumaro no kumenya iki kindi?
7 Kumenya ibyo byagombye kutugiraho ingaruka mu buhe buryo? Bibiliya ivuga iby’Umunyetiyopiya w’inkone wasomaga bumwe muri ubwo buhanuzi buhereranye no kuza k’Umucunguzi akaba na Mesiya. Kubera ko atari asobanukiwe, yabajije umubwirizabutumwa Filipo ati “ayo magambo umuhanuzi yayavuze kuri nde?” Iyo nkone imaze kubona igisubizo, ntiyahagarariye aho. Nyuma yo gutega amatwi ibisobanuro bya Filipo abigiranye ubwitonzi, uwo mugabo yabonye ko yasabwaga kugira icyo akora kugira ngo agaragaze ko ashimira ku bw’isohozwa ry’ubwo buhanuzi. Yasobanukiwe ko yari akeneye kubatizwa (Ibyakozwe 8:32-38; Yesaya 53:3-9). Mbese, natwe twitabira ibintu dutyo?
8. (a) Kuba Aburahamu yaragerageje gutamba Isaka byashushanyaga iki? (b) Kuki Yehova yabwiye Aburahamu ko amahanga yose yari kuzahabwa umugisha binyuriye ku Mbuto, kandi se, ni gute ibyo bifite icyo biturebaho muri iki gihe?
8 Nanone zirikana inkuru ikora ku mutima ivuga iby’igihe Aburahamu yageragezaga gutamba umwana we Isaka, ari we mwana wenyine yari yarabyaranye na Sara (Itangiriro 22:1-18). Ibyo byashushanyaga ibyo Yehova yari kuzakora—ni ukuvuga gutamba Umwana we w’ikinege. “Imana yakunze abari mu isi cyane, [bituma] itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo ūmwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho” (Yohana 3:16). Ibyo biduha icyizere cy’uko, kimwe n’uko Yehova yatanze Umwana we w’ikinege kugira ngo asohoze umugambi we, ari na ko nanone ‘azaduha n’ibindi byose’ (Abaroma 8:32). None se, twe dusabwa iki? Nk’uko byanditswe mu Itangiriro 22:18, Yehova yabwiye Aburahamu ko amahanga yose yari kuzihesha umugisha binyuriye ku mbuto, ‘kuko [Aburahamu] yumviye [Imana].’ Natwe tugomba kumvira Yehova n’Umwana we, kuko “uwizera uwo Mwana, aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we.”—Yohana 3:36.
9. Niba turi abantu bashimira ku bw’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka dushobora kuzabona tubikesha igitambo cya Yesu, ni iki tuzakora?
9 Niba turi abantu bashimira ku bw’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka dushobora kuzabona tubikesha igitambo cya Yesu, tuzifuza gukora ibyo Yehova yavuze binyuriye kuri Yesu. Ibyo byerekeza ku rukundo dukunda Imana na bagenzi bacu (Matayo 22:37-39). Yesu yagaragaje ko urukundo dukunda Yehova rwari kudusunikira kwigisha abandi ‘kwitondera ibyo [Yesu] yatubwiye byose’ (Matayo 28:19, 20). Kandi twifuza kugaragariza urukundo abagaragu ba Yehova bagenzi bacu, binyuriye mu ‘guteranira hamwe’ na bo buri gihe (Abaheburayo 10:25; Abagalatiya 6:10). Nanone mu bihereranye no kumvira Imana n’Umwana wayo, ntitwagombye gutekereza ko badushakaho ubutungane. Mu Baheburayo 4:15 havuga ko Yesu ari Umutambyi wacu Mukuru ushobora ‘kubabarana natwe mu ntege nke zacu.’ Mbega ukuntu ibyo bihumuriza, cyane cyane iyo twegera Imana mu isengesho binyuriye kuri Kristo dusaba ubufasha bwo kunesha intege nke zacu!—Matayo 6:12.
Garagaza ko Wizera Kristo
10. Kuki nta wundi agakiza kabonerwamo uretse Yesu Kristo wenyine?
10 Nyuma yo gusobanurira urukiko rukuru rwa Kiyahudi rw’i Yerusalemu ko ubuhanuzi bwa Bibiliya bwari bwarasohoreye kuri Yesu, intumwa Petero yashoje itsindagiriza iti “nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo” (Ibyakozwe 4:12). Kubera ko abakomoka kuri Adamu bose ari abanyabyaha, urupfu rwabo nta gaciro rufite ko kuba rwatangirwa uwo ari we wese ho incungu. Ariko Yesu we yari atunganye, bityo igitambo cy’ubuzima bwe cyari gifite agaciro. (Zaburi 49:7-10, umurongo wa 6-9 muri Biblia Yera; Abaheburayo 2:9.) Yahaye Imana incungu yari ihwanyije agaciro neza n’ubuzima butunganye Adamu yatakaje (1 Timoteyo 2:5, 6). Ibyo byatumye tubona uburyo bwo kuzabona ubuzima bw’iteka mu isi nshya y’Imana.
11. Sobanura uburyo igitambo cya Yesu gishobora kutugirira akamaro cyane.
11 Nanone kandi, incungu yaduhaye uburyo bwo kubona izindi nyungu uhereye ubu. Urugero, nubwo turi abanyabyaha, igitambo cya Yesu gituma dushobora kugira umutimanama utaducira urubanza kubera ko gituma tubabarirwa ibyaha. Uko kubabarirwa kurenze kure cyane imbabazi z’ibyaha zahabwaga Abisirayeli binyuriye ku bitambo by’amatungo byasabwaga n’Amategeko ya Mose (Ibyakozwe 13:38, 39; Abaheburayo 9:13, 14; 10:22). Nyamara kandi, kugira ngo tubabarirwe dutyo bisaba ko twemera tubikuye ku mutima ko dukeneye cyane igitambo cya Kristo. “Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite, tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe. Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose.”—1 Yohana 1:8, 9.
12. Kuki kwibizwa mu mazi ari ikintu cy’ingenzi kugira ngo umuntu agire umutimanama utamucira urubanza imbere y’Imana?
12 Ni gute abanyabyaha bagaragaza ko bizera Kristo n’igitambo cye? Igihe abantu bo mu kinyejana cya mbere bizeraga, babigaragarizaga mu ruhame. Mu buhe buryo? Barabatizwaga. Kubera iki? Kubera ko Yesu yategetse ko abigishwa be bose babatizwa (Matayo 28:19, 20; Ibyakozwe 8:12; 18:8). Nta bwo umuntu azifata igihe umutima we uzaba usunitswe by’ukuri n’uburyo bwuje urukundo twateganyirijwe na Yehova binyuriye kuri Yesu. Azagira ihinduka iryo ari ryo ryose rikenewe mu mibereho ye, yiyegurire Imana mu isengesho, hanyuma abigaragaze yibizwa mu mazi. Binyuriye mu kugaragaza ukwizera muri ubwo buryo, ni bwo uwo muntu ‘azasaba Imana umutimanama uticira urubanza.’—1 Petero 3:21, NW.
13. Niba tumaze kubona ko twakoze icyaha, twagombye gukora iki ku bihereranye na cyo, kandi kuki?
13 Birumvikana ko na nyuma yo kubatizwa, kamere irangwa n’icyaha izongera kugaragara. Icyo gihe tuzabigenza dute? Intumwa Yohana yaranditse iti “mbandikiriye ibyo, kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora, nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ni we Yesu Kristo ukiranuka. Uwo ni we mpongano y’ibyaha byacu” (1 Yohana 2:1, 2). Mbese, ibyo byaba bishaka kuvuga ko icyaha cyose twakora twakibabarirwa turamutse gusa dusenze Imana tuyisaba imbabazi? Si ko biri byanze bikunze. Urufunguzo rwo kubabarirwa ni ukwicuza bivuye ku mutima. Nanone hashobora gukenerwa ubufasha buvuye ku basaza, bo b’inararibonye cyane mu itorero rya Gikristo. Tugomba kwemera ko icyo twakoze ari kibi kandi tukicuza nta buryarya kugira ngo dushyireho imihati ivuye ku mutima yo kwirinda kongera kukigwamo (Ibyakozwe 3:19; Yakobo 5:13-16). Nitubigenza dutyo, tuzabona ubufasha bwa Yesu kandi twongere kwemerwa na Yehova.
14. (a) Vuga uburyo bw’ingenzi tugirirwamo umumaro n’igitambo cya Yesu. (b) Niba mu by’ukuri dufite ukwizera, ni iki tuzakora?
14 Igitambo cya Yesu cyatumye haboneka uburyo bwo kuzabona ubuzima bw’iteka mu ijuru ku “mukumbi muto,” ari na cyo gice kindi mu bigize imbuto ivugwa mu Itangiriro 3:15 (NW) (Luka 12:32; Abagalatiya 3:26-29). Nanone kandi, icyo gitambo cyahaye abandi bantu babarirwa muri za miriyoni uburyo bwo kuzabona ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka Paradizo (Zaburi 37:29; Ibyahishuwe 20:11, 12; 21:3, 4). Ubuzima bw’iteka ni “impano y’Imana . . . muri Yesu Kristo Umwami wacu” (Abaroma 6:23; Abefeso 2:8-10). Niba twizera iyo mpano kandi tukaba dushimira ku bw’uburyo yatanzwemo, tuzabigaragaza. Niba dusobanukiwe ukuntu Yehova yakoresheje Yesu mu buryo butangaje mu gusohoza ibyo ashaka n’ukuntu ari iby’ingenzi ko twese tugera ikirenge mu cya Yesu mu buryo bwa bugufi, tuzatuma umurimo wa Gikristo uba kimwe mu bikorwa by’ingenzi cyane mu mibereho yacu. Ukwizera kwacu kuzagaragazwa n’ukwemera tuzabwizanya abandi ibihereranye n’iyo mpano ihebuje iva ku Mana.—Ibyakozwe 20:24.
15. Ni gute kwizera Yesu Kristo bituma abantu bunga ubumwe?
15 Mbega ukuntu uko kwizera kugira ingaruka nziza kandi kugatuma abantu bunga ubumwe! Binyuriye ku kwizera, turushaho kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova, Umwana we, hamwe na buri wese mu bagize itorero rya Gikristo (1 Yohana 3:23, 24). Uko kwizera gutuma twishimira ko Yehova, abigiranye ubugwaneza, yahaye Umwana we “izina risumba ayandi mazina yose [uretse izina ry’Imana ryonyine]: kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay’ibyo mu ijuru, cyangwa ay’ibyo mu isi, cyangwa ay’ibyo munsi y’isi; kandi indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari . . . [“Umwami,” NW], ngo Imana Data wa twese ihimbazwe.”—Abafilipi 2:9-11.
Ibibazo by’Isubiramo
• Igihe Mesiya yazaga, kuki ibyamurangaga byagaragariye neza abizeraga Ijambo ry’Imana by’ukuri?
• Ni ibihe bintu bimwe na bimwe twagombye gukora kugira ngo tugaragaze ko dushimira ku bw’igitambo cya Yesu?
• Ni mu buhe buryo igitambo cya Yesu cyatangiye kutugirira umumaro? Ni gute ibyo bidufasha mu gihe dusenga Yehova tumusaba kutubabarira ibyaha?
[Ifoto yo ku ipaji ya 36]
Yesu yabwiye abigishwa be ko bagombaga kwigisha abandi kwitondera amategeko y’Imana